Digiqole ad

“Minisiteri ntizigera ifasha abahanzi ba nyamwigendaho”- Min.Uwacu

 “Minisiteri ntizigera ifasha abahanzi ba nyamwigendaho”- Min.Uwacu

Min Julienne Uwacu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015

Julienne Uwacu, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko gukorera mu kajagari no kuba ba nyamwigendaho biri mu bituma Abahanzi nyarwanda batabona ubufasha buva muri minisiteri ya siporo n’umuco.

Min Julienne Uwacu ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015
Min Julienne Uwacu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015

Minisitiri Uwacu avuga ko kuba abahanzi nyarwanda batajya bafatanya ngo bakorere hamwe nkuko Leta y’u Rwanda ibishishikariza abanyarwanda, ibi ngo ni inzitizi ku iterambere ryabo.

Ubuhanzi bumaze kuba uruganda rutunga ababukora ndetse kuba iby’ubuhanzi biri mu bishobora kubungabunga umucor w’igihugu buba mu nshingano za Minisiteri y’Umuco. Ariko ngo ababukora kubafasha bari intataane ntibishoboka.

Min. Uwacu ati: “Twifuza gufatanya n’abahanzi ariko nabo bakagira gahunda. Buri muntu ntabe nyamwigendaho.

N’abahinzi tubasaba kwibumbira mu makokoperative, nk’uko n’abandi bantu bakora ibintu bimwe mu Rwanda bakuze kwishyira hamwe. Uretse na minisiteri n’undi wese washaka kubafasha ntiyabigeraho neza kuko batari hamwe.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko no mu mikino badafasha umukinnyi ku giti cye ahubwo bafasha ikipe igizwe n’abakinnyi benshi.

Ati “Usanga abenshi icyo batekereza kubafasha ari uguha buri wese amafaranga ntabwo bishoboka. Ariko abahanzi bishyize hamwe bakavuga ko hari ubumenyi babura bifuza ko minisiteri ibafasha icyo gihe byakumvikana vuba.”

Uwacu yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abahanzi babonye ko hari abafite ubushake ndetse ko hari n’abatangiye kujya hamwe. Aba ngo nibo bazaheraho bafasha mu buryo burambye kuko ibyo bakora bigirira igihugu akamaro.

Minisitiri kandi yavuze ko ikigo  RDB kiri gukora ubushakashatsi bwo kugaragaza abantu bose bakora ubuhanzi nyarwanda.

Yatangaje kandi ko Minisiteri yateguye itorero ry’abahanzi rizaba mu kwezi kwa munani 2015 rikazahuza abahanzi bagera kuri 300 bazaba bahagarariye abandi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Amakoperative mu bahanzi?? Wapi pe wahuza ute abantu bafite impano zitandukanye no gukundwa gutandukanye?? Njye mbona ahubwo Minisiteri yashyiraho imirongo abanyarwanda bifuza gukora ubuhanzi ubu n‘ubu bagenderaho kuko kugeza ubu ntabihari buri wese abikora uko abyumva. Ikindi minisiteri yashyiraho infrastructure zafasha abafite amikoro macye kandu bafite impano yenda bakishyura iyo service bahawe ku giciro gito naho amakoperative mu bahanzi ni hano mbyumvise niba haru ahandi biba azambwire. Erega buriya koperative yica competition maweya tutirengagije kubyitwa beef ziba mu bahanzi.

  • Abahanzi nibakora koperative bizasaba ko bakora ibintu bimwe mu gihe impano zabo zitandukanye.Na PGGSS ntiyakongera kubaho,bose baba bakoze ikintu kimwe.Amarushanwa yabaho ate?

  • hummmmm! Ibintu byose aho bucyera bizahinduka Koperative! None ko n’abayobozi bose bibumbiye muri koperative imwe ariyo RPF tuzagana he?!

  • Nsubize minister ibyo yavuze ku bukwe: Ibyo Minisiter avuga koko ntibikwiye ariko njye nsanga icyo abanyarwanda dukeneye ko atubwira ari imirongo migari ya Polotiki ya SPORT n’UMUCO n’ibiwushamikiyeho muri iki gihe mu Rwanda n’ingamba zihari zo kuyishyira mu bikorwa. Buriya mwitegereze neza murasanga muri iriya Minisiteri harimo akavuyo n’akajagari ku buryo n’abifuza gukora business cg ibindi byatugirira akamaro bishamikiye ku Muco na SPORT babura aho bahera. Niba mugira ngo ndabeshya hagire ujyayo ababaze bamwereke doc, igaragaza icyerekezo cy’igihugu mu bya SPORTS n’UMUCO n’ibiwushamikiyeho n’ingamba babifiteho urebe ko bose batarebana. Sindwanya ko Minister yatanga igitekerezo ku kintu iki n’iki nk’undi wese ariko kwigisha iby’umuco n’imyitwarire si ibye n’abiharire kwanza ababyeyi, abarimu MINEDUC ifite izo nshingano n’itorero ry’igihugu ahubwo afashe aba bantu kubona icyo baheraho ariyo za doc zigaragaza aho igihugu kifuza kugana muri SPORT, UMUCO, n’ibiwushamikiyeho nk’ubuhanzi,indimi, ubugeni,………….. Amahoro. Mugire Kagamé , u Rwanda n’abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish