Mutsindashyaka yabwiye abasenateri ko adashyigikiye manda ya 3 ya Perezida
Uyu muturage ijwi rye ryumvikanye ritandukanye n’andi menshi y’abaturage bavugaga ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame azayobore u Rwanda kugera arabyemera ko yasimburwa. Ni mu gikorwa Inteko Ishingiro Amategeko yatangiye cyo kugisha inama abaturage ku ivugurura rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga.
Ibi biganiro byari biyobowe na Senateri Tito Rutaremara, byari biri mu byiciro bine, icya mbere kwari ukubanza gusobanurira abaturage ingingo ya 101 y’itegeko nshinga n’uruhare rwabo mu kuyihindura, kubaza abaturage (abanditse basaba ko ihinduka, abataranditse n’abadashaka ko ihinduka), nyuma abo bose bakabazwa niba bumva iyo ngingo yahinduka.
Mu baturage bari hagati ya 1500-2000 batuye mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, abenshi mu bavuze bagaragaje ko Perezida Kagame yakoze ibintu byinshi mu Rwanda bityo akaba akwiye kubyubahirwa kandi akabishimirwa yongererwa ikindi gihe cy’ubuyobozi.
Bagaragaje ko iyo uhaye inshingano umuntu akazikora neza utazimwambura mu gihe ukimukeneye cyane, ahubwo umushyigikira agakomeza.
Umwe mu baturage uvuga ko yahunze kenshi kuva mu 1959, asaba ko bagenzi be bamushimira kuko yazanye umutekano uhagije akarinda rubanda kongera guhunga.
Abandi baturage bahawe umwanya bose basaga n’abahuriza ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame yegejeje ku Rwanda haba mu mutekano, mu iterambere, mu guha Abanyarwanda agaciro, mu kubabanisha no guca amacakubiri bityo ko akwiye ikindi gihe agakomeza kuyobora ngo abageze ku iterambere rirambye.
Nyama umuturage witwa Theoneste Mutsindashyaka na we wari muri abo benshi bari baje gutanga ibitekerezo byabo, yahawe umwanya maze yemye kandi yitanze atanga ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi, avuga ko Perezida Paul Kagame akwiye umwanya w’icyubahiro atarinze gukoreza kuyobora.
Yagize ati “Ndashimira abashyigikiye ko Perezida Paul Kagame akomeza kuyobora, ariko mbabazwa n’aba Perezida bayobora bakazavaho ari uko bapfuye. Numva Kagame yaba mwalimu agatoza abandi bato uko bayobora.”
Mutsindashyaka ni na cyo gitekerezo yatanze ubwo hagerwagaho umwanya wo kuvuga uko manda za Perezida zigomba kungana, we akaba yavuze ko Perezida agomba guhabwa manda ebyiri ndetse yaba yongejwe indi agashaka uzamusimbura.
Mu bijyanye n’imyaka ya manda zivuguruye bamwe mu bakiri bato bavuzeko Perezida Kagame yakongerwa manda ebyiri z’imyaka irindwi, imwe yo kubanza akagera ku cyerekezo 2020 n’indi yo gushyiraho umusingi uhamye w’igihugu.
Bitandukanye n’abandi ariko, undi muturage udahakana ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora igihugu na nyuma ya 2017, yavuze ko manda ikwiye kuva ku myaka irindwi igashyirwa ku myaka itanu ngo kuko ubu hari ibyo igihugu cyagezeho ku buryo nta mpamvu ya manda y’imyaka irindwi.
Ibi bitekerezo abasenateri bajyanye ni byo bazashingiraho bagategura itegeko nshinga rivuguruye rigena neza umubare wa manda z’umukuru w’igihugu.
Tariki ya 14 Nyakanga Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage bashaka ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihinduka kugira ngo Perezida Kagame azongere yiyamamaze.
Hemejwe kandi ishingiro ryo kuvugurura izindi ngingo zitajyanye n’igihe, kandi byemezwa ko abagize Inteko Nshingamategeko bazamanuka bakajya gushaka ibitekerezo by’abaturage bose.
Amafoto HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
61 Comments
Iyi nkuru ni fake sana ntacyo ivuze ntacyo itwunguye p
Ibyakongerwa ku byo AMINA (11) yavuze:
Ariko se wa mugani w’Amina ni he muri iryo Tegeko-Nshinga riri kugaraguzwa agati handitse ko” Uwatowe nakora neza azongererwa Mandat?”
Ikindi kandi ndabona uyu mukino turimo uteye inkeke: Harimo kugendaho Frs menshi y’Igihugu atagira ingano kuri Misiyo zinyuranye. Ikindi abaturage ntibari kwikorera kubera bari kwitabira izo nama ku bwinshi.
Ikindi mbona ni uko kubakwa umuco mwiza utandukanye n’amateka yahise; haba kwerekana koko ko Demokarasi iri gutera mu Rwanda. None se abandi ba Perezida bo ku isi; ndetse mpereye ku bihugu by’ibihangange ntibaba bakoze neza. Ko buhariza ibiri mu Itegeko-Nshinga; ntiritobwe. Ahubwo ikibitera ; kinabikumira ni uko bafite “INZEGO Z’UBUTEGETSI” zitajegajega; zidakorera ku marangamutima y’abazigize; kandi erega benshi muri twe ni amaco y’inda aba abitera.
Ese iki gihugu cya TANZANIYA cy’abaturanyi, ko babyubahiriza; ese Perezida ubu urangije Manda ze ntakomeze; aba yarabaye imburamukoro mu gihe cyose aba amaze; ku buryo abaturage be batamugirira amarangamutima y’ibyo turimo?
Ikindi kandi ni uku uru rugamba turimo atari ukumva ibyifuzo by’abaturage. Ahubwo umwanzuro warafashwe. Baravuga ngo “UMWERA UTURUTSE IBUKURU BUCYA WAKWIRIYE HOSE”. None se umunsi byemezwaga n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ku kigereranyo cya 100%; kandi bitwa ko ari bo Ntumwa za Rubanda; urumva Rubanda (abaturage) rwagira ukundi guhitamo. Dore ko n’abari gusobanurira abaturage ari babaye babyemeje. Ubonye iyo haba hari urundi ruhande ruri kugenda rwigisha Rubanda IMPAMVU Itegeko-Nshinga ritagombye guhinduka; cyane kuri iriya ngingo ivugisha benshi amagambure!
Yemwe mwa bantu mwe; Banyarwanda niba dushaka kubaka umusingi ukomeye w’imiyoborere n’iterambere mu Rwanda ni uko twakubahiriza ibisanzwe byanditswe ku Ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga. His Excellency akaruhuka; byazaba ngombwa akaziyamamaza mu zindi zizaza nyuma y’iyi; byo nta cyo byaba bitwaye. Ikindi nababwira mu mitwe myinshi y’Abanyarwanda; cyane abajijutse bari no mu mirimo isanzwe ya Leta; yewe ibyo ntibabikozwa ko iriya ngingo yahinduka. Na bo birirwa babyigisha; babisaba ku mugaragaro; ni za “characters” za bamwe ku banyarwanda aho bavuga ibintu bagira ngo bigaragaze, nyamara wagera mu masalo (byumba) yabo ugasanga babiciye amazi. Uwitwa ‘TWAGIRAMUNGU Faustin” aherutse kuvuga ko no ku bwa HABYARIMANA Juvenal; yagezeho na we avugwa cyane n”Abanyarwanda ko akunzwe.
Uyu muturage witwa Mutsindashyaka nuwo tuzi wahoze mu nzego za Leta? Cg nundi?
Ubwo se wowe urabona ari we?
Mustindashyaka akaba ararikocoye! Dukurikirane umukino
Uyu mugabo yibagirwa vuba,ndavuga Mutsindashyaka,ayo ni amafranga wakoreye muri EAC aguteye ivutu aka kanya? Ngo utazi ikimuhatse agira ate? Sha wakwitonze ko iyi ngoma yagukamiye atari ubukaka urusha abandi? Ubu se uramusezerera uzongere guhabwa nande? Uwo ni wa mwijuto w’ikinonko,ubwo ni iriya nyubako ikubabaza,washyize mu gaciro ko wazabona indi? Inzika ntiyubaka ahubwo isenya nyirayo.
Wibeshye uriya si Mutsindashyaka wayoboye umugi wa Kigali ni undi bitiranwa. Reba ifoto ye
Mureke avuge amahomvu akeka ko ari Mutsindashyaka wahoze ayobora Kigali!
Ariko ntimugahubuke. Uriya urabona ari Mutsindashyaka wayoyoboye City of Kigali koko? Abandika mujye mubanza mutekereze kandi ibyo utazi jya uceceka. Wowe ntuzi nyirinzu ukamenya inzu?
Nyabuneka ntabwo ari Mutsindashyaka wahoze ayobora Umujyi wa Kigali ! Umunyamakuru yagombye kuba yabivuze.
Burya mu Rwanda turacyafite abantu bavuga badatinya ! Mutsindashyaka uri umugabo ndakwemeye ! n’abayobozi ba Kiriziya Gatorika bavuze ko badashyigikiye mandat ya gatatu ya HE Kagame
Bwana Gacinya watubwira igihe Kiliziya Gatolika yosohoreye iryo tangazo? Ntukagire ibihuha
Blaise nakurangira inkuru yanyuze mu binyamakuru aho bavugaga mamatorero yose yavuzeko ashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga ndeste bakaba baranabajije Mr Mbonyintege igisubizo yatanze nuko Kiliziya gatolika ivugako musngingano zayo hatarimo kwivanga muri politiki.Ubwo se wowe usesengura ntabwo byumvikana doreko ayandi matorero yose yo yatangaje ko ashyigikiye ihindurwa ryitegekonshigna?
Gukora neza nibyo prezida wese atorerwa. Niba koko HE yarakoze neza, nicyo yahemberwaga kandi hari ubundi buryo bwo kumushimira bitari uguhindura itegeko nshinga .
Ejobundi Inteko yemeje umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko Nshinga mu ngingo ya 101. Kubaza abaturage imbona nkubone bije nyuma yo kwemeza ishingiro ryo kuvugurura? Iyi Nteko irahuzagurika ! Murumva iyi gahunda ifite iyihe njyana?
Najye sinshyigikiye manda ya 3 ariko nifitiyubwoba.Iyo kamarampaka twasaba ko amahanga aza guhagararira ayo matora akazanatabara abashobora kuzahohoterwa bitewe nibitekerezo byabo.
ibyo murwanda biransetsa.ko numva se aba banyakubahwa bamaze kubyemeza barabaza abaturage ngo bigende gute? erega tuzamutora kuko uwahakanako atazamutora yaba agiye gukora ibyumugani wikinyarwanda witwa gusoma…..ntekerezako nabariya bavugango ntibashakako rihinduka barajijisha nimubishinga muzayora ishingwe babivuganaho. mujye mugira amakenga.ubundi murwana Niki? kuri jyewe ntarubanza ndamwemera.Imana ibafashe!!?
ndabona abanyarwanda benshi bashaka ko ingengo y’itegeko nshinga yahindurwa…. kandi nimba hari ikintu kigaragaza ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu Demokrasi iyo urebye ukuntu abanyarwanda batanze ibikerezo nta kibazo ni byiza cyane
Mureke gushakisha. Gukora neza si igitangaza kuko nibyo yarahiriye kandi nta tegeko rivuga ko ukoze neza yongererwa manda. Mureke aruhuke, abe perezida w’ikitegererezo.
AMINA, uvuze neza cyane.
Gukora neza ntabwo aribyo byatuma bahindura itegeko-nshinga kuko aba prezida byo mubihugu bifite demokrasi nabo bakora neza kandi iyo manda zabo zirangiye ntabwo biyongeza izindi manda ngo nuko bakoze.
Gukora neza kuri prezida wese aba ari inshingano aba agomba kugeraho muri manda ye kandi nicyo abaturage baba baramutoreye.
Kagame akwiye kugenda akaruhuka, niba yarakoze neza nukuga ko ananiwe kubera ibyo yakoze. Naruhuke kuko abandi bashoboye kuyobora barahari.
abadepite barakina umukino bazi ibitego bazatsinda uko bingana /baraburana urubanza bazi uko ruzarangira biransetsa iyo nibutse ukuntu banzaniye list NGO ninsinye guhindura ntigeze mbisaba gusa .erega tuzashyireho ubwami nibwo tumenyereye.
Wowe wanditse iyi nkuru, kuki utasobanuye ko uyu Mutsindashyaka atari umwe wari Mayor wumugi wakigari, ukaba utangiye kumuteza abaturage kandi yaramaze kabiri yiturije!urabona ko bitiranwa amazina yose kandi nibisanzwe, kuraho urujijo kabisa
Nirivugururwa, muramenye Mandats zizabe 3 cg 4, z’ imyaka 5, ubundi uwo kuyobora binaniye aveho zitararangira cg atsindwe n’ amatora, naho ugaragaje ubunararibonye nka Kagame ntarenze imyaka 20 (Mandats 4). Uzaba ataresa imihigo yiyemeje mu myaka 20 azagende uwo ntacyo azaba atumariye! Badepite Mandats zizagire limite!
NGIRANGO NGARUKE KURI UYU MUSORE WIRIHIRA MURI KAMINUZA AMAFARANGA AKUYE MUBUNYONZI, IBYAVUGA NIBYE WENYINE ABANDI BAFITE ABABARIHIRA AZABAZE ABANDI UKO BARIHIRWA .
Jye ndabona ibi byitwa ‘debate’ bipfuye nabi cyane. Impamvu zitangwa zo guhindura itegekonshinga nta reme zifite. Itegekonshinga ngo rigomba guhinduka kugirango Mr Paul Kagame akomeze ayobore. Ngo agomba gukomeza kuyobora kubera yayoboye neza. None se mbere twamutoye tutamwizeye? Kuki se icyo gihe cyo kumutora hatabayeho agateganyo ko nakora neza azongererwa mandat? Ibi bisa no kuvuga ko, nk’igihugu, duhuzagurika rwose. Ikindi, Imana iramutse imuhamagaye amatora atari yaba, ko ntawe uzi gahunda yayo, ibi turimo byahagarara? Tumaze gihindura itegeko se, we ubwe akavuga ko adashaka kongera kwiyamamaza, twasubira mu matora? Umunsi hazajyaho undi utari Kagame se? Nawe azaba ahawe uburenganzira bwo kuyobora kugeza apfuye kandi ubwo burenganzira bwarahawe Kagame? Keretese niba hagiye kujyaho itegekonshinga ry’agateganyo?
Rwose abadepite bagombye kurenga abaturage basanzwe mu myumvire.Ntekereza ko ari cyo batorewe. Niba koko ari ngombwa, mugusaba ko itegeko rihinduka, bagashaka indi mpamvu itari uko umuntu kanaka agomba gukomeza kuyobora. Ibi ntaho byaba bitaniye na byabindi by’Arusha banditse ko Mr Faustin Twagiramungu ariwe ugomba kuba minisisteri w’intebe. Inzego (institutions) zigomba gutandukanywa n’abantu (individuals).
Hagati aho ariko nizeyeko hari no gutegurwa inzibacyuho y’igihe itegekonshinga rizaba ryavuyeho irindi ritarajyaho. Ko guhindura itegeko bitazaba mu munota umwe, hagati aho igihugu kizaba kigendera kurihe?
Uvuze ukuri peee. ibyo uvuze ndemeranywa nawe 100%. HE. yakoze neza peee, ibyo yasezeranyije abanyarwanda yabibagejejeho, akwiriye umwanya w’ICYUBAHIRO mu gihugu atari ukongererwa manda. dukeneye ku mubona ameze nka mandela apana nka kadaffi, nifuza ko yazaba umujyanama ukomeye w’uzaba perezida nyuma ye, naho ngo kuyobora ubuzima bwose, ibyo ntabwo aribyo rwose.
Nta mpamvu nimwe yo kudakomeza ngo duterimbere kuko ibihugu byinshi bya Afrika byagiye binanizwa no kutagira abayobozi bafite icyerekezo, kuri jye rero President Kagame yakoze neza kandi dukomeje kwizera ko azatuguma imbere akadufasha kugera aho ibindi bihugu bikomeye bigeze. President Kagame, oye, oye oye, tukuri inyuma twese abatirengagiza ibyo tugezeho.
Nkawe Johnjohn, ngo africa yagiye inanizwa nokugira abayobozi badafite icyerekezo, Ese Ghana,Senegal,Zambia,Namibiya,South Africa,Tanzaniya,Mozambique, ibyo bihugu byose iyurebye usanga tubarusha icyerekezo? Ese abaperezida bayoboye bo ntibakoze neza? Ahubwo kongera manda nukwica ibyiza yagejeje kubanyarwanda.harya mwibagirwako muri make amaze kubutegetsi imyaka irenga 20? kuko nigihe yari vicepresident tubwijanyije ukuri niwe wayoboraga.
Muzehe wacu aracyashoboye ariko nk’intore izirusha intambwe niwe uzi icyo azakora doreko atarababwira aho ahagaze.Nonese abasakuza murabihera kuki koko?Ese yabayoboye nabi?Dore abakene baranywa amata abana babo bariga k’ubuntu.Ese mwebwe musakuza ntabyo mubona,ese ni iki mwumva mwazakora aratakora?
Nibakoko bivakumitimayabo ko iyongingo indurwa kandi bakaba bize president kagame nibibe ukobifuza bazamutote
Ahubwo mureke Dusabe Kagame ashake aho atubikira ingingo ya 101, ayifungirane mu Kabati iwe, atuyobore, niyumva ageze igihe itagishoboye (wenda intege zitangiye kuba nke) ayikure muri ka Kabati ayisubize muri cya Gitabo kirimo izindi ngingo z’Itegeko Nshinga! Mbese hazabaho article 1,1,3……..100, mu Kabati, 102,103,104, etc kugeza kuri 203! Narambirwa azayisubize aho yayikuye maze abandi bakomereze kuri Mandates 2 gusa..!!!
No turebebe no ku baturanyi bacu bahafi na Kure ingero Tanzania William Benjamin Mkapa ko yatanze ubutegetsi yaboye nabi ..? jakaya Kikwete yayoboye nabi ? Mozambike Jowakim chisano wafashe igihugu mu ntanbara igihe cyagera agahereza Gebuza bayoboye nabi ? SA Nelson Mandala waherje Tabo Mbeki nawe aherza Jakobs Zuma bayoboye nabi ? NAMIBIA Sam Mujoma yahereje Hayifikepunya Pohamba ahereza Hangikeko bayoboye nabi ..? TUJYE muli Zambia Kenety Kawunda To Mwanawasa uretse tse ko yazize uburwa ikitaba Imana Hajyaho Michol Sata nawe yishwe nuburwayi ubu hariho Karungu aba bose bagiye batorwa mu gihe cyemewe na amategeko Ok naho Mu RWANDA nimureke kutubeshya (ngo mu gihugu cyi mpumyi urebera imirari arayobora ) KAGAME yabaye umuyobozi mwiza peeeee yurabizi ariko se kuburyo atakigisha abandi ibyiza byo kuyobora neza nkaawe ? Mutsindashyaka ba witegura Gusanga abandi -1930 kuko Wakoze ku gitsIna cy’ Intare karabaye rero
Jye ndumva itegekonshinga ritahindurirwa umuntu umwe kuko nirihinduka hakajyaho undi bizagorana, nibareke Kagame aruhuke neza nk’umuyobozi watanze umusanzu ukomeye,bityo hirindwe kumutesha agaciro afatwa nk’umunyagitugu.
Abadepite ntimugatekereze nk’abaturage bo hasi, mujye muba abasifuzi batabera ntimukabe abafana
Ba nyakubahwa Ntumwa za Rubanda ni iki kibabwira ko aba baturage baba bababwiza ukuri? Cyangwa Abanyarwanda ntimubazi! Nibuka kuri Stade i Nyamirambo Karamira atangaza Hutu Power uko iyo discour yari ishyigikiwe n’amashyi yahawe ahaaa,none mwibwira ko imitwe yahindutse? Hagati ayo MUTSINDASHYAKA Théneste nari nzi ndabona uriya atari we, mwihutire gutanga précision murakoze
Kananga ibyo uvuga ndabyemera abadepite nibabe abasifuzi beza rwose naho kujya mubaturage ngo babumve kandi abadepite bararangije kubyemeza ibyo byitwa kuyobya rubanda rugufi ko hari ibyuma kabuhabuhariwe mu gufata amajwi kuki ataribyo bakoresheje babumva …? Ahubwo bati abaturage banditse ikinyoma cyambaye ubusa
kuki amateka atabigisha koko ni ukubera iki? Nibyo President KAgame yakoze ibntu byiza ariko abamusabira kuyobora kugeza ananiwe birengagije ibyabaye ahandi , buriya Kagame yakomeza akatuyobora neza rwose akesa imihigo ibintu bikaryoha ariko akaba atwubakiye umusingi mubi mumateka y’uruhererekane rw’ubutegetsi, bityo ugasanga nyuma ye tugiye mumvururu kandi ntabwo igihugu kizarangirana na mandats za presidents .
igitekerezo cyanjye gishingiye kukuba President Paul Yakwongerwa igihe ariko icyo yongerewe kikaba exception kuri principe ikubiye muri 101 , mbese hagakorwa icyo bita special amendment .. tukamuha mandat imwe y’inyongera yazayirangiza tugatekereza nk’uko 101 ibiteganya…………..
Bavandimwe nshuti z/urwanda.Kera abanyarwanda barashishozaga ubu haliho abigiza nkana.mwarebye aho tuvuye naho tugeze nicyerekezo dufite.Jye mbona kutareka HE ngo aragize visio2020 jye nabigereranya nogutesha inkoko amagi yayo mumbabarire kubanvuzetyo n,urugero.erega HE sukumukunda gusa ahubwo dukunda ibikorwa bye.Nizerako nawe yifuza kuruhuka agize aho atugeza heza.Ibyo ndunva ukund,urwanda atabyirengagiza .Nzabandora.
Njye mbona mukwiriye no kureba kuri politique internationale kuko nibamwibuka, ntagihugu muri Africa cyari giteye imbere nka Libye, ndavuga abaturage ndetse buri munyarwanda yemera neza ko kugirango tugere kuri level baribariho bizatwara igihe kirekire. None nkibaza niba amahanga atazatugira nkuko yagize kwa Kadafi. Ese mwe abasenateurs namwe ba depite muraha abanyarwanda ikihe kizere ? Twe ntacyo bidutwaye uduha umutekano niterambere wese twamutora ( uko nikwo kuri kandi ninabyo dukeneye), ariko se buriya murareba mugasanga amahanga ari gupfa kubyamagana gusa ? Ok ushobora kumbwira ngo ninkuko baduhemukiye bafata Karake kandi nibyo koko ariko dukwiriye nokumenya intege nke zacu tukagenda buhoro buhoro, dushobora no gushyiraho undi Kagame akayobora muburyo buri indirect noneho hashira imyaka itanu agasubiraho muburyo buri official ariko nanone mubitekereze neza.
Jye mbona kubera ukuntu ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwannda ushaka ukuri kwa nyako yakora uburyo bwo gutanga ibitekerezo kuri internet hadatangwa identity zabo nabyo mbona byafasha kumenya byinshi biri mu banyarwanda.
Njyewe munsobanurire nshobora kuba ndikurota ntabizi.Ya ntsinzi yejobundi twese twabonye abantu barimo gucinya akadiho batubwirako basanze ubusabe bwabaturage bufite ishingiro ko bagiye gutegura uko bazahindura itegekonshinga byaribyo cyangwa narabirose?
ariko murasetsa , bababwiye se ko bivuze ko aziyamamaza wenyine? guhindura iriya ngingo ntivuga ko buri wese ubishaka kandi ubifitiye ubushobozi yakwiyamamaza , mureke abaturage bagire uruhare mubibakorerwa kandi hazabaho kubitorera ni hari abatabishaka bazatore hoya ntamamvu yo gupanika mwiyoroshye rwose
Eh!Iminsi irihuta koko!Muri 2003 ndi umunyeshuri uyu Rutaremara niwe wadusobanuriye ibyiza byo kutarenza manda 2!None burya yaribeshyaga?Ntawashobora…..!!
Icyakora byari kuba byiza, iyo bavuga ko uyu muntu atari uriya wari Maire wa Kigali ! ngarutse kuri ibi bintu byo guhindura itegekonshinga, mperutse kubona uburyo Depite Bamporiki asobanura ibi bintu, ndumirwa ! ariko umuntu nk’uriya kuki mwemera ko aza kuvuga amateshwa kuriya ?? Green party irasobanura neza rwose, ibi byose murimo mujye mwibuka iyo nteko ikorera mu nzu yubatswe na Habyarimana, imihanda myinshi yatangijwe na Kayibanda… ariko nta kindi abantu bameze nka Bamporiki birirwa bavuga uretse gutuka abayobozi ba mbere !! biteye agahinda ! ubu amajyambere ari mu Rwanda aruta ayazanywe na Habyarimana ni ayahe mu by’ukuri ? yego amashanyarazi yaraje ku buryo yageze henshi, ibyo ntawe utabibona, mu mujyi wa Kigali naho hari isuku ! ariko uzamanuke gato ugere mu Gatsata … ya suku uzibaza aho igiye !!
Ndumva n’abavuga ngo abanyarwanda benshi bashyigikiye ko iriya ngingo ya 101 ihinduka bahera kuri aba batanga ibitekerezo (Comments). Ni bangahe babishyigikiye? Kubera ko baba babonye uko bavuga; nta we ubareba ikijisho cg ubagendaho. Hari abandi benshi rero; batabona umwanya wo kujya ku mbuga nkoranyambaga. Abandi baba bari aho badashobora kuzigeraho. Ubwo urumva; na bo ari nk’abavuze, aho wa mubare w’ababisabye ko rihinduka ntibawuruta?
@Nzabandora, kuki wumva ko abo bandi bo nta ruvugiro bafite , niba ushobora gutanga comments igatambuka, ntabwo binaniranye kuyihagarika iyo nta ruvugiro ruza kuba ruhari mu gihugu
NZABANDORA,
Ikibabaje nuko n’abantu basabye ko Itegekonshinga rihinduka, la majorité nabo babihatiriye batabishaka, bakabasinyisha ku ngufu za Leta FPR, abandi bagasinya kugirango buke kabiri.
Abatazi gusoma bakabandikira amabaruwa ubundi bakababwira ngo basgyireho igikumwe batazi ibyanditsemo.
Birababaje!
Nyumvira nkuwo ukuntu aba ahubutse akavuga amatakara gasi da.
Abo bavuga ibyo byo kuvuga nabi u Rwanda nibabandi bibera hanze badashakira ibyiza u Rwanda arko abari mugihugu nabari hanze bagifite umutima wogukunda igihugu nituzemera ko igihugu cyacu gisubira aho cyavuye!
@Alphonse, niba koko ufite ubwoba ko Kagame natajya muri manda ya gatatu ahinduye itegekonshinga yishyiriyeho ko ufitubwoba bwuko u Rwanda rusubiraho rwavuye muri make nukuvugako ntacyo yakoze ko atubatse ubutegetsi bukomeye ahubwo ko yubatse ubutegetsi bushingiye kuriwe. Ibyo rero iyurebakure, urugero Mobutu nukuvugako ntacyo yakoze kuko amatage nibindi bishobora kubakwa igihe cyose ariko ikitubakwa nibitekerezo nimyumvire wagejeje kubanyarwanda.Urugero Burkina Faso kwa Thomas Sankara.
ariko ntimukagereranye u Rwanda nibindi bihugu ,u rwanda rufite amateka yihariye, kuba rero abanyarwanda bishimiye umuyobozi nuko yabagejeje kubyo abandi babayeho batigeze bakora. u Rwanda ruracyiyubaka rukeneye umuyobozi nka kagame naho abatamushaka ibyo birabareba .
amategeko niyubahirizwe hajyeho undi. twubake inzego zikomeye aho kubaka umuntu ukomeye.
umusaza mumureke yaduhaye ijambo, abashaje barahembwa kukukwezi .nyakatsi bye imihanda ,icyamunaniye nikibazo cy.AMAZI MUMUGI WA KIGALI NAHANDI NAHO IBINDI NTACYO ATAKOZE MWANDASHIMA MWE MUMUGAYA , BABAVURIJISHO MUKARITURUMBURA? YEE MWIBAGIRWA VUBA DI
MURINDAHAGA ABAM– USEBYA .:MUZEHE OYEEEEAMAVUNJA YARAKIZE MURARYA MUGAHAGA NKINUMA ZATOREYIBUGOYI SHAHU IMIHANDA ZA KICUKIRO HOSE ARIKO DI?KUKI MWIBAGIRWA VUBA
wowe wiyise gituba cyiza nkubaze ufite ubwenge bungana iki?wakabimenye se ko amazi yamunaniye ubu twishwe numwuma ngo WASAC?puuuuu
tuzamutora ye murabesha
KAGAME ni ingirakamaro kuri buri munyarwanda, yacyuye abari barahejejwe hanze, yamuruye interahamwe ku batutsi zigiye kubamara, yahuje abicanyi n’abiciwe ngo babane mu mahoro, yacyuye FDLR zimwe zinjizwa mu ngabo izindi zisubizwa mu buzima busanzwe, yakuye abahejejwe inyuma n’amateka muri nyakasi ababana n’ubumuga bitaweho binjizwa no munzego z’ubuyobozi, ntwubazwa ubwicanyi bwakozwe n’imiryango akomokaho ni byinshi yakoze, abavuga rero ntacyo mufite usibye ingengabitekerezo yabahezemo ikindi mwibuke ko ntawe yigeze asaba ngo amwongere manda kandi binabaye byaba ari byiza kurinjye kugira Perezida nka KAGAME ni shema cyane, ngo burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera yaduhaye amahoro aragahora ku ngoma.
Ahubwo aho bukera Umuseke baraza kuwufunga, ndabona ariyo website yonyine icishaho comment zitajyanye n’ibyo Leta ishaka.
Iyi ni icyo bita Politic Game, ndahamya ko n’abari kwamamaza ihindurwa ry’itegeko nshinga nabo batifuza ko ryahindurwa. So let paly the Game, abafite ubushobozi bahungishe urubyaro rwabo kuko simbona aho tugana. Nyakubahwa Perezida rwose, ndakubaha ariko nzarushaho ari uko urekuye ubutegetsi bityo ukaturinda imvururu za hato na hato. Niba ukunda abaturage b’u Rwanda koko, wihindura itegeko. Please stop tis game, cs we all know what is going on!
Mutsindashyaka nihashira icyumweru batakuvunnye ijosi uzanshake nkugurire ikiyeri
Mwanyemerera nkibariza Muzehe Tito niba rya tegeko nshinga yadusobanuriraga ryari iry’agateganyo?
Faith Berwa: Ariko bazabagire bate ngo munyurwe? Undi bavunnye ijosi ni nde ? Hanyuma ubwo ukeka ko uwagushaka yakubura?! Nasabaga abavuga ko bicitse kuko Kagame yaba agiye kuyobora mandat yindi ko bajya kubwibwira Germany( Merkel ari muri mandat ya gatatu kandi si iya nyuma), UK, Canada, Japan, Israel n’ibindi bihugu kuko nta mubare wa mandats z’ababiyobora bigira! Nimujye kubigisha demokarasi kuko mbona mukeka ko demokarasi= umubare wa mandat, ubwo badakora mandats ebyiri gusa rero nta demokarasi ihari! Ese bamwe mwakweruye mukavuga ko ikibababaje ari uko Kagame mwakekaga ko agiye kubabisa mugatoba igihugu none mukaba mubona ko hari ubwo bitagishobotse kuko muzi ko Kagame yabananiye ? Naho ngo demokarasi ? Abanyarwanda turaziranye ngaho nimuhere kuri ibyo bihugu mvuze muyiharanire! Nimuturekere umusaza kuko na benshi muvuga ibi mugeze aho mugeze kubera we na policies ze!
Comments are closed.