Digiqole ad

‘Grand Performance’ iserukiramuco Teta  Diana agiye kwitabira muri USA

 ‘Grand Performance’ iserukiramuco Teta  Diana agiye kwitabira muri USA

Teta Diana ugiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco ryitwa ‘Grand Performance’

Teta Diana ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Fata Fata’ yari ihuriyemo abandi bahanzi nyarwanda, ubu ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco yatumiwemo nk’umuhanzikazi nyarwanda.

Teta Diana ugiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu iserukiramuco ryitwa 'Grand Performance'
Teta Diana ugiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco ryitwa ‘Grand Performance’

Mu ijwi rye kenshi abantu bakunda kugereranya n’iry’umuhanzikazi Kamaliza Annonciata wo mu bihe byo hambere, Teta Diana yanamenyekaniye cyane mu itsinda rya Gakondo Group ribarizwamo abandi bahanzi nka Massamba Intore, Jules Sentore na Daniel Ngarukiye.

Nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo mu burayi yerekana umuco nyarwanda,ubu noneho ngo abona biri muri bimwe bimuhesheje amahirwe yo gutumirwa mu iserukiramuco rikomeye kw’isi ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke,Teta Diana yavuze ko nyuma yo kurangiza iserukiramuco rizabera mu Rwanda rya Kigali Up azahita yerekeza muri Amerika.

Dore ko bamwe mu bategura iri serukiramuco rya ‘Grand Performance’ bamusabye icyegeranyo mpine”Short Documentary” kigaragaza ko koko uyu muhanzi afite urwego runaka agezeho rumwemerera kwitabira iri serukiramuco.

Yagize ati ”Iri serukiramuco ndi kuryitegura bikomeye. Kuko ni iserukiramuco rikomeye cyane mu rwego rw’isi niyo mpamvu rero ngomba kugenda nujuje ibyo bazansaba kandi nkahagararira u Rwanda neza.

Kubera ko urebye abantu baritumirwamo wabona ingano yaryo uko ingana. Ubu sindamenya abazaryitabira ariko umwaka ushize batumiye Angelique Kidjo,Steve Wonder n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego rw’isi.

Ibi rero bizamfasha kuko bituma uhura n’abahanzi bakomeye ukaba wabigiraho byinshi ndetse nawe bikaguha umwanya wo kwigaragaza. Gusa ndacyakora icyegeranyo mpine bansabye kugira ngo nerekane uwo ndiwe”.

Teta Diana uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Tanga agatego” bikaba biteganyijwe ko amashusho yayo azajya hanze muri icyi cyumweru.

Iras Jalas 

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ndagukunda Teta.ariko rwose ako kantu uzagakureho ku ruhanga rwawe siko gatuma uba star.Please Please.

  • akagore ka jules sentore ewe cyakoze kuririmba byo ni ibintu byawe abandi bakobwa urabahiga

  • incwiii si ubwiza noneho karasa na bike Imana yaragutatse iguha n’ijwi rizira amakaraza ndagukunda byo gupfa

  • ego mama shenge ndakwikundira

    • Komera Teta! Barakubeshya ako kanyenyeli kawe ntuzahirahire ng’ugakureho kuko kari mubikumurikira, dore karasa nurubuto rw’ikawa aba jinga bibeshya ko ali fetish.Ikindi nuhagera uzanyandikire nzaze kukureba duherukana hambere muli Atlanta ndagukumbuye. My email address: uwimanamu @gmail.com. Ibihe byiza n’urugendo ruhire.

Comments are closed.

en_USEnglish