Digiqole ad

Police FC ‘yasezereye’ abakinnyi 10 barimo Uwacu wari Kapiteni na Crespo

 Police FC ‘yasezereye’ abakinnyi 10 barimo Uwacu wari Kapiteni na Crespo

Crespo wigeze kuba abonwa nka rutahizamu ukomeye imbere, ubu yasezerewe muri Police FC

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ikipe ya Police FC yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku icumi. Muri aba harimo uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Uwacu Jean Bosco.

Crespo wigeze kuba abonwa nka rutahizamu ukomeye imbere, ubu yasezerewe muri Police FC
Crespo (iburyo) wigeze kuba abonwa nka rutahizamu ukomeye imbere, ubu yasezerewe muri Police FC

Kugeza ubu mu mazina Umuseke umaze kumenya ko yasezerewe harimo Jean Bosco Uwacu, Innocent Habyarimana, Jean d’Amour Uwimana, Amani Uwiringiyimana, Emmanuel Sebanani Crespo, Picu, Pascal na Vincent Habamahoro.

Aba bakinnyi barimo abarangije amasezerano yabo ikipe ya Police ntiyifuze kuyongera barimo kandi n’abasezerewe kubera umusaruro mucye ngo batanze.

Police FC imaze iminsi igura abakinnyi bashya barimo Hegman Ngomirakiza yavanye muri APR FC, Isaac Muganza yavanye muri Rayon Sports.

Iyi kipe yabaye iya gatatu umwaka ushize uherutse guha amasezerano mashya abakinnyi bayo Jacques Tuyisenge, Fabrice Twagizimana, Marcel Nzarora (Umuzamu) na Gabriel Mugabo mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampionat.

Muri bariya basezerewe Uwacu Jean Bosco wari myugariro waje avuye muri APR FC na Sebanani Emmanuel bitaga Creso ni bamwe mu bari bamaze igihe muri iyi kipe ya Police FC. Sebanani akaba awe atari akigaragara nka rutahizamu ukomeye wanigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Aha ni mu 2013 ubwo umuyobozi wa Police yahaga Uwacu Jean Bosco  igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga
Aha ni mu 2013 ubwo umuyobozi wa Police yahaga Uwacu Jean Bosco igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga
Uwacu (hasi) ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza ubushake mu kazi kabo
Uwacu (hasi) ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza ubushake mu kazi kabo

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko s ibi nibyo ubuse Habyarimana Innocent we arazira iki, uyu mwana ko yafashije police cyane uyu mwaka ushize ndetse ko no ku mukino wanyuma yigaragaje ubwo batwaraga igikombe cy’Amahoro jye ndabona hano baba bibeshye kabsa niba ari ikipe ishaka kwiyubaka ntago watangira usenya zimwe mu nkingi zawe yego wenda abandi bo bamaze igihe kini ku ntebe ariko hariyo kuri Robben baba bibeshye kabsa

  • Nizereko uriya mwana Gikundiro yamuteye imboni!

  • Aliko harimo ba innocent 2, uwumuhanga si uriya

  • Police FC uyu mweyo itanze uzayikoraho muri championat kuko harimo abakinnyi bakomeye nka HABYARIMANA na CRESPO

  • mbega ngo rayon iratombora weee!!!yiguriye zino talents zose yamara amakipe

Comments are closed.

en_USEnglish