Rubavu: Abajura baje kwiba SACCO ya Kanzenze bica umuzamu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Nyakanga abajura batarafatwa bishe umuzamu wa SACCO ya Kanzenze bakomeretsa mugenzi we bikomeye cyane ubwo bari baje kwiba iyi SACCO yo mu murenge wa Kanzenze Akagali ka Nyamikongi aba bazamu babiri bakabatesha.
Daniel Harerimana w’imyaka 42 niwe wishwe n’aba bajura azize ibikomere, mugenzi we Wecislas Byukusenge w’imyaka 43 akaba yakomerekejwe bikomeye cyane. Iyi SACCO ngo yatewe n’aba bajura ahagana saa munani z’ijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba yabwiye Umuseke ko koko aba bajura baraye bateye iyi SACCO gusa batabashije kwiba kuko bateshejwe n’aba bazamu babiri.
Umuzamu wishwe ngo yazize ibikomere yatewe n’aba bajura bamugiriye nabi amaze kubatesha. Mugenzi we nawe yakomerekejwe bikomeye ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Abajura i Rubavu bamaze iminsi bagaragaza n’ubugizi bwa nabi bwibasira abazamu kuko baherutse no gukubita hafi kwica umuzamu w’urugo rw’umuntu mu kagali ka Mbugangali umurenge wa Gisenyi, uyu muzamu akaba amaze icyumweru kirenga mu bitaro.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
Oh lalalalala uwo muzamu ni intwali kabsa kuko nubwo yapfuye ariko akazi ke yakarwanyeho, abo baginga babajura nabo police nibakurikirane irebe ko bafatwa kabsa kadi nibafatwa nabo bazabanze babakomeretse bumve uko bimera, ubundi s ubwo izo sacco abarizi bazo bagira rumenamabuye (calibre 12), niba ntazo harabura iki ubundi ahantu haba amafaranga ntago hakagombye kubura imbunda niyo yaba irasa amashaza, police nikore akazi kayo ifate abo bagizi ba nabi
Comments are closed.