Digiqole ad

Intambwe eshatu zatuma Imana igukiza Uburwayi

 Intambwe eshatu zatuma Imana igukiza Uburwayi

Igitabo cy’ibyanditswe byera

Kumenya Ko ubikwiriye

Iyi ni ingingo ngira ngo witeho cyane, kuko uzabona abantu benshi basenga ariko bataramenya isano bafitanye n’Imana!

Imana yavuga iti ntanze Umugisha, bo bakumva batabikwiye, bati ‘buriya kanaka ni we bireba.’ Hari nubwo no mu bakozi b’Imana ubisangamo, agasabira abandi Umugisha, ariko we akumva azajya ahora ateze amaboko abo yasengeye!

Menya ko imana ari umubyeyi kandi ko ibyo ifite byose bigenewe abana bayo.

 

Kumenya ko Kristo yaje gukuraho imirimo y’umubi yose harimo n’uburwayi: 1Yoh3:8

Iyo ufite Kristo, Satani ntabura kukurwanya ariko iyo uzi neza icyazanye Yesu kigufasha kumutsinda, nyamara iyo utabizi Satani arakumenyera.

 

Kwizera ko ukize

Abantu benshi Yesu  yakijije yababwiraga iri jambo “Kwizera kwawe kuragukijije”   abandi ati: “Bikubere uko wizeye” Mat8:13

Biragaragara ko kwizera ari inkingi ikomeye kugira ngo ukire indwara, uretse ko n’ikindi cyose washaka ku Mana iyo udafite kwizera bidakunda, kuko burya ngo  utayizera ntashobora no kuyinezeza Heb11: 6.

Kuriya kuri twavuze haruguru naho wakumenya ariko wasengerwa ntiwizere utaha uko waje.

Wowe umaze gusoma Ibi Ukaba urwaye fatanya nanjye gusenga uvuga uti “Wa burwayi we (izina) menye ko nta mwanya ufite mu mubiri wanjye, ndakwirukanye, kandi ndakize mu Izina rya Yesu.” Amen

Past. Vincent de Paul NSENGIMANA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dawe ndakwizera ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe. amen

  • ndabyizeye ko nkize Amen

Comments are closed.

en_USEnglish