Digiqole ad

Emery Mvuyekure yangiwe kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu

 Emery Mvuyekure yangiwe kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu

Emery Mvuyekure wari wahamagawe muri 26 b’ibanze ntari kwitozanya nabo

Uyu munyezamu wa Police FC ntabwo ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi bahamagawe mu mpera z’icyumweru gishize (pre-selection) ngo bitegure imikino ya gicuti ya South Africa na Nigeria. Mvuyekure yemereye Umuseke ko koko atari muri iyi myitozo kuko ngo yabujijwe gusanga bagenzi be. Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu musore yinubiye ‘ikimenyane’ mu ikipe y’igihugu iyo bigeze ku bakinnyi ba nyuma bahamagarwa (selection finale).

Emery Mvuyekure wari wahamagawe muri 26 b'ibanze ntari kwitozanya nabo
Mvuyekure wari wahamagawe muri 26 b’ibanze ntari kwitozanya nabo

Mu mpera z’icyumweru gishize Mvuyekure yahamagaranywe n’abandi banyezamu  barimo Marcel Nzarora, Eric Ndayishimiye bita Bakame na Olivier Kwizera.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu munyezamu atishimiye uburyo ikipe ihamagarwamo kuko ngo bahamagara abakinnyi 26 (pre-selection) ariko ngo bajya gufata abakinnyi ba nyuma hakazamo ikimenyane.

Mu mukino wa gicuti u Rwanda ruheruka gukinira i Maputo muri Mozambique Emery Mvuyekure yari mu bakinnyi bahamagawe mu b’ibanze mu myitozo, agakorana imyitozo n’abandi bari bahamagawe. Nyuma ariko ntabwo uyu mukinnyi bamujyanye mu banyuma (selection finale) kuko binjijemo undi mugenzi wabo wa APR FC (Olivier Kwizera) wari uvuye mu mvune ataranakoranye imyitozo nabo, Mvuyekure arasigara.

Uyu mukinnyi ngo yaba yarabajije umutoza w’ikipe y’igihugu impamvu bamusize ku munota wa nyuma kandi ari we wakoze imyitozo. Ibi ngo ubuyobozi bwa FERWAFA bwabifashe nk’agasuzuguro ndetse bumufatira ibihano bitatangajwe.

Amakuru Umuseke ukesha zimwe mu nshuti za Mvuyekure ni uko uyu munyezamu ngo yabujijwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA kujya mu myitozo y’Amavubi kuko yabaye nk’ushaka kunenga ibyo byemezo byo kuzana umukinnyi utakoze imyitozo bakavanamo we wayikoze ku munota wa nyuma agasigara.

Bonnie Mugabe, team manager w’ikipe y’igihugu Amavubi yabwiye Umuseke ko nyuma y’umwiherero w’abakinnyi bari bahamagawe by’ibanze mu gutegura ikipe yagombaga kujya muri Mozambique Emery Mvuyekure yafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi atahise asobanura. Ati “Ntabwo najya muri details.”

Avuga ko ejo bundi yongeye guhamagarwa ariko ikibazo cye cyari kigishakirwa umuti.

Uyu muti bivugwa ko ufitwe na Perezida wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita ubu uri i Burayi, ibya Emery ngo bikazakemuka agarutse.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Maze bahamagaye abakinnyi 2 APR FC yasize igiye muri CECAFA kuko yabonaga ntacyo bayibamarira? By’akarusho muri abo 2 harimo umunyezamu bavuga ko amaze iminsi mu mvune! Virus iri muri FERWAFA muri iyi minsi ubanza iri muri za zindi zitagira umuti ntizigire n’urukingo. Nzaba mbarirwa da!

  • Ibintu Emery avuga jye ndamushyigikiye kabsa ex: ni iyo ya Maputo Olivier yari afite ikibazo cy’imvune nta nimyitozo yakoze hama bagiye Mozambike biganira Bakame na Olivier uyu musore arasigara kandi koo uyu musore arashoboye kabsa mwibuke mu gikombe cy’amahoro guhera muri 1/4 niwe watwaye police fc afite ishingiro rero nta mpamvu yo kujya kuruhira ibyo utazarya

  • mujye mureka kubeshya abasomyi ntabwo yanze kwitabira ahubwo yabujijwe kwitabira na degaule

  • IBYO EMERY AVUGA NI BYO RWOSE. UB– USE UMUKINNYI YABA ATABONEKA MURI 20 CLUB YIFASHISHA BARANGIZA BAKAMUHAMAGARA MU IKIPE Y’IGIHUGU KOKO! IBI NI AGASUZUGURO RWOSE UBU SE HABUZE N’UWA GICUMBI BAHAMAGARA,UWA AMAGAJU,BA ISAAC MUGANZA NTIBAZWI…. MBWIRA UKUNTU BAHAMAGAYE BARIYA BA TYPES APR NA YO YANZE KUJYANA MURI CECAFA?AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

  • Kbsa mfana APR arko tujye tureka amarangamutima n’ikimenyane mvuyekure arashoboye uretse Bakame ufite izina ntawundi wahiga Mvuyekure ibi nibyo byica ruhago yacu kucyi przd wa Ferwafa yivanga mumutoza ibi nibyo byerekana ya ruswa ivugwa muro ferwafa ko utatanze akantu mta selection ubona gusa Emery courage knd uzabigeraho nibi byateye umujinya Muhamedi tchite Gasana Meme kwanga gukinira amavubi kubera uburyo bamusize kucyibuga cy’indege bagiye muri Angola!? Umwana akagira umujinya mwiza bikamugeza iburayi ?? Ferwafa mwisubireho rwose nimwe muciye abantu kuma sitade rwose!!

  • Ubundi se kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu singira ngo ni ubushake? Ubundi se bongeye kumuhamagarira iki niba hari ibyo atari bwasobanure uretse ko uko bivugwa afite ukuri n’uburenganzira bwo gusobanuza impamvu bamurenganya? Ubu se hari utabona ko uyu musore na Bakame aribo bazamu bameze neza muri iki gihe?

  • emery pole mwana wa maman gusa courageux kuko izamu urarizi pe bizi ukuntu ujya uturwaza umutima iyo twakinnye utakuzi azasabe cds zawe mugikombe cy’amahoro azakumenya ikindi rero uriya mu zairois wo kubyina ndombolo na kwasa kwasa ngo ni de gaule ntabwo ari imbabazi ashakako usaba kuko nawe azinezako nta cyaha ufite cyakubuza gukinira igihugu cyawe uzamushake umujombe agaturire ubundi urebeko utaba titulaire.akunda akantu sana.poleni tena petit yangu.

  • Courage musore !!! icyo uzaba ntaho kijya !! kora inshingano zawe gusa ukuri kuraryana ariko kurakiza

  • MUVE KURI RUHAGO YACU! UWIBAZA KUBYAKOZWE ASOBANURE UKO UMUTOZA YAHISWEMO MUBIHANGAGE BYARI BYATANZE CANDIDATURES?! KUJYA KURI STADE KURI JYE BYARANGIRANYE N’IGIKINO POLICE YAHAWEHO IGIKOMBE YAKINNYE NA RAYON S. EJO KAHISE! NI AGAHOMERAMUNWA.

  • Ariko ubundi twagira umuyobozi wa FERWAFA nk’uriya tukagera kuki? Uriya ni RWARUTABURA mu bandi. Twaragenze turabona!!!!!

  • Icyantangaza ni ikizima uriya muyobozi wa FERWAFA yakora naho ubundi ibi byo ni ibisanzwe. Mutegereze murebe ahubwo.

  • ariko buriya degaule arasiramuye?

  • Muri FERWAFA hatabyemo umuzimu w’umusazi ni aho gusengerwa cyane,ariko iby’uyu muyobozi wayo byo bishobora kuzatuma ijya ikuzimu.

Comments are closed.

en_USEnglish