Digiqole ad

Meddy na The Ben barasabwa amezi 30 ngo bahabwe VISA babe Abanyamerika

 Meddy na The Ben barasabwa amezi 30 ngo bahabwe VISA babe Abanyamerika

The Ben na Meddy basabwa maezi 30 bakoresha Passports zabo ngo bashobore kuba babona Ubwenegihugu bwa Amerika

Mu myaka ine The Ben na Meddy bamaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu ngo barasabwa amezi 30 azagaragazwa na Visa ziri muri muri Passports zabo ku ngendo bagiye bakora cyangwa bashobora kuzakora noneho nyuma y’izo ngendo na Visa zitandukanye bakabona guhabwa ubwenegihugu bw’Amerika.

The Ben na Meddy basabwa maezi 30 bakoresha Passports zabo ngo bashobore kuba babona Ubwenegihugu bwa Amerika
The Ben na Meddy basabwa amezi 30 bakoresha Passports zabo ngo bashobore kuba babona Ubwenegihugu bwa Amerika

Kugirango wemerewe kuba watangira gushaka ubwenegihugu bwa Amerika, ngo bisaba kuba umaze imyaka igera kuri itanu cyangwa se hejuru yayo.

Kugeza ubu The Ben na Meddy barabura amezi agera kuri atanu n’iminsi ngo buzuze imyaka itanu baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba bagiyeyo mu gitaramo bari batumiwemo bagaherayo mu mpera za 2010, ntibagaruka.

Aba bahanzi bombi nubwo baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika siko bombi bafite amahirwe yo kuba bakora ibitaramo hirya no hino uko babishatse kuko hari ibyangombwa batujuje.

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko Meddy ashobora kuba afite impapuro zimwemerera kuba yakora ibyo bitaramo hanze ya Amerika ariko The Ben we akaba atarabibona.

Mu minsi ishize The Ben yatangarije Umuseke ko ubu yatangiye kwiga nyuma y’igihe kirekire yari amaze akorera amafaranga ashobora kuba yamurihira ishuri akanamutunga.

Ku ruhande rwa Meddy we, nta kazi yari afite ahubwo yigaga akanakora ibitaramo hirya no hino muri Amerika dore ko aherutse kugirira igitaramo mu Bubiligi mu minsi ishize. Ibi bikamuhesha imibereho.

Nubwo aba bahanzi byagiye bivugwa ko bashobora kuzaza gukorera ibitaramo mu Rwanda, mu gihe cyose baza batarabona izo mpapuro z’inzira bashobora kutabona uko basubirayo ahubwo bakaba bakomereza muzika yabo mu Rwanda.

The Ben na Meddy ni abahanzi bavuye mu Rwanda bakunzwe cyane, aho bari muri Amerika bakaba bagerageza gukora indirimbo zituma batibagirana mu Rwanda.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • mbega ibinyoma!!! ariko muragira ngo twe tubana nabo aha tuvuge n akari imurori??!!om reka mbagirire ibanga ntabwo nabo aribo kdi narababaye …..ok gusa mumenye ko ubona ubwenegihugu bwa america ari uko umaze imyaka itanu ufite ibyo bita green card cg permanent resudent status.

  • Meddy we ni umwana w,umuhungu wirirwa abeshya akugujije utudorali uraheba wakwibeshya akagukuramo n,andi America ntikina birirwa baparapara gusa none ngo citisenship hahaaa

  • Bajyahe se Ibyangombwa babikurahe!?

  • Eba …NdumunyaRwanda kbsa…ubunyamerika nti mpumpeho..!!!

  • Ariko ntimugasebanye.
    Ibyangombwa se ukekako babiburirahe?keretse nimba batarigize impunzi nkabandi bose.

  • Aline we ntawakurenganya ntuzi ibyo bita ibyangombwa..aha hari abamaze imyaka 15 inarenga baraje biyita impunzi babuze ibyo wita ko byoroshye

  • Mugira amatiku mumitwe yanyu puuuuu uko babayeho kose murabashinzwe

  • Mwagiye mureba ibibareba

  • Meddy uramubeshyeye nimfura yirwanda

  • Sha murasebanya muri comments mwagiye mugabanya koko

  • Meddy ndagukunda ayo bavuga yose sinyitayeho

  • Aba bahungu babagoreweho mwagiye mubareka ko ntawe baryiwe

  • Ariko aba basebanya ahari ibyangombwa nibo babitanga?Mbese baba batanabifite bwo icyibareba muri ibyo ni igicyi?undi nawe ngo ubunyamerika nyibamuheho!uko ni ukubura uko ugira wabukurahe se?Aba bana mubaveho ibyangombwa barabifite.Uruhero rwahafi nabaha ni uko iyo Medy atabigira ntago yari gushobora kujya Belgique ngo agaruke kuko iyo usohotse hano utabifite ntibakwemerera kongera kuhinjira.Rero ndabasaba gutuza no kugabanya gusebanya batanabifite kandi ndumva ntawe bajya gusaba.

  • Aba se gahunda ya ndumunyarwanda ntiyabagezeho? Nonese iyo iyo gahunda imaze kugucengera kuki ushaka green card? Mutebutse Minister Kaboneka aze abasobanurire neza ndabona bakeneye isomo. ndetse ahubwo babanze babanyuze kwa Rucagu mwitorero vuva na bwangu.

  • Buriya buri munyarwarwanda agiye avuga ibimureba, twatera imbere, yaba mwe muri hanze murabeshya kangahe se aba basohoka muri USA bagaruka gute se badafite ibyangombwa, stop insulting those guys.

  • jye ndabemera Imana ibafashe. ibahe ibyo mwipfuza byose ndabakunda. (gushaka ni ugusobora) The ben unyibuka kwizina ry (Big) muruturisu.

Comments are closed.

en_USEnglish