Digiqole ad

Safi avuga ko kuva mu buzima bubi ujya mu bwiza nta kibazo kirimo

 Safi avuga ko kuva mu buzima bubi ujya mu bwiza nta kibazo kirimo

Safi yita mu mashuri yisumbuye ari kumwe n’umukobwa avuga ko ari mubyara we

Urban Boys itsinda rimaze gukomera hano mu Rwanda, umwe mu bagize iri tsinda “Safi” avuga ko ibanga rituma bakorana imbaraga ubudasiba ari ukuzirikana aho bavuye bityo bakiha intego yo kugira aho bagera. Yabivugaga ahereye ku ifoto ye yo mu myaka 10 ishize.

Safi Niyibikora wo muri Urban Boys
Safi Niyibikora wo muri Urban Boys

Ibi nibyo yabwiye Umuseke ubwo yavugaga ku ifoto ye yo mu mwaka wa 2005 asobanura impamvu yemeye ko ikwirakwira ku mbugankoranyambaga.

Yagize ati: “Iyi foto ureba hari mu mwaka wa 2005, twari i Gitwe (mu karere ka Ruhango) ku kigo nizeho cyitwa College Adventiste de Gitwe nigaga mu mwaka wa kane ibijyanye n’imibare n’ubugenge.

Nari nanutse cyane koko nawe urabizi ubuzima bwo ku ishuri ntibuba bworoshye. Uwo twarikumwe ku ifoto yitwa Claudine ni mubyara wanjye.”

Muri iki gihe (2005), Safi avuga ko yari yaratangiye kuririmba muri chorale yitwa Bride y’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi ari naryo dini rye.

Safi avuga ko iyi foto yo mu buto bwe yayiretse igasakara ahantu henshi nubwo igaragaza ubuzima butoroshye yarimo icyo gihe, ngo imwereka ko Imana ari nzima kandi ko ikomeye, ndetse ko iyo wibuka aho wavuye uba uzi aho ugana.

Ati “Ifoto nk’iyi inyereka ko Imana iriho kandi ko ikomeye, kuba nashyize iyi foto hanze ni uko nashakaga kugaragaza kuva mu buzima bubi ujya mu bwiza nta kibazo, ahubwo ikibazo ni uko wava mu bwiza ujya mu bubi.”

Safi umaze kumenyakana mu Rwanda avuga ko kuva ahabi ugana aheza nta kibazo kirimo
Iki gihe nabwo Safi ngo yararirimbaga ariko muri Chorale

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mbega umukobwa mwiza kdi utari umu star!!! Yari umusirimu muri kiriya gihe rero? None se Safi, uriya mukobwa, bite ko mudapangana? N’ikibasumba rwose. Niba atararongorwa wamwifatiye? Ni mwiza kdi elle a l’air d’être une fille sérieuse unabereye urugo rwose. Ubona ko we yari umusirimu kukurusha icyo gihe. Ariko nawe ubu wafashe indi ntera. Burya ibintu bigomba guhinduka bitewe na nyirubwite uko yitwara neza mubuzima. Congras!!

  • Yooo mbega ukuntu Safi afite amateka ateye amatsiko. ariko rero wari agasore keza da!

  • Wowe nkunda mbabarira rwose wishinyagura

  • hano se ko mbona yambaye iminyururu nkiyo bazirikisha imbwa!!!!

  • ariko naweNEEMITO ye! none se aza mushyire mu rugo kandi yakubwiye ko ari musaza we! mwagiye mubanza mugasoma

  • Safi ni yungwe 100% ntibyamuvamo niko ateye !!!

    Akora iyo bwabaga bwose ariko aranga ntacye.

Comments are closed.

en_USEnglish