Tuff-Gangs nyuma yo guca mu bihe bikomeye bagiye gusohora album ya mbere
Tuff- Gangs itsinda rigizwe na Bulldogg, Fireman, Green-P na Jay Polly, ryamenyekanye kuva mu 2008 ubwo bishyiraga hamwe binyuze kuri producer Mbabazi Isaac uzwi nka Lick-Lick, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo noneho bagiye gusohora album yabo ya mbere.
Iri tsinda ryakoze byinshi mu muziki nyuma riza gusa n’irisenyutse mu buryo bw’ibanga dore ko nubwo abarigize hari igihe batacanaga uwaka hagati yabo, nta numwe wigeze ashaka ko agatotsi kaje mu mibanire yabo kagaragara.
Uwabazwaga wese ku mibanire ye na bagenzi be yasubizaga ko babanye neza. Hari igihe cyageraga abantu bakibaza niba koko Tuff- Gang iriho cyangwa yaratandukanye burundu.
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye n’Umuseke yemeye ko koko abagize itsind arimo bigeze gusa nk’abatari kumwe ariko avuga ko kuri ubu imishinga bongeye kuyibyutsa ndetse anizeza abakunzi b’iri tsinda ko bagiye kongera kuribona.
Yagize ati “Dusa nk’aho twatinze guha abakunzi ba Tuff – Gangs ikintu turi kumwe, gusa itsinda ryo ntiryasenyutse nubwo wenda dusa nk’aho tutakoranaga ariko ibikorwa byo birahari mu mpera z’uyu mwaka tuzabaha album yacu ya mbere.”
Polly yavuze ko iyi album iri gutunganywa ku bufatanye n’inzu ya TOP5.
BullDog na we ubarizwa muri iri tsinda yemeza ko iyi album ihari gusa we yabwiye Umuseke ko bataragena igihe izagira hanze neza dore ko hari indirimbo nyinshi zigomba gusohoka kuri iyi album zitarakorwa.
Umuseke kandi wabajije Fireman iby’uyu mushinga, na we avuga ko mu mpera z’uyu mwaka bashaka kongera gusogongeza abakunzi ba Tuff -Gang kuri rap ‘injyana y’umujinya’ bashyira hanze album bataramenya uko izitwa ngo kubera ko hari indirimbo zimwe batarakora, bityo bakaba barabaye baretse gufata izina.
Ati “Nibyo koko twari tumaze iminsi tudakora nka Tuff- Gangs, ariko uyu mwaka wo ugomba kurangira album igiye hanze kuko twabisabwe n’abakunzi bacu kenshi. Tubirimo rero, uyu mwaka tuzabasogongeza kuri “rap”kandi buri umwe muri twe aracyakora.”
Iras Jalas
UM– USEKE.RW
2 Comments
welcome again Tg
Tuff iduhora kumutima tuyirinyuma
Comments are closed.