Niwe ugiye kuyobora Banki nini mu Rwanda
Sanjeev Anand umuhinde wari umuyobozi wa Banki ya I&M (iyahoze ari BCR) uherutse kwegura ku mirimo ye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubu niwe ugiye kuyobora Banki y’Abaturage y’u Rwanda ihurije hamwe na BRD nk’uko bitangazwa na KT Press. Banki y’abarutage isanzwe ariyo Banki ngari ifite amashami menshi mu gihugu.
Ikigo Atlas Mara Ltd giherutse gutangaza ko kiri mu biganiro byo gushora imari muri Banki y’Abaturage kigahita kiyihuza na BRD (commercial bank) gisanzwe cyaraguzemo imigabane minini mu mwaka wa 2014.
Amakuru aremeza ko uyu mugambi wanoze, Atlas Mara Ltd ikaba igiye guhuza Banki y’Abaturage na BRD, bikaba Banki imwe izaba ifite imari ibarirwa kuri miliyoni 305$, ikaba Banki ya kabiri mu Rwanda (ya mbere yigenga) ifite imari nini nyuma ya Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko byari byatangajwe n’ikigo Atlas Mara Ltd mu kwa kane uyu mwaka.
Sanjeev Anand, inzobere mu by’amabanki ndetse usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (Rwanda Bankers Association) niwe ngo ugiye kuzayobora iyi banki ihuriye hamwe.
Sanjeev yabaye umuyobozi wungirije wa IndusInd Bank Ltd mu Buhinde, uyu mugabo afite urwego rwa Masters muri International Finance & Marketing yize muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada.
Ikigo Atlas Mara Ltd ni icy’abaherwe Bob Diamond na Ashish Thakkar, kizaba gifitemo imigabane ingana na 70% muri ziriya Banki zombi zahoze ari iza Leta y’u Rwanda.
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ngaho nimaze uwo muhinde kAndi abanyarwanda fafite amashuli nkaye ari abashomeri nyamara iyo tugiye iwabo niyo waba ufite Digiri 7 nka Mugabe nakazi ko Gukubura mu muhanda ntibakaguha ngo uri Umunyamahanga aaaaaaah Courage
You just need to be good in what you do man! Ntuzitwaze ubunyamahanga. Ubuse twebwe dukora hehe? Hari digiri nkuko uzita hakaba no kuzibona ufite ubumenyi.
Mummuhaze yibagirwe urusenda rwo mu Buhinde
guhuza izi banks zose zikayoborwa n’iyi nzobere ntako bisa
Twese nta nzobere tugira? ibi birasa naba bakonseye ba perezida babazungu cyangwa wa wundi wayoboraga za kaminuza zo mu Rwanda.
Nibyiza guhuriza hamwe izi bank kugirango zuzuzanye, ariko ntibikwiye guha akazi uyu munyamahanga, mugihe abana b’urwanda bicaye nta na mashuli afite ahambaye, gusa Africa turacyafite ikibazo.
Kuva gihe ki Banques Populaires na BRD bifite inshingano zimwe?
Kagabo ibyuvuga nukuri.Nkumuntu wegeragato amabanki kuva mu myaka myinshi bishatse kuvuga ikintu kimwe.Kwegeranya imali, no guhuza abakozi abakora ibintu bimwe birukane mobake, Ikindi byerekana ko ubukungu butameze neza.Igihe cyose bzababwirako birukanye abantu muri banke.Ugasanga banki itangiye gukodesha amazu mu Rwanda nuko.
None se na BANKI Y’ABATURAGE NI IYA LETA Y’U Rwanda? Kuva ryari? Ariko ibyo kwiga muri CANADA, no kuyobora Banki ntaho bihuriye kuko hari abanyamahanga benshi baje mu bigo by’ Imari maze birabananira barataha. Electrogaz, Banque populaires….
Ariko Rwose Abanyarwanda Tuzi Kwishyiraho Rwose!
Yewe Nibyo Birirwa Banjwamo Ngo Bihesha Agaciro Banarya Imitsi Y’abacancuro Bashatse Babireka!
Ubwoc Kuturatira Uwo Muhinde Mwibwirako Mu Rwanda Hatari Abirirwa Bicisazi Mumaso Bafite Na Doctorat Muri Finance $ banking Bize Mumakaminuza Akomeye Kuruta Iyo! Ariko Birirwa Biruka Imisozi,yewe Turacyari Colonized Nabazungu Mpaka.
Nzakomeza Niyororere Inka N’intama Zambia Kuko Guhora Mwayo Matiku Yakazi Sinabivamo.
Gusa HABAG– USENGA
Ibi bitandukanye nibyo inkotanyi zirirwa ziririmba ngo kwihesha agaciro ngo ishema rya banyarwanda
Ibi bigaragaza ko abashoramari aribo bategeka . Nonese ko banki ikorera mu Rwanda kuki umunyarwanda atayiyobora wenda aba bene bank ( Bob diamond ) bagashyiraho abamwungirije nabacungamutungo babo.
Inkotanyi zagombye guhuza invugo ningiro naho ubundi agaciro nishema bizaba a magambo gusa
NUHIGIMYE ABA AVUZE, ABANYARWANDA TWATAKAJE AGACIRO KACU DUCECEKE, UBUSHOMERI BURATUMAZE NYAMARA ABANYAMAHANGA NIBO BAYOBORA KAMINUZA, BANKS NONE NGO BATANGIYE NO KUZIHUZA NGO BAKE BAKORAGAMO BIRUKANWE. ABAZIRUKANWA MWITEGURE KDI MUZIHANGANE
Erega ba nyarwanda kubera kurya bagomba kwihera abanyamahanga kuko no Baba nazi icyabazanye nano new target ni Gifu.
Ariko abanenga ko uriya muzungu ariwe wahawe kuyobora iriya Bank ndahamya ko batazi amategeko y’ishoramari cg se bakaba barize ikigoroba gusa .
MU ISHORAMARI NYIR’IKIGO NIWE USHYIRAHO UMUYOBOZI.Ubwo rero BOB na THAKKAR niba bashimye uriya muzungu,ntacyo mwarenzaho.
Ahubwo musabe wa muntu wabashyiriyeho ibyiciro by’ubudehe mwizemo abana bazi ubwenge bagasigara abashingire namwe iyo muzayobora.
Ahe njye ndabirambiwe simbabeshya grand frefre mbere yuko ajya kwiga arangije lisence muri finace ajya i madrid afatayo masters akomeza londre afatayo doctorat ariko ndababwiza ukuri ko amaze 4ans noneho yaranabuze nkako yahoze afite mbere muri BNR none umuzungu wa masters niwe sha nakumiro nkotanyimwe!!
Comments are closed.