Disi Dieudonné agiye kuba umutoza wa Athletisme
Izina rye rirazwi cyane mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda no mu mahanga, Disi Dieudonné aracyasiganwa ntabwo arahagarika ndetse ngo ntazi igihe azahagaraikira. Ubu ari mu Bufaransa aho yagiye mu isiganwa rya Paris-Versailles(16Km) aha ariko akazanahavana urundi rwego (niveau) mu gutoza imikino ngororamubiri, ateganya gutangira gukora aka kazi mu gihe kiri imbere ahereye mu gutoza abana.
Disi Dieudonné yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yifuza kuzatangira gutoza ahereye mu bana bakiri bato, avuga ko mu Rwanda impano zo gusiganwa ku maguru zihari nyinshi ariko ngo ikibazo ni uko benshi batanazi ko bafite izo mpano.
Disi usanzwe ufite urwego rwa gatatu (niveau 3) mu gutoza Athletisme avuga ko aha mu Bufaransa azahakora amahugurwa yandi azatuma abona ikindi kiciro kisumbuyeho mbere yo gutangira kubikora.
Ubu uyu mukinnyi mpuzamahanga avuga ko ibyo ari kwiga byo gutoza bitamugora kuko we ari kwiga ibyo azi kuko yabaye umu-athlete igihe kinini, gusa abikora kuko agomba kubona impamyabushobozi.
Disi avuga ko niyinjira mu gutoza, abo azatoza bizamworohera kubabonera amarushanwa kuko amaze kwitabira menshi.
Kuri we, athletisme mu Rwanda iracyafite urugendo rurerure ngo itere imbere, ikibazo akibona ku bayoboye iyi mikino ngororamubiri mu Rwanda batigeze babasha kuyikundisha abanyarwanda, ndetse no kuba iyi mikino ihabwa budget nto cyane.
Ati “Wasobanura ute ukuntu Kenya, Ethiopia, Tanzania, Burundi bafite imidali Olympique , world champion …u Rwanda tukaba rutagira numwe !??”
Disi avuga ko Politiki y’imikino ngororamubiri mu Rwanda ikwiye guhinduka kugira ngo u Rwanda narwo rutware imidali myinshi nk’ibindi bihugu. Avuga ko Kenya na Ethiopia batwara imidari myinshi mpuzamahanga kuko politiki yabo iha agaciro imikino ngororamubiri.
Disi w’imyaka 35 yahesheje ishema igihugu cye ubwo yegukanaga umudari wa zahabu (10 000m) muri Jeux de la Francophonie zaberaga muri Niger mu 2005 ndetse icyo gihe anegukana umudari w’umuringa mu gusiganwa 5 000m.
Yongeye kandi kuba uwa mbere muri aya marushanwa yo mu 2009 ubwo yari yabereye i Beirut muri Liban mu kwiruka 10 000m, umwaka ushize wa 2014 yabaye uwa 18 mu kwiruka Marathon muri Commonwealth Games, nandi marushanwa mato mato yagiye yegukana i Burayi, Aziya no muri Amerika y’Epfo.
Mu basiganwa babigize umwuga mu Rwanda niwe ufite ibigwi n’izina rikomeye kurusha abandi.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ewana ibintu Disi avuga n’ukuri kabsa impano zirahari gusa politike ya federation ya athletisme iri hasi sana, nubwo inafite ubushobozi buke gusa tena iyi politike ikeneye guhinduka kuko imaze imyaka hafi 15, Disi nave mu Bufaransa agaruke wenda azahavana ubushobozi bwo guha abana b’U Rwanda ubumenyi turebe niba batera ikirenge muke
Kuva mu mwaka wa 2002 federation ya athletism imikorere yabo irakendera kabsa, ikigaragara abayobozi bajyaho ntakindi baba bagamije usibye kwirira na twatundi duke turimo aho gufatanya ngo bashakire umuti abakinnyi babo, ibi kabsa bikeneye impinduka kuko hari nigihe muzisanga nta numudali wakarere mukibona, kubera iyo miyoborere yo kwikunda.
numva nka reta yaga kuyeho bariya bayobora federasiyo bose bagashyiraho abandi bahebwa na reta kandi umushahara uzwi kandi hakaryaho urwego rukurikirana imikoreshereze yamafaranga bahabwa na minisiteri reta nibyiteho
Athletisme ni umukino mwiza cyane, ufite amahirwe menshi yo kubanekamo abana bafite impano, gusa kenshi twagiye tugira abayobozi batawukunda cg babeshya ko bayikunda ariko inyuma yabyo hihishe inyungu babivanamo. Ikindi kibyica, ni uko igihe cyo gutora Komite ziyobora amafederations, kenshi hagira ababyivangamo, bagambiriye ko hajyaho abo bumvikana, bahuje inyungu runaka cg bafatanya kurya utwarubanda bityo abakinnyi bakaba aribo babihomberamo. Kubera ko amategeko atemerera abakinnyi kugira uruhare runini mu guhitamo abazayobora Federation, ndakangurira abakinnyi bose cyane cyane ababaye inararibonye nka ba Mathias Ntawurikura, Disi dieudonné, Gervais, Eric Sebahire, Nyirabarame, n’anadi ntarondoye aha, ko bo ubwabo bakora ihuriro, rigamije kwiga kuhazaza h’imikino ngororamubiri mu Rwanda bityo kuko bo bari kugenda bakura, bakazaraga barumuna babo gahunda ihamye yo guteza imbere Athletisme, bityo amateka akazahora abibibukiraho. Mugire amahoro kd ndabakunda cyane!
Comments are closed.