Digiqole ad

Riderman yasezeye urungano mbere yo kurongora

 Riderman yasezeye urungano mbere yo kurongora

Abinyujije kuri ‘page’ ya Instagram ye umuhanzi Riderman yagaragaje ifoto ari kumwe na Agasaro Nadia Fariq ugiye kuba umugore we iherekezwa n’amagambo akomeye yo gusezera urungano kuko agiye kumurongora byemewe n’amategeko n’imiryango.

Ifoto Riderman yashyize kuri Instagram ye asezera urungano
Ifoto Riderman yashyize kuri Instagram ye asezera urungano

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015 nibwo Riderman aza gusaba uyu mukobwa iwabo ku Kicukiro no gusezerana imbere y’amategeko ku murenge.

Mu byo Riderman yatangaje yagize ati:

Gusaza ntiwabyibuza ariko gukura ni amahitamo, iri joro ndarara mu mategeko y’u Rwanda ntakitwa selibateri, ubuto buraryoha ariko mpisemo kubusezera.

Murabeho rungano twasangiye ubuto, ndabashimira uburyo twabanye, ntangiranye n’Agasaro chapitre nshya y’igitabo cy’amateka y’ubuzima bwanjye.”

Ayo niyo magambo ya Riderman, umuhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSS III, amasaha macye mbere y’uko arongora Agasaro Nadia Fariq ku mugaragaro.

Riderman yabanje kwigiza nkana bwa mbere ubwo Umuseke wamubazaga iby’ubukwe bwe ndetse no kuba yarateye inda Agasaro Farid Nadia wabaye Miss Mount Kenya mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Agasaro uyu arangije umwaka wa mbere mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Uyu munsi Riderman akaba ari buze gushakana n’uyu Nadia imbere y’amategeko n’abantu.

Riderman na Agasaro
Riderman na Agasaroa

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish