Digiqole ad

Rubavu: Ubujura bwo gutobora inzu buhangayikishije abaturage

 Rubavu: Ubujura bwo gutobora inzu buhangayikishije abaturage

Mu karere ka Rubavu

Mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi haravugwa ubujura bukabije bwibasira abaturage. Abaturage bo mu kagali ka Murara mu murenge wa Rubavu bavuga ko bibasiwe n’ubujura bwo gutobora inzu, naho mu murenge wa Gisenyi, ababajura biiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ bambura abaturage amafaranga na Telefoni.

Mu karere ka Rubavu
Mu karere ka Rubavu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Mme IMANIZABAYO Clarisse avuga ko hashyizweho ingamba nshya zo guhangana n’icyo kibazo akanasaba abaturage kurangwa  n’indangagaciro yo gutabarana.

Abaturage batuye mu kagali ka Murara gaherereye  muri uyu murenge bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ubujura buciye icyuho bwo mu ngo zabo  bukomeje kwiyongera muri iyi minsi, bamwe bavuga ko inzu zabo zimaze gutoborwa inshuro zirenze imwe mu gihe kitageze mu mezi abiri.

Nyiramahirwe veronica utuye muri uyu murenge avuga ko batakiryama kubera abajura barara batobora amazu yabo bakaba baterwa ubwoba nuko bazajya babura icyo biba bakabica.

Abaturage bavuga ko iyo batewe usanga kubona ubatabara ako kanya bitaborohera.

Mme IMANIZABAYO Clarisse agaragaza ko hamaze gushyirwaho ingamba zizafasha gukumira ubujura buciye icyuho bukomeje kugaragara muri uyu murenge.

Ubujura buciye icyuho bwo gucukura inzu z’abaturage buhagaragaye mu gihe gitoya muri uyu murenge havuzwe ubujura bwo kwiba inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abaturage bavuga ko iki kibazo cyo kwiba inka cyitacyumvikana.

Uretse uyu murenge wa Rubavu, mu wa Gisenyi ho haravugwa ubujura bwo gutega abaturage bataha bava mu mirimo yabo ufite amafaranga yagendanye ku mufuka akayakwa.

Abakekwaho gukora ubu bujura bwibasira n’amatelefoni mu murenge wa Gisenyi bivigwa ko biyise ‘Abuzukuru ba Shitani.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ahitwa mbugangari ku isoko mu masatatu zijoro haba huzuye ibisambo byasinze urumogi
    bahakaze umutekano

  • Ikibazo cy’abajura hano muri Gisenyi kirakabije cyane, ntawuryama ngo asinzire, baratobora amazu, baraca inzugi n’amadirishya, …
    Turatabaza ngo abo bajura bafatirwe ingamba zikaze.

Comments are closed.

en_USEnglish