‘Knowless’ ngo iri guca ibintu i Burundi
Mu Rwanda niho bayise batyo umwaka ushize, ni Primus iri mu icupa rishya, no mu majyaruguru y’u Burundi niko bayita nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-Iwacu. Gusa mu Burundi ahandi bayita ‘Akabajou’. Mu mabara (bars) y’i Burundi ‘Knowless’ ngo niyo ica ibintu, nubwo bwose iki gihugu kimaze iminsi mu bibazo, gusa inyota yo ntaho ijya.
Barabizi ko ako kazina ka ‘Knowless’ ngo kava ku muhanzikazi uri ‘sexy’ wo mu Rwanda. Gusa nabo ngo bayita ‘Akabajou’ akazina ubundi baha umwana muto mwiza.
Aya mazina yombi ngo yizihiye iyi Primus i Burundi, ngo ntabwo ari icupa ryayo bakunze gusa kuko n’icyanga cyayo ngo ni ntagereranywa nk’uko babivuga.
Akarusho ngo ‘Knowless’ irabahendukiye. Umukobwa witwa Greta ati “Ni keza kandi karanahendutse!”. Greta yavuze ubu ageze ku icupa rya gatatu mu ijoro.
Iburundi iyi nzoga barayigura 900FBu, mu mabara ahenze (VIP) bayinywera 1 200Fbu, iki giciro ngo ntabwo gikanga n’umujeni udafite akazi.
‘Knowless’ mu Rwanda naho iranyobwa cyane, cyane cyane mu duce tw’ibyaro n’inkengero z’umujyi aho icupa rimwe rigura 500Rwf.
Iyi nzoga ubwo yasohokaga bwa mbere hari amakuru avuga ko Senderi yaba yarifuje ko yamwitirirwa, gusa ntibikunde igafata Knowless wari ugezweho cyane umwaka ushize. Umwe mu bafana ba muzika yabwiye Umuseke ko iyaza ubu ishobora kwitirirwa Senderi kuko ngo nawe ubu ageze mu bihe bye byiza.
I Burundi ‘Knowless’ irakunzwe cyane, kugeza aho umwe atebya ati “Ntabwo iryoha gusa ahubwo inakiza ibyaha.”
Icyakora i Burundi abakundaga Amster ngo ntibarayihemukira, gusa abanywaga za Heineken na Primus zindi ubu ngo bagandukiye ‘Knowless’ cyangwa ‘Akabajou’.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko ntabwo mwari mwamenya byeri yitwa mututsikazi mwebwe muzasomeho mumbwire.Yengerwa mu Burundi ariko abazambiya niyo binywera gusa.
Comments are closed.