Inama zagufasha kwirinda kuribwa n’ingona
Ingona ni inyamaswa iba mu mazi magari, mu biyaga cyangwa mu migezi minini ariko hari n’ingona bavana aho bakazishyira ahantu habugenewe hororerwa inyamaswa z’agasozi (zoo) kugira ngo abakora ubushashatsi bazifashihse cyangwa bishyure amafaranga mu kuzireba.
Abahanga mu bijyanye n’inyamaswa bavuga ko ingana ifite ubushobozi/imbaraga bwo guhekenya ikintu bukubye ubw’intare inshuro eshatu.
Dr Simon Pooley wo muri ‘Imperial College London’ yakurikiranye ubuzima bw’ingonandetse akora ubushakashatsi kuri zo.
Avuga ko mu gihe ugize ibyago byo gufatwa n’ingona ikagushyira muri ariya maguru yayo, nta kindi wakora uretse kwirwanaho ukibishoboye.
Mu byo umuntu yakora, ngo harimo kuyikora mu maso cyangwa mu mazuru ugashingamo intoki, kuko ngo niho hantu hashobora kuyibabaza.
Inama z’ingenzi zatuma wirinda kugirirwa nabi n’ingona, zirimo kwirinda kwegera inkombe z’ikiyaga cyangwa uruzi aho ingona ziba.
Impamvu yabyo, ni uko ngo ingona ari inyamaswa yubikira, nubwo iba itagambiriye kurya umuntu, ishonje ntiyakwitesha ayo mahirwe yaba igize yo kubona icyo irya ngo iyapfushe ubusa.
Ku bw’ibyo, gerageza mu gihe uri ahantu ku mazi uzi ko haba ingona wigireyo nibura nka metero eshatu uvuye ku nkombe. Ingona ishobora kumara isaha mu mazi hasi yihishe ku buryo wowe utayibona ariko yo iba yumva ibiri hafi aho.
Ikindi kintu ugomba kwirinda mu gihe ugeze ahantu ukeka ko hari ingona ni urusaku. Abantu benshi bibwira ko gusakuza bageze ku mazi igihe ari benshi byatuma inyamaswa zihunga. Ku ngona si ko bimeze, yo iyo yumvise urusaku, ibifata nk’igitero ikaza kureba ibyabaye.
Icyo gihe ni hahandi yubikira, ikaba yatwara umuntu muri bamwe mwari kumwe.
Mu bushakashatse Pooley yakoze, yasanze ingona zigira igihe zikara cyane zikibasira abantu. Avuga ko mu gihe cy’ubushyuhe, ingona ziba zikaze cyane kuko umubiri wazo uri mu bikoko byitwa ‘ectothermic’ (bifite ubushyehe buke), icyo gihe ngo iyo hari izuba bikenera kujya kota.
Bivuze ko ahanini mu gihe cy’ubukonje ingona ntizikunda kuzamuka ngo zive mu mazi, ahubwo iyo ari mu gihe cy’Izuba zizakota izuba zishaka ubushyuhe.
Ingona zirimo amako menshi, muri Africa hagaragara izitwa ‘Nile Crocodiles’, hari n’izitwa Philippine n’indi zo mu bwoko bwa Orinoco Crocodiles.
Ingona kandi ngo zikunda kwica abana batoya kuruta abantu bakuru, kuko hari aho ingona yabaga yafashe umuntu mukuru, akirwanaho ikamukomeretsa akayicika, ariko aho zafashe abana ngo bose zarabishe.
Gusa ingona na zo ziri mu bibazo, aho usanga iyo hari umuntu zishe, abatuye aho bagerageza kuzitega bakihorera, cyangwa bakazica bazishakamo umubiri w’uwo zishe.
Muri Uganda mu 2014, ingona yishe umugore n’umwana we w’uruhinja, umugabo we aza gufata icyemezo cyo kwihorera hashize iminsi mike atega ingona arayica.
Hari n’igihe Leta itegeka kurasa ingona bitewe n’uko abaturage babisabye, mu 2014 muri Australia ingona yishe umwana w’umuhungu, Leta itegeka ko ingona nkuru zicwa bagashaka umubiri w’uwo mwana, harashwe eshatu, gusa umurambo w’umwana waje gutorwa hafi y’aho yiciwe.
Hari n’ahandi muri Mexique, umupolisi yafatanywe amashusho ari kurasa ingona mu buryo bwo kwishimisha, ariko bamukuye mu kazi.
Ingona kimwe n;izindi nyamaswa, ni ibiremwa Imana yashyizeho kugira ngo bishimishe abatuye isi, kandi babane mu mahoro, ni yo mpamvu aho kubonera ingona kuyica, wagerageza kwirinda gukora ibishobora gutuma ikugirira nabi.
BBC
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
ibyo nukuri kabsa
nonese ko ogufatisha amenyo igahita imira wayikoraho aho ku ijisho ute
Comments are closed.