Month: <span>June 2015</span>

Mu minsi 7 ishize imanza 30 000 z’imitungo yasahuwe zararangijwe

Bimwe mu byagezweho mu cyumweru giherutse gusozwa cyari cyahariwe gutanga ubufasha mu by’Amategeko hagamijwe kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zerekeye imitungo yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko imanza 30,490 zarangijwe. Iki cyumweru cyatangiye ku itariki ya 25 kigasozwa kuwa 29 Gicurasi 2015 cyateguwe ndetse gikorwa na Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’igihugu na zimwe […]Irambuye

Abo muri FPR i Byumba biyemeje kugera ku 100% mu

Gicumbi – Kuri iki cyumweru ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byumba bicaraga ngo barebe ibyo bagezeho mu mwaka w’imari wa 2014-2015 bishimiye ko bageze kuri byinshi bari bahize, ariko bavuga ko bagiye kongera ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bakarenza 90% bariho ubu. Batangaje ko bishimiye kuba barazamuye cyane ubuhinzi bw’ingano n’ibirayi ibirayi, ko […]Irambuye

Kicukiro: Kuboneza urubyaro ngo biracyari hasi

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri cyumweru i Remera, yari igamije kurebera hamwe ibyabagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka washize ndetse n’ibyo bateganya gukora ubutaha, havuzwe ko nubwo hakozwe byinshi birimo kubaka ibikorwa remezo no guhugura abanyeshuri mu bikorwa by’ubumenyingiro n’ibindi, ngo kimwe mu byo baragezeho neza harimo ko kuboneza imbyaro bikiri hasi […]Irambuye

Imodoka ya Virunga Express yahiriye ku muhanda Musanze – Kigali

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi ifite plaque numero RAB 004M ya kompanyi ya Virunga yari mu nzira iva Musanze yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze mu Kivuruga mu murenge wa Kivuruge i Musanze. Nta muntu wari muri iyi modoka wahiriyemo. CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police ishami ryo mu […]Irambuye

Kuba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni ingwate kugira ngo ubone

*Kountable Ltd yifuza impinduka ku isi mu bijyanye n’ishoramari, ihereye mu Rwanda; *Ku bifuza gukorana nayo (Kountable); nta yindi ngwate uretse kwerekana uburyo uzwi ku mbuga nkoranyambaga; *Yishyura 100% ibicuruzwa wifuza gutumiza hanze ukazishyura uyungukiye 2%. *Abanyarwanda barasabwa kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’Abanyamerika gifite intego yo kuzamura […]Irambuye

Burundi: Umugore wa Feruzi yasabiye ku Mana abishe umugabo we

Nubwo akiri mu cyunamo cy’umugabo we Zedi Feruzi wishwe arashwe, Marie-Louise Nshimirimana yasabye Imana kubabarira abishe umugabo we kandi avuga ko Imana yonyine iriyo izabibariza ibyo bakoze. Mbere y’uko umugabo apfa, Nshimirimana Marie Louise yari yarasigaye i Ngozi, akajya avugana na Feruzi kuri telefoni ari i Bujumbura. Marie Louise Nshimirimana afite abana bane barimo abakobwa […]Irambuye

Bulldogg ntiyemeranya n’abahanzi barwara mu irushanwa

Ndayishimiye Marik Bertrand umuraperi ukundwa n’urubyiruko kubera amwe mu mazina yitwa arimo, Bull Dogg, Old Skull, Jisho ry’uruvu, Natorious, Boudha, El Patrone , Semwiza, Sembyariyimana, Bibero bikingiye abarwayi, Cyamakara cy’i Bwanamukari n’andi menyesha amenshi, ngo ntiyemeranya n’abahanzi barwara mu gihe cy’irushanwa kandi bakaza kuririmba ari uko babanje kubibwira Judges. Ni nyuma y’aho amaranye igihe indwara y’ibicurane […]Irambuye

Interamatsiko; Wari wasura ubuvumo bwo munsi y’ibirunga?

Ikigo RDB kivuga ko mu Rwanda muri rusange hari ubuvumo burenga 50, i Musanze honyine hari 12 bufitanye isano n’uruhererekane rw’ibisozi binini cyane byitwa Ibirunga. Aha hamaze kuba agace k’ubukerarugendo bunogeye ijisho ku banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bagenda batahura ibyiza bitatse igihugu cyabo. Amateka y’ubu buvumo ntaho yanditse kuko buri wese no mu bakuru cyane muri […]Irambuye

en_USEnglish