Digiqole ad

Kicukiro: Kuboneza urubyaro ngo biracyari hasi

 Kicukiro: Kuboneza urubyaro ngo biracyari hasi

Abari bateraniye mu nama rusange basanze hari byinshi bakeneye kunonosora

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kicukiro yateranye kuri cyumweru i Remera, yari igamije kurebera hamwe ibyabagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka washize ndetse n’ibyo bateganya gukora ubutaha, havuzwe ko nubwo hakozwe byinshi birimo kubaka ibikorwa remezo no guhugura abanyeshuri mu bikorwa by’ubumenyingiro n’ibindi, ngo kimwe mu byo baragezeho neza harimo ko kuboneza imbyaro bikiri hasi kuko byari 30,6% aha hakaba hakenewe ingufu.

Abari bateraniye mu nama rusange basanze hari byinshi bakeneye kunonosora
Abari bateraniye mu nama rusange basanze hari byinshi bakeneye kunonosora

Ikindi bagaragaje gikenewe kongerwamo ingufu ni ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de Santé) kuko ngo bwari ku kigero cya 88,5% kandi bifuza ko bwagera ku 100%.

Ibindi bibazo byagarutsweho birimo kubura imirimo k’urubyiruko, ikibazo cy’umutakano muke mu duce tumwe na tumwe tugize Kicukiro ndetse no kuba bamwe mu baturage batarumva akamaro ko gutanga imisoro ku gihe no ku bushake.

Iyi nama isanzwe ihuza abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere, abikorera n’abandi bagenerwa bikorwa.

Muri iyi nama bavuze ko mu mwaka ushize mu buzima ngo hubatswe ibitaro bitandukanye ariko ngo mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ngo hakenewe kongerwamo izindi mbaraga .
Ubu ngo abaturage ba Kicukiro bitabira gutanga mutuelle ku kigero cya 88,5% ariko kuboneza urubyaro bukaba bukiri hasi kuko bari kuri 30,6%.

Nubwo ibyagezweho ngo aribyo kwishimirwa nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yabisobanuye, yaboneyeho no kwibutsa abaturage ba Kicukiro ko gutanga imisoro bifasha mu kubaka igihugu cyabo.

Ku kibazo cy’uko hari abaturage bijujutira gusorera ubutaka ku giciro kimwe kandi ubutaka bwabo butanganya ubuso, Mayor Ndamage yavuze ko amafaranga y’umusoro agenwa bitewe n’ahantu buherereye, yongeraho ko abavuga kuriya babiterwa n’uko umuco wo gusora utarabacengera neza.

Ati: “Umuturage wese agomba kugira uruhare mu gusora kuko Leta ari abaturage. Igihugu gifite inshingano yo kubasoresha kandi nabo bafite inshingano yo gusorera igihugu cyabo ariko ufite byinshi azajya asora menshi.”

Kuri Mayor Ndamage ngo ikibazo nyamukuru ni uko abaturahe batagira umuco wo gusora ngo ubinjire neza bityo asaba abatuye Kicukiro guhindura imyumvire bagatanga imisoro kugirango babashe kwigira.

Abaturage bagarutse ku kibazo cy’umutekano mucye ugaragara mu duce tumwe na tumwe aho bavuze ko hari abajura bajya bitwaza intwaro za gakondo maze abashinzwe kurara irondo bakananirwa kubarwanya kuko akenshi bo baba bafite udukoni.

Abayobozi b’imidugudu bibazaga niba bashobora gushaka ibikoresho abashinzwe irondo bakwitwaza mu gihe bari gucunga umutekano.

Umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali Col. Rutaha Denis yavuze ko gushakira ibikoresho abashinzwe irondo byakongera akajagari kandi hari ingabo na Polisi baba bari hafi yabo.

Col.Rutaha yabwiye abayobozi b’imidugudu kumenya nimero y’imodoka cyangwa y’umuyobozi w’ikipe ya Polisi iba iri hafi kugira ngo mu gihe babonye ko hari abajura bitwaje intwaro gakondo kandi bashobora kuza kubarusha imbaraga bitabaze izo nzego zibakuriye.

Ikindi ni ikibazo cy’urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge bakigaragara bivuga ko ari nabo bashobora kuvamo abajura.

Banzuye ko bagomba gufatanya kugira ngo ibyo bibazo birandurwe burundu.
Mu karere ka kicukiro kimwe no Rwanda hose ngo hari ikibazo cyo kubura akazi mu rubyiruko dore ko aribyo bituma hari abana babanyarwanda bashukwa n’abantu bakuru, maze bakabatwara mu mahanga kubakoresha imirimo y’urukozasoni n’ubucakara.

Imwe mu ngamba zafatiwe muri iriya nama ni uko abayobozi bagomba gukomeza imikoranire mu guhugura urubyiruko mu myuga kugira ngo rubashe kubona ikirufasha kubona imibereho aho kwirirwa rwicaye cyangwa ruzerera kuko ngo ari kimwe mu biteza ubujura n’ubusongarere.

Muri uku kubafasha ngo bagomba kwishyira mu mashyirahamwe bikaba byabafasha kwaka inguzanyo za banki cyangwa z’ikigega BDF gifasha ba rwiyemezamirimo kubona amafaranga yo gutangiza cyangwa se yo gutuma imishinga yabo ikomeza gukura.

Abayobozi ba Kicukiro basoje bemeranyijwe ko nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda bifuze ko ingingo 101 y’Itegeko nshinga yahindurwa, ikemerera Umukuru w’igihugu kuzongera kwiyemamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

Akarere ka Kicukiro niko kamaze guhemberwa kwesa imihigo kurusha utundi inshuro zirenga eshatu zikurikiranya.

Mayor Paul Jules Ndamage
Mayor Paul Jules Ndamage
Dr Habyarimana Jean  Baptiste wo muri Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge
Dr Habyarimana Jean Baptiste wo muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge
Abayobozi mu Karere  ka Kicukiro mu nama bigira hamwe icyakorwa ngo bakosore ibitaragenze umwaka ushize
Abayobozi mu Karere ka Kicukiro mu nama bigira hamwe icyakorwa ngo bakosore ibitaragenze umwaka ushize

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mayor wacu wa Kicukiro n’umuntu w’umugabo n’umukozi w’intangarugero. Njye Ndifuza ko yakomeza akayobora aka karere. Abasha gukurikirana neza kandi kugera ku rwego rwo hasi(kuri terrain) uko ibintu biba bihagaze. Ndashimira na team yose bakorana. Umurimo mwiza nukorwa na team. Kicukiro ikomeze itere imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish