Digiqole ad

Abo muri FPR i Byumba biyemeje kugera ku 100% mu bwisungane mu kwivuza

 Abo muri FPR i Byumba biyemeje kugera ku 100% mu bwisungane mu kwivuza

Abari bayoboye inama y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi i Byumba

Gicumbi – Kuri iki cyumweru ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byumba bicaraga ngo barebe ibyo bagezeho mu mwaka w’imari wa 2014-2015 bishimiye ko bageze kuri byinshi bari bahize, ariko bavuga ko bagiye kongera ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bakarenza 90% bariho ubu.

Abari bayoboye inama y'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi i Byumba
Abari bayoboye inama y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi i Byumba

Batangaje ko bishimiye kuba barazamuye cyane ubuhinzi bw’ingano n’ibirayi ibirayi, ko bubakiye abanyamuryango babiri batari bafite inzu, bigishije abanyamuryango 162 batari bazi gusoma, batanze miliyoni imwe n’ibihumbi 658 mu Budehe, banatanga ingurube 33 zigamije kuzamura imibereho ku miryango itishoboye, ibi ngo biri hejuru ya 95% y’ibyo bari bahize.

Aba banyamuryango ariko bavuze ko hakenewe cyane kuzamura imibare y’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bavuga ko buhagaze kuri 90% kandi ngo bakwiye kuba 100% bari muri ubu bwisungane bufasha cyane umuturage ufashwe n’indwara akagana ibitaro.

Eugene Ntazinda uyobora FPR-Inkotanyi mu murenge wa Byumba yabwiye Umuseke ko uku guhura kwabo bakisuzuma bibatera imbaraga zo kongera guhiga no kugera ku ntego bahize mu gihe kiri imbere.

Ntazinda avuga ko kuba ubwisungane mu kwivuza butaragera ku 100% atari uburangare ko ari ikibazo cy’ubukangurambaga butakozwe neza ariko bagiye kubushyiramo imbaraga bakageza ku 100% mu banyamuryango ba FPR i Byumba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Uyu munsi bahize ko bazahinga ingano kuri hegitari ya 50, ibigori kuri hegitari 200, kgukora imirwanyasuri kuri hegitari 10, koroza inka abaturage 20 bazikeneye no kwiyubakira imihanda y’imigenderano bibanda ku isuku mu mujyi wa Byumba.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish