Digiqole ad

Burundi: Umugore wa Feruzi yasabiye ku Mana abishe umugabo we

 Burundi: Umugore wa Feruzi yasabiye ku Mana abishe umugabo we

Nyakwigendera Zedi Feruzi

Nubwo akiri mu cyunamo cy’umugabo we Zedi Feruzi wishwe arashwe, Marie-Louise Nshimirimana yasabye Imana kubabarira abishe umugabo we kandi avuga ko Imana yonyine iriyo izabibariza ibyo bakoze.

Nyakwigendera Zedi Feruzi
Nyakwigendera Zedi Feruzi

Mbere y’uko umugabo apfa, Nshimirimana Marie Louise yari yarasigaye i Ngozi, akajya avugana na Feruzi kuri telefoni ari i Bujumbura.

Marie Louise Nshimirimana afite abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Uyu mugore ufite imyaka 39 y’amavuko avuga ubwo abaturanyi bamubwiraga ko umugabo we yishwe, yahise ajya I Bujumbura kureba uko byifashe.

Amaze kubona umurambo w’umutware we yanze guhita abibwira abana kuko yanganga kubahungabanya.

Marie Louise Nshimirimana avuga ko mbere y’uko bimukira Ngozi, Zed Feruzi yari yaramaze kubona ko umutekano w’umuryango we utari ukiri uwo kwizerwa nka mbere bityo ahitamo kubimurira i Ngozi we asigara  i Bujumbura.

Yabwiye Burundi Iwacu ko yizera Imana kandi ko Allah ariwe uzi icyo azakorera abamugize umupfakazi.
Ati : “Nizera ko twese izaducira imanza ishingiye kubyo twakoze.”

Zedi Feruzi yarashwe ku italiki ya 24, Gicurasi ubwo yari asohotse mu biro bye i Bujumbura.
Yari akuriye ishyaka UDP Bagumyabanga ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umwe mu bakuru b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Agathoin Rwasa uyobora uyobora FNL yabwiye Al Jazeera ko bishoboka cyane ko Zedi yazize ko atishimiye ko Perezida Nkurunziza yakwiyamamariza Manda ya gatatu.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iryo shyaka rya nyakwigendera ryitwa UPD ZIGAMIBANGA

  • ese ni rwasa uri gutanga ubuhamya ,na we ubwe yamwiyicira ngo bbarwe kuri nkurunziza!iyo muvuze rwasa byose biba bizambye!!!azabanze akizwe,niho ibyo avuga bizumvikana!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish