Digiqole ad

Kuba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni ingwate kugira ngo ubone igishoro

 Kuba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ni ingwate kugira ngo ubone igishoro

Abayobozi ba Kountable Ltd ubwo batangazaga aya mahirwe ku banyarwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga

*Kountable Ltd yifuza impinduka ku isi mu bijyanye n’ishoramari, ihereye mu Rwanda;

*Ku bifuza gukorana nayo (Kountable); nta yindi ngwate uretse kwerekana uburyo uzwi ku mbuga nkoranyambaga;

*Yishyura 100% ibicuruzwa wifuza gutumiza hanze ukazishyura uyungukiye 2%.

*Abanyarwanda barasabwa kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’Abanyamerika gifite intego yo kuzamura Ishoramari ku isi (Kountable Ltd); kuri uyu wa 30 Gicurasi; Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasabye ba rwiyemezamirimo n’Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga Nkoranyambaga kuko arizo iki kigo kigenderaho gihitamo abo kigomba gukorana nacyo.

Abayobozi ba Kountable Ltd ubwo batangazaga aya mahirwe ku banyarwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga
Abayobozi ba Kountable Ltd ubwo batangazaga aya mahirwe ku banyarwanda bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga

Ibikorwa by’ki kigo “Kountable Ltd” ku isi bitangiriye mu Rwanda kuko ari igihugu cyorohereza ishoramari; abagituye bakaba bazi akamaro karyo ndetse kikaba ari igihugu gikataje mu ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Chris Hare; washinze iki kigo “Kountable Ltd” akaba ari n’umuyobozi wacyo.

Ati “ mu Rwanda ishoramari riratangaje; ubwo nagiraga amahirwe yo kuza muri iki gihugu nasanze abarikora (Ishoramari) baroroherezwa cyane; nanjye narabyiboneye, kandi bakaba bakoresha ikoranabuhanga, ubu riza ku isonga mu byo twifashisha mu bikorwa byacu.”

Mu guhitamo abo gikorana nacyo; iki kigo gisuzuma uburyo umuntu azwi n’uburyo asabana ku mbuga nkoranyambaga,  bityo ngo Abanyarwanda bakaba bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe bitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri Nsengimana Jean Philbert.

Yagize ati “duhora dushishikariza Abanyarwanda gukoresha Ikoranabuhanga, bakitabira imbuga nkoranyambaga, uyu munsi iyi product (Igikorwa) ya Kountable irakwereka uburyo ushobora kubona igishoro ingwate ibaye kwerekana uburyo uzwi ku mbuga nkoranyambaga;

Ba rwiyemezamirimo rero na mwe Banyarwanda murabe mwumva aya amahirwe, mwitabire gukoresha imbuga nkoranyambaga ubundi wibonere igishoro, kandi mube abo kwizerwa.”

Min. Nsengimana yaboneyeho kubwira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko badakwiye kwirengagiza aya mahirwe u Rwanda rubashije kwakira bwa mbere ndetse ko ari ikimenyetso cy’umurongo mwiza igihugu gifite mu ishoramari.

Uretse gutanga igishoro kuri ba Rwiyemezamirimo; iki kigo kibanza kugira inama uwo kigiye gukorana nacyo ndetse n’uwo kitabashije kwakira ariko wakigannye kikamwereka umurongo akwiye kunyuzamo ishoramari rye.

Kuba iki kigo kitaka ingwate ntawe ukwiye kubishidikanyaho ngo bibe byamujisha kukigana kuko gifite imikorere ihamye ndetse kikagirana amasezerano n’uwo kimereye guha igishoro, kigasuzuma niba inyungu izabonekamo ndetse kikanakurikirana uburyo iki gishoro gikoreshwa kugeza inyugu ibonetse ku mpande zombi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iyo muvuze nkoranyambaga ese na Facebook na whatsapp barabyemera

  • kountable we nibyo imbuga zakiroshya ibintu ubundi bivuna bigatwara numwanya ! mais aho ntuzahombera muri africa ugataha amara masa ngo ni ikoranabuhanga? ese umushinga wawe wawize neza? ngo inyungu ya 2 % ???? waba ufite indi source de revenu itari business ukora kuko simbyumva ukuntu uzabasha gukora! ah cyangwa ufite ikikugenza da reka nicecekere!

  • Leo ceceka nyine kuko ntizi ibya business.

    Inyungu ya 2% irahagije kuko ahandi hateye imbere niyo yakwa kandi bakunguka.

  • welcome brothers. let rwandans benefit of your kountability. welcome again in the country of thousand hills!

  • ehh! irarenze..ark njye sinsobanukiwe n’iby’izo mbuga! cg hari formulaire cg site isurwa ukayisanga ho ibya kountable byagufasha kugeza wenda ubonye kuri iyo help??

Comments are closed.

en_USEnglish