Digiqole ad

Gasigwa yageneye ishimwe Jeanette Kagame ku bw’inama ze zubaka igihugu

 Gasigwa yageneye ishimwe Jeanette Kagame ku bw’inama ze zubaka igihugu

Gasigwa Leopold wiyemeje gushimira Jeanette Kagame ku ruhare rwe mu iterambere ry’igihugu

*Asanga uruhare rwa Jeanette Kagame mu iterambere ry’u Rwanda ari runini, ndetse ngo ibyo Perezida Kagame ageraho abikesha umujyanama mwiza

*Ababazwa no kuba urubyiruko rw’ubu rubona amahirwe yo guhabwa inama na Jeanette Kagame ntiruzikurikize.

*Asanga ababaye abagore b’abakuru b’ibihugu byategetse u Rwanda, hari umwenda bafitiye Abanyarwanda.

*Gasigwa amaze gukora filimi eshatu zibanda kuri jenoside, we avuga ko adakora filimi za Jenoside ngo ahubwo agerageza gusobanura uko Jenoside yagenze.

*Ni muto ariko asanga mu mateka angana na Sen. Tito Rutaremara na Padiri Kibanguka

*Gasigwa Leopld, azwi ku gukora filimi mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

*Ikintu cyamubabaje kurusha ibindi muri Jenoside ni ubukana bwa Jenoside

*Ikimushimisha kurusha ibindi nyuma ya Jenoside, ni uko uwakoze Jenoside n’uyipfobya nta jambo bafite mu Rwanda no hanze yarwo

Gasigwa Leopld afite imyaka 35 y’amavuko, ntahisha ukuri kw’ibyamubayeho muri Jenoside, gusa akavuga ko nyuma ya Jenoside yiyakiriye abifashijwemo n’ubuyobozi bwiza buyobowe na benshi mu bakorewe akarengane nk’ake kera ataravuka, ibi ngo ni byo byatumye atura filimi ye ‘IZINGIRO RY’AMAHORO’, Jeanette Kagame bitewe n’uruhare rukomeye agira mu kubaka igihugu.

Gasigwa Leopold wiyemeje gushimira Jeanette Kagame ku ruhare rwe mu iterambere ry'igihugu
Gasigwa Leopold wiyemeje gushimira Jeanette Kagame ku ruhare rwe mu iterambere ry’igihugu

Filimi ye ya mbere yitwa Izingiro ry’Amahoro, yayitangiye kuva muri 2006, ayirangiza muri uyu mwaka wa 2015, nyuma y’imyaka icyenda yose arwana na yo.

Izingiro ry’Amahoro, irimo Sen. Tito Rutaremara, Padiri Kibanguka n’abandi barokotse Jenoside batanga ubuhamya bw’akarengane bakorewe kuva mu 1959, ndetse harimo na Rucagu Boniface avuga ibyo azi ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri rusange iyi filimi ivuga uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma yayo.

Nyuma y’imyaka 21 ishize, Gasigwa avuga ko Jenoside yabaye ejo bundi, ati “Iyi filimi igaragaza ukuntu Abatutsi bagiye barenganywa kuva mu 1959 kugeza ejo bundi mu 1994. Mvuga ejo bundi kuko n’ubwo hashize imyaka 21, njyewe mbifata nk’ibyabaye ejo kuko nabibayemo.”

Akomeza agira ati “Sindi umuhanga cyane mu bijyanye n’ubumenyamuntu, ariko ntekereza ko twabonye, twakorewe ibibi ikiremwa muntu kidakwiye kubona, ni yo mpamvu mbibona nk’ibyabaye ejo.”

Muri filimi Izingiro ry’Amahoro, Tito Rutaremara, na Padiri Kibanguka bavuga uko barenganyijwe mu myaka ya 1962.

Tito agira ati “Nirukanywe ku ishuri 1962, ndataha ngeze imuhira nsanga iwacu bahatwitse ababyeyi barahunze, nanjye bahita bamfungira muri Gereza i Kibungo kandi ndengana.”

Kibanguka na we avuga uko yahohotewe ndetse n’ababyeyi be bakicwa.

Agira ati “Muri 1963, twari iwacu i Bumbogo, bari batujyanye mu nama, duhura n’umuntu arambaza ati ‘ese wiga he?’ Ndamubwira nti ‘Muri seminari i Kabgayi. Ankubita urushyi runini koko, arambwira ngo ‘ninjye’. Kuva muri 1963, kugeza uyu munsi, kuri iyo saha nibwo mperukana na papa.”

Aba bombi Tito na Kibanguka barenganye biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bivuze ko bari bafite hagati y’imyaka 14 na 15 nk’uko Gasigwa abivuga.

Gasigwa agira ati “Mu 1994 narimfite imyaka 14. Ndebye aba bantu barambyaye, bakoze byinshi, ariko iyo mbabona mu mateka ni bagenzi banjye. Twarenganye mu myaka imwe ariko turengana mu bihe bitandukanye. Urebye igihe bakorewe akarengane n’igihe jye nagakorewe harimo imyaka 35, ariko babyibuka nk’ibyabaye ejo.”

Agira ati “Ibyo byanteye kureba uburyo urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe twebwe tutigeze tubona mu buto bwacu. Ndeba ukuntu umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame afasha urubyiruko, ukuntu aruha ubumenyi mu ma association (amashyirahamwe) atandukanye, iyo abereye umuyobozi n’izo afasha.

Ndavuga nti ‘ariko aba bana, uru rubyiruko rwaba ruzi amahirwe rufite ko twebwe tutigeze tuyabona. Nkabaza urubyiruko nti ‘ese aya mahirwe mubona muyabyaza umusaruro, ubu ntimurangara? Ntimubona ko impanuro za Jeanette Kagame muzibura (bataziha agaciro) kandi muzihabwa?”

Yagize ati “Iyo wageze mu ishuri uba uzi ko diplome ivuna, ariko utararigezemo azi agaciro kayo kukurusha kuko iyo bayimusabye ashaka akazi arayishaka akayibura.”

Akomerezaho ati “Bityo, aya mahirwe abandi babona twe tutigeze tubona, tubarusha kubona agaciro kabyo.

Ni yo mpamvu umugore wa Perezida Kagame ngomba kumutura iyi filimi. Nayimutuye nk’ikimenyetso cyo kumubwira ngo, ‘Nyakubahwa mubyeyi, (mwita umubyeyi kuko n’ubwo mfite mama, impanuro ze nazigendeyeho mbasha gukora).”

Gasigwa avuga ko uyu murava wa Jeanette Kagame mu kubaka igihugu, umwereka icyuho n’ubugwari bw’abandi bagore b’ababaye abakuru b’igihugu cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akabishyuza umwenda basigiye Abanyarwanda icyo gihe.

Agira ati “Byanyeretse ko abagore b’aba Perezida bategetse u Rwanda mu bihe byashize badufitiye umwenda mu buryo bw’ababyeyi.

Abagabo babo baraduhemukiye bashyiraho pilitiki mbi, ariko twebwe ababayeho mbere ya Jenoside badufitiye ideni kuko ntibaduhaye ibyo bagombaga kuduha, twabyeretswe na Mme Jeanette Kagame.

Sinagize amahirwe yo gutumirwa mu biganiro bye, ariko igituma mutura iyi filimi ni ukumwereka ko impanuro ze mu buryo buziguye zimpugura.

Ibiganiro bye ndabikurikirana bikamfasha gufunguka. Nayimuhaye nko kumwereka ko ari ishimwe ku bintu akora.”

Ubutumwa ku rubyiruko

Gasigwa agira ati “Urebye Mme Kagame yakuriye mu buhungiro, n’abandi benshi muri iki gihugu, ndetse na Perezida wa Repubulika ubwe, mu bugimbi bwe yakuriye mu buhungiro, ariko iyo urebye ibikorwa bakora byiza,… ni yo mpamvu filimi yanjye nayise ‘Izingiro ry’amahoro’.

Urebye muri Jenoside ku myaka yanjye 14, numvaga uwari kuzana ibintu byo kwihorera, ntitaye ngo ni nde, ku mujinya n’ubugimbi nari mfite nari kumukurikira. Uyu munsi mba ndi nde ku myaka 35 iyo nza kuyoboka iyo nzira yo kwihorera?

Mba ndi inkozi y’ibibi.

Ku giti cyanjye ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko natinye igitsure cyabwo, mvuga ko ndenze umurongo bampana, buhoro buhoro ngenda mbona ubuzima banshyizemo ari bwiza kuruta uko nabitekerezaga, mbona ko ibi bakoze ari Izingiro ry’Amahoro.”

Akomeza agira ati “Iyo nza kwihorera, uwo nari kwihoreraho, na we nyuma yari kuzihorera, bigahora gutyo,… Ubu ndi umusore ushima Imana, utishinja ikibi inyuma yanjye naba narakoze.

Ni yo mpamvu navuze ngo, amabwiriza, ubuyobozi, kuba batarashyizeho uburyo bwo kwihorere, kandi abenshi ni abakomoka kuri ba babyeyi bo muri 1959.

Ababakoreye Jenoside na bo ni urungano rukomoka kuri ba babyeyi na barenganyaga mu 1959, ariko bakoze ibikorwa bitandukanye. Bivuze ko iyo aba bafashe igihugu baza gushyiraho uburyo bwo kwihorera twari guhora muri ibyo kugera igihe ntazi. Mu myumvire y’abantu, bari kubikora (Kwihorera) ariko kuba batarabikoze ni yo nkuru irimo.

Ati “Urubyiruko rwagize amahirwe yo kubona igihugu n’ubuyobozi bubakunda, ni babibyaze amahirwe.”

Yakoze indi Filimi yitwa Ikibyimba cy’Ukuri. Igaragaza uko hari abantu bo muri Kiliziya bakoze Jenoside. Muri iyi filimi Kiliziya igaragara nk’umubyeyi ufite abana bahemukiye abandi, Kiliziya ngo yamwemereye ko izasaba imbabazi ku mugaragaro.

Indi filimi ye ivuga ku iyicarubozo rishingiye ku gitsina ryakorewe Abagore n’abakobwa b’Abatutsi muri Jenoside.

Agira icyo avuga kuri izo filimi, gasigwa yagize ati “Hari umuntu ufungiye Jenoside i Huye, yambwiye ko bakoze Jenoside mu buryo bushimishije. Uwabyimva ubu yagira ngo ni agashinyaguro, ariko ni byo ni yo mvugo yo muri Jenoside.

Njyewe interahamwe (ubu narabohotse navugaga Abahutu), bari bagiye kudusambanyisha ababyeyi bacu, ariko uburyo mbivuga si ko babivugaga, bo bakoreshaga imvugo ziteteye ubwoba… Mbivuze umwana w’ubu yagira ngo byacitse.

Ntidukora filimi kuri Jenoside, ahubwo tugerageza kuvuga uko Jenoside yari imeze kugira ngo abantu babashe kubyuma nk’inyigisho.”

Ibintu byamubabaje cyane muri Jenoside ni uburemere bwayo

Gasigwa agira ati “Ibintu byose muri Jenoside byari bibabaje, ariko mu bibi habamo icyoroshye kurusha ikindi. Ikintu cyari kumbabaza ni iyo biza kubaho ko ‘nsambanya’ umubyeyi wanjye mbitegetswe n’Interahamwe, sinzi uko mba meze ubu…

Icyambabaje kurusha ibindi muri Jenoside, ni uburemere bwayo, kuko kuva tariki ya 21 Mata 1994, nta na rimwe bwira ntavuze ijambo Jenoside. Imyaka 21 ishize mvuga Jenoside hafi buri munsi.”

Ashimishwa n’uko uwakoze n’upfobya Jenoside nta jambo bafite bituma abishimira Kagame n’umurya ngo we

Gasigwa agira ati “Icyanshimishije cyatumye ntura iyi filimi (‘Izingiro ry’Amahoro’) Jeanette Kagame, ni uko mbere ya Jenoside abateguye n’abashyize mu bikorwa Jenoside, bakoraga indirmbo bakishimira ko umugambi wabo wagezweho buri mwaka.

Kuva tariki ya 4 Nyakanga 1994 kugeza uyu munsi, nta hantu ndumva umunsi mukuru w’Umujenosideri, no ku isi ahantu byabaye gupfobya Jenoside, u Rwanda rurahaguruka.

Wambaza ngo uruhare, rwa Jeanette Kagame mu gukumira abo no kugera ku byagezweho ni uruhe?

Jyewe iyo ndeba ingufu, morale Nyakubahwa Perezida Kagame ashyira mu miyoborere y’u Rwanda, ntabwo uruhare rw’umugore we ari rutoya. Urubonera imbere muri politiki.

Ni ukuvuga ngo, Perezida wa Repubulika ibyo akora ni uko afite umufasha muzima. Ni cyo gitumye muha iyi filimi.”

Ubuzima bw’uyu musore mu bijyanye na filimi buri kuri www.izingiro.com

Uyu ni Gasigwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 14
Uyu ni Gasigwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 14

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • u Rwanda rukeneye abantu nkaba baba bafite inganzo izingira hamwe ibikorwa byabaye muri Jenoside , ibi biri muburyo bwo kuyabika neza cyane abana bazavuka bakazamenya amateka yabaye bataravuka

  • Nonesebiyo ID niyicyi niyishuri niyayindi bitaga irangamuntu munsobanurire

  • Rwose nange first lady wacu nda mwemera pe,kandi musabira umugisha iteka.ni umubyeyi benshi twishimira kandi nkunda ko yita kubana b’uRwanda.

  • Iyo genocide ivugwa yabaye mu ntambare u Rwanda rwajyanwemo guhera 1/10/1990. Kugirango izo filmi n’ibitekerezo bihora bisomwa kuli iyo genocide bigomba gutangilira icyo gihe: hakavugwa uko intambara yatewe kandi yagenze, abishe n’abishwe, n’abahunze icyo gihe abo alibo. Bitabaye ibyo, biliya iliya film ivuga cgm yerekana nta reme byaba bifite.

    • wowe rugina se rwayijyanwemo nande? kuki ushaka guhera muri 1990, uzapime we, batangiye kutwica 1959, bagamije kutumaraho, ntibyakunda, kutumaraho burundu bipangwa1994, nabyo birabananira . toka shitani, nawe urapfobya.

      • @Xavier, kuki wumva ufite uburenganzira bwo guhera muri 1959 abandi bo badafite ubwo guhera mbere yaho aho bari abacakara mu gihugu ku ngoma z’ubwami bwamaze imyaka irenga 400?

  • Imana yohereje umuyobozi mwiza urebye nta mwana w umuntu wapfa kubyishoboza kuba ntakwihorera kagane yahize ni Imana yamuyobiye kdi ikimuyobora.niyo mpamvu nta cyabasha kumukoraho Yesu ni ingabo imukingira

    • Harya na Rwigara Assinapol uherutse gupfa yagonzwe n’interahamwe se ???? ko yari yaratsice kuri iryo cumu.

  • Ubwose nawe uruva utari gusagarira ntamugore Wa Kagame ra?uriki imbere ye wasanga utarayobotse nawe?humura akazi azi.karahari ko gutanga utuzi

  • @yyyy ! Ibyo by’ Imana se imukingiye cg se yamuboyoboye ubizanye ute ???? Singira ngo se Imana bayirasiye ku Mulindi wa Byumba ???? Ubwo se yamaze kuyirasa arayica hanyuma yaje kumuyobora ite se kandi ????

  • Hahahaa Ukuri aransekeje rwose!! Imana ntipfa kandi ntihinduka ihora iri yayindi, Yesu abagirire neza mwese.

  • @rugina,@ukuri icyo turimo gukora ubu ni ukubaka igihugu mu nzego zose, mbese iterambere ry’abanyarwanda kandi Afande yabyitwayemo neza cyane yewe aranarenza kurusha uko abantu babitekerezaga,iryo terambere dushaka(kubaho neza kw’abanyarwanda)tutitaye ku buhutu,ubutwa cg ubututsi nibyo Imana yaduhereyemo umugisha ariko wibuke wowe rugina na Ukuri ko abatutsi bishwe bazira uko bavutse turacyafite ibikomere kdi bizahoraho.inkuru irihejuru irabisobanura neza;abantu ntabwo bihoreye.Brief Dukomeze dufatane urunana duharanire urukundo muri byose,kuko tuzi icyo dushaka bitabaye ibyo abantu nka rugina na Ukuri sinakwifuza ko babaho ukundi.

  • ONU ntabwo iligera ivuga ngo ni “genocide yakorewe abatutsi”, ahubwo iyo ONU ivuga “Genocide Nyarwanda. Uliya wakoze film akwiliye kwiga gukoresja amagambo ONU ikomeje gukoresha, ntashyireho aye.

    • Rugina! wikurikira ibyo umutima wawe wifuza, kuko inkuru n’ibitekerezo biyigize ni ibya GASIGWA, kandi abifiteho uburenganzira, plus encore ntabwo yakoze iriya Film k’ubusabe bwa ONU ngo imuhe Consignes à respecter. None wowe ahubwo nkwibarize kuki wifuza ko akoresha inyito za ONU? Niba wumva hari aho muriyo Film wisanga visé, ugera Gasigwa umusobanurire ko ibice bya Film ye bimwe na bimwe bigukomeretsa wowe hamwe n’abandi bumva ko iyo Film ibakomeretsa. Naho kwigira intumwa ya ONU, ugasaba ko hakoreshwa inyito zayo simpamya kandi simpakanye ko ari rôle yawe. Murakoze

  • Rugina=ingengabitekerezo ya genocide yigendera

  • Rutindi #rugina, jyana ONU yawe hirya! Mwatwicaga iyo ONU itarebera?

  • Abantu birengagiza amateka bajye bamenya ko bidashoboka,kuko atajya ahinduka nubwo hashira imyaka 1000.Abifuje ko ngo umwana w,umuhutu azabaza uk,umututsi yasaga,ntibyashobotse,kandi ntibizigera biba.{ ntibifuje gusa bashyize no mubikorwa } IMANA ni nziza ntirenganya.

  • rugina we uragakizwa.imana iguhe umugisha twe tuzi icyodushaka.kndi na bana banyu tuzabarera sha.twe ntago turababyeyi gito.

  • nsanga abanyarwanda bose basa

  • Ni uburenganzira bwa GASIGWA gukora iyo filimi uko abyumva akulikije amarangamutima ye kimwe n’ abandi babyumva kimwe !!!! Niba ari uko twese tubyumva, ni ukuvuga ko N’ abumvise kandi bashyigikiye ibyatangajwe na “BBC UNTOLD STORY” nabo abafite uburenganzira bw’ ibyo batangaje ndetse ndetse n’ abashyigikiye kandi bemera ibyo yatangaje !!!! Si ndiyo basi ??? Ariko wishaka guhatira kwemera ibyo GASIGWA yatangaje muli filimi ye maze ngo wange ko n’ abandi bafite uburenganzira bwo kwemera ibya BBC UNTOLD STORY !!!!!

  • Nubwo hamwe na hamwe nshigikiye uliya witwa “UKURI’ ndabona baliya banshubije bose batifujliza u Rwanda amahoro. Kugirango hagaruke amahoro mu Rwanda abantu bose bagomba gukoresha ukuri. mw’ivanjili yaditswe na Yohani 8,31-33, havugwa hati:” Ukuri kwonyine nikwo kuzatuma wigenga”. Niba abashakashatsi Stan, na Daveport baravuze ko abishwe cyane mu Rwanda mu gihe cyiswe genocide ali abahutu, kuki uliya wakoze film yakomeza gukwiza hose ngo ni genocide yakorewe abatutsi nkaho alibo abo batutsi bali batuye u Rwanda gusa? Abahutu bapfuye se bo babaye abande? Kandi alli bo babaye benshi mu kwicwa? U Rwanda turarwifuliza kwongera kugira amahoro, aliyo mpamvu uliya wakoze iliya film, n’abakora amafilm yerrekeranye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda guhera le 1/10/1990 bagombqa kujya bakora amafilm yerekana abapfuye bose batavanguye, ndetse n’uwabikoze cg se ababikoze bose. Ubqo u Rwabnda ruzatera imbere n’abanyarwanda bose barusheho kumererwa neza. Naho uliya wanditse avuga ngo ali uwitwa Ukuri, ali Rugina ngo ntabwo yifuza ko babaho ,alibeshya:”L’homme propose et Dieu dispose”. Abanyharwanda twese niduhumukire ukuri.

    • Rugina,ndakumva rwose nubwo bitavuze ko nsangiye ibitekerezo byawe, nagereranya ni bya Maheru(Ibyiruka rya Maheru) aho yafataga ibyahandi akabyita iby’iwabo. None nawe uti” GASIGWA nta bubasha muhaye bwo kuvuga ku mateka agize u Rwanda kuko utemeranya nawe kubitekerezo yakubiye muri Film ye, ariko ubwo bubasha ukabuha STAN na DAVEPORT. Harya aba wemera bazi amateka yacu kuturenza? So ntugahore munzira nk’akabando, jyewe nawe twemere ibyabaye naho uburyo byakozwemo buramutse bwerekanwe nibaza ko n’Imana uvuga yadukuraho amaboko.

  • aha bari shababu ni benshi nimana y’umwijuru sinzi ko yaca urubanza rwa genocide ngo irushobore uzi kwica umuntu utakurwanya agusaba imbabazi nta ntwaro afite sha yezu wenyine niwe ufite igisubizo jye byarandenze nirinda no kwibitekereza kuzira ubwoko utihaye uko wavutse mana niwowe ufite ijambo ryanyuma kuko imbabazi niwowe uzitanga birenze igipimo ni danger

  • apu ndumva ntanumwe wanditse igitekerezo gifatika ndavuga igitekerezo cyabagabo

  • sha Rugina afite ingengabitekerezo mbi, abo uvuga se ngo bakoze ubushakashatsi bari bahari. Abo bahutu niyo baba barapfuye bishwe n impanuka biruka kubatutsi,bakagwa hasi bagapfa simbihakanye ubwo bwinshi bwabo kuko banganaga, banganaga n intozi murwanda. Niba ariko niba baranapfuye ntamututsi wabishe. Mwagiye mureka gushinyagura, barikubica bate,aho bihishe se,babicisha iki se? Gusa nibaza icyo umututsi yariyarakoreye Imana kuburyo abahutu banabasanze mubihugu bahungiyemo. Sha namwe muzabaho nka Kahini.Imana ibabarira byinshi pee.

  • Muraho nshuti z’Umuseke, ariko mbibarize ikintu kimwe nk’umuntu utekereza nka Rugina ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe pee!!, iyo avuga ngo abahutu bapfuye mu gihe cya Jenoside, hari hapanzwe kwica abahutu cg n’abatutsi, kandi uko byapanzwe niko byakozwe kugera ku ruhinja ndetse n’ururi mu nda, abakecuru n’abasaza ntibasigaye n’abasazi ntibabarebeye izuba, naho abahutu bapfuye n’ingaruka za Jenoside. njyewe niko mbibona, ugiye no gukora iperereza ku bahutu bapfuye byabazwa uwateguye Jenoside. mugire umutima wa kimuntu mureke ubunyamaswa kandi mujye mushyira mu gaciro. Murakoze murakarama

  • Buri muntu mu kigero cy’imyaka iyi n’iyi afite amateka yihariye muri biriya bihe. Icyo nakwisabira abayobozi b’iki gihugu ni ukurinda abanyarwanda kongera gusubira muri 1994 kuko ribara uwariraye. Uwakwifuza nabi yakwifuza intambara muri iki gihugu. Waba umututsi, ukumva ko ubu uri kw’ibere, waba umuhutu, ubu ukumva ko watsikamiwe, icyo nabisabira ni ukurenga ubwo busa bw’amoko munambyeho mugatekereza ejo heza h’u Rwanda kandi inzangano zibibwa n’abanyapolitiki mukazigendera kure.

    • gasana emmanuel uvuze neza cyane, aba barimo baterana amagambo basome message yawe ubundi barekeraho.

  • Mwumve mwa bantu mwe mutanga ibitekerezo hano, mumenye ko Imana ariyo y’ukuri kandi ireba mu mitima ya twese. Njyewe naguha ubuhamya bw’abantu wabaza ibyerekeranye no kwicwa kw’abantu “Abahutu” mu gihe cya Jenoside kandi byaba byarapanzwe cyangwa bitarapanzwe byose ni ingaruka zo kubura urukundo mu bantu. Bamwe muri bo ni: Amb. KAMALI KAREGESA Ignatius, Lt.Gen. IBINGIRA Fred, KAYUMBA Deogratis, ……. etc. Mvuze bamwe mu bakuru. Bakuunda u Rwanda batanga ubuhamya burambuye bagasaba imbabazi bigafasha mu bwiyunge bw’abanyarwanda, ariko hari abandi bato benshi cyane abagize amahirwe yo kurokoka ubwo bwicanyi twirirwa duhura nabo. Icyo nshimangira ni kimwe amateka y’u Rwanda natwigishe dukuremo urukundo, twimakaze umubano mwiza n’amahoro. Bavandimwe ubu ndababwiza ukuri ko uwishe umuntu uwo ari we wese yaba interahamwe cyangwa inkotanyi n’utarapfa mpamya ko iyo agenda mu muhanda umutima we uba umushinja, agahorana amaraso y’inzirakarengane mu bwonko bwe. Nta mahoro y’umwicanyi. Murakoze.

  • namwe nimukore filme yamateka yabahutu noneho mureke abatutsi no kuvugira mumpfupfu.No sense

    • Ziruzuye kuri youtube kuberako ntahandi bazinyuza

  • @Muteteri: Ese ukeka ko benshi tutazi ko abantu nkawe na Rugina n’ubu mubonye uburyo mutahita mufata imipanga mugatema abantu ? Mwishe abatutsi ntacyo babatwaye none ubu mwatsinzwe niho mutakwica ? Burya turabizi. Cyakora mujye mushimira Perezida Kagame kuko niwe wabujije abasirikare mwari mumaze kumarira imiryango kubereka ko namwe muva amaraso. Ubu ntimwari kuba mwivugisha ibi mwivugisha nyuma yo gukora n’ibyo inyamaswa zitigeze zikora.

  • @Sharangabo ! Yewe ga Sharangabo !!!! Abandi bameze nkawe mwokamwe n’ umico mibi y’ Inyenzi_Nkotanyi y’ ubwibone, ikinyoma n’ ubwicanyi bitagize icyo bimaze nabo ni benshi barazwi !!!! Uravuga ngo ba Muteteri na Rugina bafata imipanga yo gutema abatutsi ????? Wowe se n’ abo mufatanyije mwaretse kwicisha abahutu “AKANDOYI, UDUFUNI N’ IBISONGO ” ??????? Rero ngo mwize izindi za tekiniki zo KUNIGISHA IMIGOZI, KUGABULIRA ABAHUTU INGONA ZO MULI MUHAZI NO KUJUGUNYWA MULI RWERU !!!!!!!!!!!!!

    Ngaho nimukomeze murushanwe , muhige ubwicanyi nkaho arimwe mwe Mana yaremye isi n’ ijuru !!!!! NYAMARA MUJYE MWIBUKA KO MWESE ARI UMUHUTU ARI UMUTUTSI MWESE MUVA AMARASO NTAWE UVA AMATA, NTAWE UBAHO NK’ IBISI BYA HUYE CG SE NGO IYO UMWE PAFUYE ARYE INYAMA Y’ UNDI, MWESE MULI KANDI MUZAHINDUKA UMWANDA !!!!!!!

  • murapfa ubusa mwese muzapfa kandi nta rupfu rwiza rubaho. abahutu babicanyi bari echouer ahubwo nabo bagize ingwate bakabambukana nibo batumye bapfa aho bamburaga imyambaro yinzirabwoba bakivana nabaturage kandi iyo habaho kwihorera nta wari gusigara. Mushimire Imana abana bacu ntibazabibemo ari nabyo biri gukorwa ubu kubera abayobozi beza dufite.

Comments are closed.

en_USEnglish