Digiqole ad

FDLR yateye ibirindiro by’ingabo za Congo yica umwe

 FDLR yateye ibirindiro by’ingabo za Congo yica umwe

Mu duce tumwe tw’uburasirazuba bwa Congo abarwanyi ba FDLR nibo bagena imibereho yaho

Radiookapi yatangaje kuri uyu wa kane ko abarwanyi ba FDLR mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 08 Mata bateye ibirindiro by’ingabo za FARDC mu gace ka Busesa muri Rutchuru, Kivu ya ruguru, mu mirwano bakica umusirikare umwe mu ngabo za Congo undi agakomereka. 

Mu duce tumwe tw'uburasirazuba bwa Congo abarwanyi ba FDLR nibo bagena imibereho yaho
Mu duce tumwe tw’uburasirazuba bwa Congo abarwanyi ba FDLR nibo bagena imibereho yaho

Ingabo za Congo zabashije gusubiza inyuma abo barwanyi nyuma y’amasaha abiri y’imirwano.

Umusirikare wapfuye yaguye ku bitaro bya Nyamilima biri muri ako gace  kubera ibikomere nk’uko byatangajwe n’abaganga.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru aba barwanyi ba FDLR bari bateye poste ya Police iherereye ahitwa Kitwiguru bashimuta umupolisi baramujyana bamwambura imbunda n’imyambaro baramurekura.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nabwo FDLR yari yateze igico ingabo za Congo yicamo icyenda barimo n’umu ofisiye mukuru wayoboraga ingabo za Leta mu karere ka Masisi.

Ingabo za Congo zimaze igihe zivuga ko zatangiye ibikorwa byo kwambura intwaro ku ngufu abarwanyi ba FDLR barwanya Leta y’u Rwanda.

Aba barwanyi ariko ngo mu duce twa Katwiguru, Kiseguru, Nyabanira na Kasave muri Rutshuru ngo bahaba nta nkomyi ndetse nibo bagenga imibereho y’abahatuye.

Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka, Perezida Kagame aherutse kunenga uburyo amahanga afata ikibazo cy’uyu mutwe uyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ko mwavuze se ngo FDLR ntabwo ibaho,ngo ni ibibwa ngo mwarayishe:UBWO IYO FDLR yishe abacongomani yavuye hehe?

    • Ariko nkawe uba muyahe mashyamba ya Congo! Niba uhakana ko atari ibibwa uzababwire basunutse amazuru ku mupaka wacu kandi kuba Congo yarakomeje kubahishira nayo ntitinda kubona ko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro uretse ko mwe murenze abarozi ahubwo muri Shitani y’umurizo

      • harya ngo witwa Narumiwe? yaayaaa! ayi ayinyaaa! FDLR ngo ushaka ko yaza igatera u RWANDA?ngo niho uzayemera? Uzumirwa nubundi witwa Ndumiwe. I cyo nakubwira cyo ni kimwe: URUGAMBA RURIMO GUTEGURWA NEZA,UMUNSI UMWE CG UNDI UZUMIRWAAAA!!

  • LETA YA CONGO NIYO IYISHYIGIKIYE NIBAREKE IBATEZE IKIBAZO
    NTIBAHAKANA KO IDAKORERA MURI CONGO BABWIRE MONESCO IBATABARE NIBA BAFITE IKIBAZO CY’ UMUTEKANO SIMBONA BUZUYEYO

  • Banyarwanda banyarwanda kazi niba aribyo ni ntabwe nziza congo nibona ko ziriya nterahamwe ko zigomba kwirukanwa imperialist nibyiza.

  • Ariko ni agahomamunwa koko! FARDC ubushyize yavugaga ko ibamereye nabi ibarwanya kandi ivuga ko ibarusha imbaraga nonese ko mbona ingabo zayo ziza gushyira! Ariko za drones ziba Congo zikora iki harya na MONUSCO yazisabye imarayo iki? Kuko n’ubusanzwe Congo ni nk’abana baba bakwiye gutabarwa no gufashwa mu bibazo bitera!
    Gusa bazi ubwenge bakwisabira ubufasha mu Rwanda kuko nirwo rujya rumenya gukosora no guhangamura ibigangaraye byose!
    Rwanda is ready for peace and war for any one who can try to violate our rights and dignity.
    For those who need peace Rwanda assist, for those who need war Rwanda fights against! Mbega DRC Weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  • iryo nikinamico yabatera itera ite se kdi bayicumbikiye imikino nkiyo iramenyerewe ntibakatubeshye twarakuze di!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish