Digiqole ad

Uganda: Bazasora miliyari 5 Shs zo kwitegura uruzinduko Papa Francis

 Uganda: Bazasora miliyari 5 Shs zo kwitegura uruzinduko Papa Francis

Papa Francis ubwo yakiraga President Museveni i Vatican

Ubwo Papa Francis yabwiraga President Museveni ko ateganya kuzasura Uganda, byateye abantu ibyishimo. Ariko ubu bamwe batangiye kugwa mu kantu bamaze kubona ko imyiteguro yo kuzamwakira izasaba ko basora Miliyari eshanu z’amashilingi y’inyongera ku misoro isanzwe.

Papa Francis ubwo yakiraga President Museveni i Vatican
Papa Francis ubwo yakiraga President Museveni i Vatican

Nk’uko bigaragara mu nyandiko mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, abasora bazishyura imisoro ingana na miliyari eshanu z’amashilingi.
Biteganyijwe ko imyiteguro yose izakurikiranirwa hafi n’Ibiro bya President Museveni ubwe.

Kugeza ubu nubwo nta bisobanuro birambuye biratangwa k’ukuntu imyiteguro izakorwa mu buryo bunonosoye, ariko biravugwa ko hazakenerwa cyane abashinzwe umutekano benshi kandi batojwe cyane, amacumbi menshi y’amanyamakuru n’abandi bashyitsi bakomeye, n’ibindi.

Nubwo ubuyobozi bwa Uganda bwamaze gutangira kwitegura ingengo y’imari yo kuzakira Papa Francis, i Vatican bo ntibaremeza bidasubirwaho ko bazasura Uganda.

Ubwo President Museveni yasuraga Papa Francis yamusabye kuzaza kwifatanya n’abaturage b’igihugu cye kwizihiza umunsi w’abahowe Imana bo mu Buganda uba muri Kanama buri mwaka.

Papa Francis aramutse asuye Uganda yaba abaye uwa gatatu nyuma ya Papa Paul VI wagiyeyo muri 1969, na Papa Yohani Paul wa II wagiyeyo mu 1993.

Dufatiye urugero ku ruzinduko Papa Francis aheruka kugirira muri Philippines, biragaragara ko kwitegura uruzinduko rwe bihenda cyane.

Ubwo Papa Francis yajyaga muri kiriya gihugu cyo muri Aziya mur Mutarama uyu mwaka yahamaze iminsi itanu.

Abapolisi n’abasirikare ibihumbi 50 nibo barinze umutekano we mu murwa mukuru Manila.
Misa yasomye yitabiriwe n’abakirisitu miliyoni esheshatu. Niyo misa ya mbere mu Mateka yitabiriwe n’abantu benshi.

Bivugwa ko Leta ya Philippines yakoresheje miliyoni enye n’ibihumbi 800 by’amadolari(ni ukuvuga miliyari 14 z’amashilingi ya Uganda) mu kwakira Papa Francis.

Abantu miliyoni esheshatu nibo bakiriye Papa Francis muri Philippines
Abantu miliyoni esheshatu nibo bakiriye Papa Francis muri Philippines

The Daily Monitor
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ese twe buriya mu rwa Gasabo ntitwamuha karibu ?

  • Papa Francis yavuze ko atemera ibyo kubaho birenze ubushobozi. Yemera kubaho gikene nta gusesagura. Yanze kugendera mu modoka ihenze.

    Bivuze rero ko atazemera ko Leta ya Uganda isoresha abaturage bayo ngo kugira ngo bashobore kwakira Papa.

  • sha niba aribyo yazigumira yo ntazirirwe agera mu Rwanda, ubundi Papa Francis yagakwiye kurindwa n’Imana akaniyakira vatican irakize, naho ubundi ntibyaba ari impuhwe byaba ari impamvu za politiki kbs

  • Papa Francis ntakunda ibikabyo no kubaho mu iraha. Ntashobora gushyigikira ibi rwose. N’i Vatican yahazanye impinduka zikomeye zijyanye no kubaho wita cyane cyane ku baciye bugufi. Tugire amahoro.

  • Ntabwo ari amafaranga yo jumwakira my fiends! Ariya ni amafaranga Leta itanga bitewe ni ingano ya abantu baba baje gukurikirana uruzinduko rwe, urujyero naguha nuko uruzinduko rwe rukurikiranwa na ama Television mpuzamahanga akomeye hafi yayose aruta kure azakurikirana Chani u Rwanda ruzakira umwaka utaha, igihugu rero ni ahantu kiba giteze marketing ikomeye kuko kiba gukurikiwe ni isi yose, kandi abahaje bose bahasiga amadovisi.

  • courage!

Comments are closed.

en_USEnglish