Digiqole ad

Kamonyi: Abarokotse n’Abishe ababo muri Jenoside babanye mu ishyirahamwe

 Kamonyi: Abarokotse n’Abishe ababo muri Jenoside babanye mu ishyirahamwe

Bamwe mu bagize iri shyirahamwe muri iyi minsi yo kwibuka baganirira abakiri bato amateka n’icyateye Jenoside

Ishyirahamwe babanamo ryitwa “Ndaje Muvandimwe Twiyunge” rihuriyemo bamwe mu bakoze Jenoside bemeye icyaha bakababarirwa na bagenzi babo biciye ababo bo bakarokoka. Iri shyirahamwe rihuje abatuye mu midugudu ihana imbibi ya Ruseke mu murenge wa Nyarubaka na Giheta mu murenge wa Musambira. Ishyirahamwe ryabo rigamije kwiyunga, kubaka ubumwe no kwiteza imbere.

Bamwe mu bagize iri shyirahamwe muri iyi minsi yo kwibuka baganirira abakiri bato amateka n'icyateye Jenoside
Bamwe mu bagize iri shyirahamwe muri iyi minsi yo kwibuka baganirira abakiri bato amateka n’icyateye Jenoside

Abagize iri shyirahamwe imiryango yabo kuva mbere ya 1994 yari ituye ku misozi ibiri irebana, bagahurira ku mugezi umwe mu kabande, bakagenderanira, bagasangira. Ariko bakaba barabibwemo amacakubiri ko abenshi mu batuye hakurya ari Abahutu hakuno bakaba Abatutsi.

Jenoside itangiye babanje kwanga kwicana kuko bavuga ko ntacyo bari kuba bapfa kandi bari inshuti, Jenoside igeze hagati nabo batangira kwica Abatutsi, gusa hagira abarokoka.

Jenoside imaze guhagarikwa benshi mu miryango y’abishe barafashwe barafungwa abasigaye basigara barebana nabi cyane n’abarokotse.

Jean Claude Mutarindwa Umukuru w’Umudugudu wa Giheta yabwiye Umuseke ko kuko abasigaye bari basangiye iriba rimwe mu kabande byari bikomeye ku buryo bamwe bavomaga mu gitondo abandi bakavoma nimugoroba ngo badahurira ku iriba.

Annonciata Mukaleta wo mu mudugudu wa Ruseke umwe mu bo babanye mu ishyirahamwe yishe umugabo we n’abana be, nyuma y’inkiko Gacaca aza kumusaba imbabazi.

Ati “Numvaga bidashoboka, byaranantunguye cyane, yansabye imbabazi bwa mbere sinazimuha ariko ndagenda mbitekerezaho biramvuna, agarutse kuzinsaba bwa kabiri nirengagiza ibyo yankoreye ndamubabarira namusonera imitungo yacu yangije.”

Mukaleta akomeza agira ati “Maze gutanga imbabazi numvise mbohotse umutima, ubu tubana mu itsinda, inyungu tubonye tuyisangira mu buryo bungana.”

Bamwe mu biciwe bo mu mudugudu wa  Ruseke, bavuga ko  bashyize imbere ubwiyunge kuruta  kwishyurwa imitungo.
Bamwe mu biciwe bo mu mudugudu wa Ruseke bavuga ko bababariye ababiciye ubu babana mu ishyirahamwe

Jean Claude Mutarindwa uyobora Umudugudu wa Giheta avuga ko amaze gutorerwa kuyobora uyu mudugudu yatangiye buhoro buhoro guhuza impande z’abishe babariwe bakarekurwa n’inkiko Gacaca n’abarokotse biciye ababo.

Kugeza ubu muri iri shyirahamwe “Ndaje Muvandimwe Twiyunge” Abarokotse basoneye imitungo yangijwe n’ababiciye babana mu ishyirahamwe igera kuri miliyoni 40 bari babariwe.

Iyi miryango yose ubu ngo biyumva nk’abavandimwe bahujwe no kuba ari abanyarwanda nk’uko Mukaleta abivuga.

Muri uku kwibuka Jenoside ku nshuro ya 21 abagize iri shyirahamwe bahurira mu biganiro byo kugira inama abakiri bato ngo bakomeze ubumwe bamagane amoko.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi

1 Comment

  • iri shyirahamwe ni iryo gushyigikira kuko rihuza abantu bakagombye kuba bahanganye gusa basanze gupfa ubusa atari byo bahitamo ubumwe bityo bakwiye gushyikirwa kandi ibi bigakomeza n’ahandi

Comments are closed.

en_USEnglish