Digiqole ad

Umugabo yiyahuriye imbere y’ahakorera Inteko ya USA

Kuri uyu wa gatandatu umugabo utaramenyekana yirashe arapfa imbere y’amarembo y’ahakorera Inteko ya Leta zunze ubumwe za America (US Capitol) nk’uko byemejwe na Police yaho.

US Capitol ikoreramo Inteko ya USA kuva mu mwaka wa 1800
US Capitol, inzu ikoreramo Inteko ya USA kuva mu mwaka wa 1800 yuzura

Umuyobozi w’abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yatangaje ko ibyabaye basanze atari igikorwa cy’iterabwoba cyangwa bifitanye isano n’ibi bikorwa.

Umugabo wiyahuye ngo yariho agendagenda mu nzira abandi bagenzi bacamo imbere y’amarembo y’iburengerazuba bw’iyi nyubako ahagana saa saba z’amanywa maze akoresha imbunda yari afite arirasa. Ibi ngo byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubutumwa yatangaga ku butabera.

Nyuma yo kurasa, Police yafunze inzira zose zijya kuri iyi nyubako mu gihe cy’amasaha atatu. Aha haba hagendagenda abantu benshi biganjemo abakerarugendo.

Police yanze gutangaza imyirondoro y’uyu muntu ngo kuko bagikora iperereza.

Abashingamategeko bitegerejweko bagaruka mu kazi kuri uyu wa mbere nyuma y’ibyumweru mu biruhuko.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish