Gakondo Group ni itsinda rizwi cyane ku mbyino gakondo ndetse n’indirimbo zibutsa abantu ibihe byo hambere riyobowe na Massamba Intore. Biravugwa ko ibitaramo bakoreraga muri Milles Collines byahagaritswe. Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko imwe mu mpamvu yatumye ibyo bitaramo bihagarikwa ari uko byari bimaze iminsi byaramenyeshejwe ko mu gihe batagabanya urusaku rw’amajwi byazahagarikwa. Ibi […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya. […]Irambuye
Ejo nibwo President Jakaya Kikwete na mugenzi we w’Uburundi Pierre Nkurunziza bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya gari ya moshi itatu izabahuza na DRC mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane. Uyu muhango wabereye Dar es Salaam ku kicaro cy’ikigo Tanzania Railway Limited (TRL). Biteganyijwe ko ibicuruzwa bizajya biva Tanzania bikajya ku mipaka y’Uburundi […]Irambuye
26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara, Sgt Kabayiza François, rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu Rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwimurirwa ku italiki ya 08 Mata 2015. Impamvu yatanzwe yatumye abunganizi b’abaregwa batagaragara mu rukiko ngo ni uko batamenyeshejwe […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rugenda rutera imbere mu bijyanye n’imyidagaduro, ni nako umubare w’abakobwa uba muke ugereranyije n’umubare w’abahungu. Ngo imwe mu mpamvu itera uko kuba bake muri muzika ni ukwitinya. Kamagwera Aimee Milienne ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka muri muzika nyarwanda. Mu mwaka umwe amaze muri muzika amaze gukora indirimbo z’amajwi (Audio) zigera […]Irambuye
Abaturage batuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge ubwo bahuraga n’umukozi w’urwego rw’Umuvunyi mu kubakemurira ibibazo abasanze mu mirenge yabo bamusabye kubakorera ubuvugizi bakegerezwa ikigo nderabuzima kuko aho bajya kwivuriza ubu ari kure nyuma y’aho ikigo nderabuzima cya Gitega cyari kibegereye kimuriwe mu Rwampala. Abayobozi bavuga ko ikibazo gihari ari ubutaka bwo kubakaho […]Irambuye
Kuwa kabiri tariki 24 Werurwe 2015 umukinnyi mpuzamahanga wasiganwaga ku maguru witwa Ndayikengurukiye Cyriaque yakuwe ku rutonde rw’abagomba guserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri iteganijwe kubera mu gihugu cy’Ubushinwa kuko ngo byagaragaye ko ari Umurundi. Uyu musore yari amaze ukwezi yitozanya n’abandi, yari amaze kandi imyaka umunani aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Umuyobozi ushinzwe […]Irambuye
25 Mutarama 2015- Mukiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko Vincent Mashami atakiri umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC bityo ikaba izayoborwa n’umutoza Dusan Dule Suljagic w’umyaserebiya wari usanzwe ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (Phyical Coach),Mashami akazaguma amwungirije. Nyuma y’igenda ry’umutoza Petrovic watozaga ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda hakomeje kugaragara igisa n’akavuyo muri staff technique ya […]Irambuye
Rusizi – Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu gacentre mu kagali ka Nyange kegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi bagaragarije Umuseke ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabatwikiraga ibikoresho byo mu nzu kubera uruganda rubegereye rufite imashini nyinshi. Ubu baravuga ko inzu zabo zatangiye gushya kubera iki kibazo. Inyubako y’umwe mu batuye muri […]Irambuye
Al Ahly yatsinze 2 – 0 APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, ubu iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Cairo, uyu mukino byemejwe ko uzakinwa stade nta mufana uyirimo mu rwego rwo kwirinda urugomo ruherutse kugwamo abantu 22 ku kibuga cya Zamalek. Umunyamakuru w’ikipe ya Al […]Irambuye