Digiqole ad

Kwitinya, imwe mu mbogamizi ku bahanzikazi nyarwanda

 Kwitinya, imwe mu mbogamizi ku bahanzikazi nyarwanda

Aimee Milienne ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka muri muzika nyarwanda

Mu gihe u Rwanda rugenda rutera imbere mu bijyanye n’imyidagaduro, ni nako umubare w’abakobwa uba muke ugereranyije n’umubare w’abahungu. Ngo imwe mu mpamvu itera uko kuba bake muri muzika ni ukwitinya.

Aimee Milienne ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka muri muzika nyarwanda
Aimee Milienne ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka muri muzika nyarwanda

Kamagwera Aimee Milienne ni umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka muri muzika nyarwanda. Mu mwaka umwe amaze muri muzika amaze gukora indirimbo z’amajwi (Audio) zigera kuri 7 n’izifite amashusho (Videos 3).

Imwe mu mpamvu abona umubare w’abakobwa ari muke cyane ugereranyije n’abahanzi, asanga ari uko benshi mu bahanzikazi bagifite ukwitinya muri bo ari nayo ntandaro.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Aimee Milienne yavuze ko abakobwa benshi baramutse batinyuse bashobora no kugera kure kurusha abahanzi b’abahungu bamaze igihe muri muzika.

Yagize ati” Kwitinya biri mu bintu bituma kugeza ubu nta mubare munini w’abahanzikazi ugaragara nkuko abahanzi b’abahungu ari benshi.

Kenshi usanga hano hanze hari abana b’abakobwa bazi kuririmba ndetse ku buryo aramutse ashyize ahagaragara impano ye yagera ahantu hakomeye. Ariko ntabe yabikora”.

Abajijwe niba mu rugendo afite muri muzika rwo kugera ku rwego yifuza nta mbogamizi arahura nazo zimuca intege, yavuze ko ibyo bitabura ariko kubera ko uba uzi icyo ushaka wemera ukarwana nabyo.

Ati “Nta muntu ugera ku kintu kiza atabanje guhura n’ikibi. Ariko ugomba kwemera ugahura na buri kintu cyose kiguca intege kubera ko uba uzi icyo wifuzaga”.

Aimee Milienne avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina yagiye ivugwa kenshi ku bahanzikazi baba bagishaka kumenyakana, imwe mu mpamvu ibitera ari uko nawe aba yitwaye imbere y’uwo agiye kwaka ubufasha runaka.

Imwe mu ndirimbo ze yise “Promises”

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=EfTqZbQfcyQ” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • yeap kamagwera turagushyigikiye anyway urashoboye kabisa never give up peace

  • abaririmbyi muragwiriye ariko nabuze abahanzi nyarwanda mwese ko mbonamuririmba inyamerika gusa……………….

Comments are closed.

en_USEnglish