Month: <span>October 2014</span>

Inzoga ni Ikiyobyabwenge cyemewe n’amategeko – Dr Nasson

.Ibiyobyabwenge sibyo bifasha umuntu yakwiye gufashwa n’abantu .Kubireka huti huti bishobora kukugiraho ingaruka .Nubwo benshi  baziganiriraho ntibaganira bizima Impuguke mu buzima bwo mu mutwe Dr Nasson Munyandamutsa avuga ko nta kiyobyebwenge cyoroheje, ko inzoga nayo ari ikiyobyabwenge abantu batazi ubukana bwacyo bityo kidakwiye gusigwa amavuta. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye urubyiruko rukorana n’umuryango Never Again […]Irambuye

Menya inzira z'UBWIRU mu Bwami bw’u Rwanda

Abanditsi ku mateka y’u Rwanda benshi  bemeza ko Ubwiru bwari itegeko nshinga rayturutse ku Mana y’i Rwanda ritashobraga kuvuguruzwa, kuvugururwa cyangwa kwicwa ngo birangirire aho. Byagiraga ingaruka byanze bikunze ku gihugu. Padiri Alexis Kagame yanditse ko Ubwiru bwari ‘ibanga ribangirwa ingata’,bivuze ko nta muntu n’umwe wagombaga kumena ibanga ry’ubwiru ni ukuvuga itegeko rihambaye ryagengaga ubwami […]Irambuye

Udushya twaranze igitaramo cyahuje abo Muyoboke yafashije

18 Ukwakira 2014 – Kigali, mu gitaramo cyiswe ‘Explosion Concert’  cyahuzaga abahanzi Muyoboke  Alex  yafashije mu bihe bitandukanye,Umugore we yamuririmbiye indirimbo ivuga ko “yamuyobotse”  aho uyu mugore asoza avuga ko  afite umugabo w’igikundiro. Ni mu gitaramo cyagenze neza kandi kitabiriwe cyane. Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri kirangira mu saa sita aho kitabiriwe n’abantu benshi, […]Irambuye

Vatican: Synode irangiye batemeye gusezeranya abatinganyi

Abaharanira ko uburenganzira bw’abatinganyi bwubahirizwa  bibumbiye mu miryango nka The New Ways Ministry  na DignityUSA baciwe  intege no kubona Papa n’aba karidinali bamushyigikiye banze kwemeza ko abatinganyi abafite uburenganzira nk’ubw’abandi muri Kiliziya gatulika harimo no gusezeranywa nk’abashakanye. Inyandiko bigagaho barebaga niba icyifuzo cy’uko n’abatinganyi bakwemererwa gushakana bagasezerana imbere y’imana, kandi bareberaga hamwe niba umwe mu bashakanye […]Irambuye

APR, Kiyovu, Rayon na Police FC zatangiye neza Shampiyona

18 Ukwakira 2014 – Nyamirambo – Ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’igihugu wahuje ikipe y’Amagaju na Rayon Sports, warangiye  Rayon sports itsinze Amagaju igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Peter Kagabo ku munota wa 36 w’igice cya mbere akoresheje umutwe ku umupira yari ahawe na Nizigiyimana Karim bita Makenzi. Mu yindi mikino y’uyu […]Irambuye

Iraq: Abagore barwanya ISIS biyemeje kurwana kugeza ku wanyuma

Kuva abagore bo muri Iraq biyemeje gufata intwaro bakarwanya umutwe wa ISIS, ubu biyemeje guhangana nawo bakawubuza gufata umujyiwa Kobane wenda bagashira aho kugira ngo ISIS yigarurire Kobane bareba. Kuri bo ngo ISIS iyo ivuga ko umwe muri bo aramutse yishwe n’umugore atajya mu ijuru ngo ibi nibyo bizatuma babarwanya kandi bakabicamo benshi. Umwe mu […]Irambuye

U Rwanda rwohereje abantu 370 mu myitozo ya “Ushirikiano Imara

Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga , u Rwanda rwoherereje abasirikare, abapolisi, n’abasivile bose hamwe 370 mu myitozo yiswe Ushirikiano Imara 2014 iri kubera mu Burundi mu kigo cya gisirikare cya Mwaro ihuje ingabo zaturutse mu bihugu bya EAC. Vice Perezida wa mbere w’u Burundi, Prosper Bazombanza wari uhagarariye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ni we wayoboye […]Irambuye

Umugore anshinja kumwanduza kandi abaganga bemeza ko ndi muzima

Muraho basomyi ba UM– USEKE ? Mbandikiye ngira ngo nsobanuze, ngisha n’inama ku kibazo mfite ariko nkaba ntifuza ko e-mail yanjye itajya ahabona. Ikibazo mfite giteye gitya: Ndi umugabo w’imyaka 37,mfite umugore twasezeranye,tubyaranye abana batatu. Ku inda y’umwana wa 3 umugore yagiye kwipimisha kwa muganga nk’uko bisanzwe ku babyeyi batwite, baramupima bamusangana agakoko ka VIH/SIDA. Ageze mu […]Irambuye

Ushobora kumva Radio z’i Burundi, Rwanda na DR Congo uciye

Hifashishijwe ‘plug-in’ ikoreshejwe bwa mbere mu Rwanda, umuntu wese usura uru rubuga ashobora kumva Radio zirindwi (7) zo mu Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa. Ni mu bufatanye bw’UM– USEKE IT Ltd na Zeno Radio y’i New York muri USA. Izo Radio ushobora kumva ni Radio Okapi yo mu burasirazuba bwa Congo, Bonesha FM na Radio […]Irambuye

PRIME yaguze COGEAR izaniye udushya twinshi Abanyarwanda

Sosiyeti yitwa GREENOAKS Global Holdings Ltd. yo mu gihugu cy’Ubwongereza kuri ubu yaguze imigabane ingana na 85 muri COGEAR ndetse n’indi 85% muri Prime Insurance Ltd aho ubu byakoze ikompanyi ikomeye yitwa PRIME, ikorera mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa Peyaje, mu nyubako ya RSSB mu igorofa rya mbere ku muhanda KN3 African Union […]Irambuye

en_USEnglish