Digiqole ad

PRIME yaguze COGEAR izaniye udushya twinshi Abanyarwanda

Sosiyeti yitwa GREENOAKS Global Holdings Ltd. yo mu gihugu cy’Ubwongereza kuri ubu yaguze imigabane ingana na 85 muri COGEAR ndetse n’indi 85% muri Prime Insurance Ltd aho ubu byakoze ikompanyi ikomeye yitwa PRIME, ikorera mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa Peyaje, mu nyubako ya RSSB mu igorofa rya mbere ku muhanda KN3 African Union Boulevard.

Romain Disquesne Umuyobozi wa PRIME
Romain Disquesne Umuyobozi wa PRIME

Nkuko byatangajwe n’abayobozi batandukanye ba Prime ngo iyi Kompanyi mpuzamahanga igiye kuzana impinduka n’udushya twinshi muri serivisie z’ubwishingizi hano mu Rwanda nko gukoresha ikoranabuhanga, kwishyura vuba no kungera abishingizi.

GREENOAKS yaguze imigabane muri COGEAR ndetse no muri Prime Insurance Ltd, ikomoka mu Bwongereza ikaba ifite icyicaro mu mujyi wa London no mu mujyi wa Zurich mu gihugu cy’Ubusuwisi. Ni Ikompanyi imaze kuba ubukombe, ikaba izobereye cyane mu bijyanye na serivise z’ubwishingizi.

Romain Disquesne, uyobora PRIME avuga ko icyerekezo cyayo ari ugushyira mu bikorwa ibyifuzo byayo kandi ikabikora mu buryo bwihuse.

Agira ati “Ubwishingizi tuzatanga ubwishingizi abakiliya bacu bakeneye, haba ku miryango yabo ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Tuzajya tubishyura vuba kuko icyo wakora cyose iyo utishyuye umuntu vuba agutera icyizere.”

Avuga ko Abanyarwanda benshi batitabira ubwishingizi kuko batereye icyizere amasosiyeti abishyura atinze bigatuma bagira isura mbi ku masosiyeti y’ubwishingizi. Iki kibazo ngo ni cyo PRIME ije gukemura.

PRIME irashaka guhindura amateka mabi binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, umuntu akishyurirwa igihe kandi agahabwa ubwishingizi ikeneye.

Yagize ati “Mu Rwanda kubona umuntu ufite ubwishingizi byari igitangaza, ariko turashaka ko bizaba igitangaza kuba umuntu adafite ubwishingizi.”

Abafata ubwishingizi kandi nibiyongera ngo ibi bizatuma n’igiciro cy’ubwishingizi kigabanuka kuko biri mu ntego za PRIME. Iyi sosiyeti nshya, PRIME umubare munini izajya iha akazi ni abanyeshuri bitwaye neza muri za Kaminuza zo mu Rwanda.

COGEAR yari Sosiyeti y’Ubwishingizi busanzwe aho yari imaze igihe mu Rwanda naho Prime Life Assurance Ltd ubu yabaye Prime Life Insurance isanzwe yishingira n’urupfu aho yishyura mu gihe kitarenze amasaha ane.

Abakeneye ibisobanuro birambuye bashobora kubaza kuri tel (+250) 788 150 100.

Abayobozi ba Prime bavuga ko abanyarwanda badafite ubwishingizi bizaba ari igitangaza
Abayobozi ba Prime bavuga ko abanyarwanda badafite ubwishingizi bizaba ari igitangaza
Abanyamakuru bazengurukijwe inyubako ziteye amabengeza zirimo abakozi bakeye
Abanyamakuru bazengurukijwe inyubako ziteye amabengeza zirimo abakozi bakeye

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Safi sana abashoramari ni karibu mu rwagasabo muzane ikocha munatange na kazu ku banyarwanda.

  • Ko batatubwiye se agashya bazanye .Na number phone baduhaye nticamo.

    • Merci,
      Mwakongera mukayihamagara, mukabona ibisobanuro mwifuzaga kumenya.
      Tubiseguyeho kandi kuko mwaduhamagaye mugasanga umurongo wacu utariho.

      Denise MUGENI

  • Aha nzaba ndebe, barabeshya abanyarwanda kuko imikorere ya COGEAR irazwi. None amafranga y’ikimina ntitwayabuze ntiyabaye nka ya za microfinance zahombye.

  • Prime irashoboye!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish