Digiqole ad

Vatican: Synode irangiye batemeye gusezeranya abatinganyi

Abaharanira ko uburenganzira bw’abatinganyi bwubahirizwa  bibumbiye mu miryango nka The New Ways Ministry  na DignityUSA baciwe  intege no kubona Papa n’aba karidinali bamushyigikiye banze kwemeza ko abatinganyi abafite uburenganzira nk’ubw’abandi muri Kiliziya gatulika harimo no gusezeranywa nk’abashakanye.

Papa asanga abatinganyi badakwiye kwemererwa gusezerana imbere y'Imana
Papa asanga abatinganyi badakwiye kwemererwa gusezerana imbere y’Imana

Inyandiko bigagaho barebaga niba icyifuzo cy’uko n’abatinganyi bakwemererwa gushakana bagasezerana imbere y’imana, kandi bareberaga hamwe niba umwe mu bashakanye watandukanye na mugenzi  we yakwemererwa kongera gushaka agahabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika.

Ibi ariko Papa n’abakardinali bamushyigikiye banze kubitorera maze bihita bivanwa ku byari bwandikwe mu myanzuro ya nyuma ya Synode.

Hari abavuga ko kuba byonyine Kiliziya yaremeye kwicara ikavuga kuri iyi ngingo ari intambwe nziza itanga icyizere ko n’ibindi bizashoboka.

BBC yemeza ko ibindi byose byari ku rutonde rw’ibyigwa byemejwe uretse ikireba abatinganyi.

Iyi Synode izasubukurwa umwaka utaha harebwa kuri ibi bibazo.

Abarinda Papa bamusuhuza ubwo yinjiraga mu cyumba Synode igiye gutangira
Abarinda Papa bamusuhuza ubwo yinjiraga mu cyumba Synode igiye gutangira
Mu cyumba bari bateraniyemo ubwo bageraga ku mwanzuro wo kwangira abatinganyi gusezerana muri Kiliziya Gatolika
Mu cyumba bari bateraniyemo ubwo bageraga ku mwanzuro wo kwangira abatinganyi gusezerana muri Kiliziya Gatolika
Papa asohotse muri Synode
Papa asohotse muri Synode

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ni ukuri bagize neza,,,ntabwo bikwiye ni igisebo ku kiremwa muntu…kuba umuntu yasezerana n’uwo bahuje igitsina. Ni amahano…ese koko inyamaswa zange ziturushe ubwenge kandi twiyemera ko zidatekereza…ese gusezerana aho twaba twumva icyo bivuga..ese abantu bajya bibaza impamvu Imana yaremye ibitsina…harimo no kororoka bakagwira…ese umugabo aryamana n’umugabo hakkazamo iki…ese abagore bo bite..bakanga kubana na bagenzi babo kandi nyuma bagasaba kugira abana…ese umwana uzakura agasanga abitwa se na nyina bombi ari abagabo cg ari abgore uwo mwana mwibaza ibazamubaho mu mibereho,,,njya mbona abana bafite ababyeyi batandukanye uburyo babaho mu gahinda…mujya mwibaza abazavuka babaza ba Nyirakuru bagasanga,,ni Imanashini yamubyaye,,,cg uwambyaye nta sano bafitanye…yewe isi igeze aharenga…sekibi yayizibye amazuru na’amatwi,,,Bagize neza….GUKORA ICYAHA NO KUKIBAMO BITANDUKANYE NO KWEMEZA KO NTA CYAHA KIRIMO

  • Kuva isi yaremwa abatinganyi bafatwa nk’abantu bafite ubumuga.
    Uburenganzira baharanira bufatwa nk’ubwo buri muntu wese ugendana n’ubumuga akwiriye guhabwa.Mwarimwabona cyangwa mwumvo ko inyamaswa zikora ubutinganyi?
    Twubahe kandi twubahirize umugambi w’Imana ku kiremwa muntu.
    Bitabaye ibyo, Isi turimo irarimbutse!

    • SINEMERANYA NIYI NKURU!!!Papa niwe ushaka ko ubutinganyi bwemerwa muri kiliziya, murebe interview zose amaze iminsi akora kuburyo nubu ngo byamubabaje kubona abakardinali batabyemeje muri iyi nama. KANDI IZONGERA GUTERANA UMWAKA UTAHA, NIBADATORA IRI TEGEKO AZAFATA DECISION(KURYEMEZA CKE KURIREKA)

      • Jolie urabeshyera Papa kubera iki nkeka ko wumvirana ntaho papa yigeze ashyigikira gusezeranya abatinganyi
        niyo utaba umucatholique wagira sens yo kudaharabika Papa
        gira amahoro
        shyira ku rubuga aho wumvise papa yifuza gusezeranya abatinganyi niba mbeshya

  • ese uyu munyamakuru ko mbona abeshyera papa! Papa niwe ushaka ko abatinganyi bemerwa, none ndabona umunyamauru yacuritse inkuru! Niba ari n’umunyagaturika yihangane atangire yige kuba umukristo ku giti cye kuko niho tugeze amadini Satan yayafashe mu kiganza. Abakiyashingiyeho murambabaje!

    • cyakora uyu munyamakuru aragaciye pe! Azi ururimi kabisa!Mbega kubeshya! Papa yabyemeye!

  • Bazarebe icyo Immana yakoreye Sodoma maze bamenye igikwiye muri Kiliziya y’Immana. Ndi umugatolika wiyemeje kutayitezukaho kandi ndakuze rwose, ariko icyo nemeza cyo nuko abayiyoboye bemeje iryo hame ryo gusezeranya abatinganyi nahita nyivamo. Sinshobora kuba muri Kiliziya isezeranya abanyamahano. Usibye nibyo bazibshye bafate abagore babagire abapadiri bazarebe ko tutabereka ubworo bw’ibirenge nkanswe kwinjira mumahano ashobora gukururira isi umuvumo.Nibabareke bigire numadini abyemera abo ntitubakeneye.

  • Bantu mwe pfite amatsiko?
    Mwapfasha kumenya itandukaniro rya turiya tugofero twabo ndabona amabara atandukanye kdi ndukunda kubi. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish