Digiqole ad

Iraq: Abagore barwanya ISIS biyemeje kurwana kugeza ku wanyuma

Kuva abagore bo muri Iraq biyemeje gufata intwaro bakarwanya umutwe wa ISIS, ubu biyemeje guhangana nawo bakawubuza gufata umujyiwa Kobane wenda bagashira aho kugira ngo ISIS yigarurire Kobane bareba.

Uyu
Nesrin Abdi afite moral ku rugamba

Kuri bo ngo ISIS iyo ivuga ko umwe muri bo aramutse yishwe n’umugore atajya mu ijuru ngo ibi nibyo bizatuma babarwanya kandi bakabicamo benshi.

Umwe mu bagore ubayoboye witwa Nesrin Abdi ubu yibikiye isasu rimwe ryo kuzirasa aho kugira ngo abone ISIS imufata ikamwogeraho uburimiro.

Yabwiye abanyamakuru Sam Greenhill na Jamie Wiseman bakorera Dailymail ati: “ Twese tuzi uko ISIS iyo ifashe umuntu imugenza. Iyo ari umugore byo birumbikana; bamufata ku ngufu barangiza bakamuca umutwe. Njye nimpura n’umwe muribo ., icyo nzakora sinkizi! nintamwica nziyica ubwanje aho gusuzugurwa nabo.”

Nesrin ni umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza. Ubu ari mu bagore b’intwari bayoboye urugamba rwo kwirukana ISIS muri Kobane, umujyi avukamo.

Aba bagore bafatiye runini abagabo babo b’aba Kurdes mu kurwanya ISS, umutwe w’intagondwa wiyemeje gushyiraho Leta ifite amatwara akaze ya Kisilamu muri Iraq na Syria.

USA n’ibihugu by’iburayi ubu byahagurukiye guhashya uyu mutwe ariko nawo werekana ko wihagazeho uko  bishoboka kose.

Ng'uwo mu kaziga k'icyatsi ubwo yinjiraga mu ngabo
Ng’uwo mu kaziga k’icyatsi ubwo yinjiraga mu ngabo z’abagore baharanira kwirukana ISIS iwabo
Nguwo ku ishuri na bagenzi be
Nguwo ku ishuri na bagenzi be
Azwiho kugira urugwiro mu banyeshuri bigana
Azwiho kugira urugwiro mu banyeshuri bigana
Aba bagore biyemeje kurwana kugeza ku wanyuma aho kugira ngo Kobane ifatwe barebera
Aba bagore biyemeje kurwana kugeza ku wanyuma aho kugira ngo Kobane ifatwe barebera

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Pole sana,tuvungeko Amahanga yananiwe nguhasha uyumutwe wa ISS?

  • NGO INGABO Z’ABAGORE , UBIVUGA BIRASEKEJE GUSA. UBWO SE NI ABAGORE GUSA NA MUBAGO URI MURI UWO MUJYI KOKO? GUSA ABA BAGORE BAGARAGAJE UBUTWARI NIYO BATABIGERAHO BAZABA BAGARAGAJE KO BYOSE BISHOBOKA.

  • Gushaka nugushobora ba maman,courage kandi kuko imanirikumwe namwe

  • NTAWE UTABATERA INKUNGA ABA BATEGARUGORI NI INTWARI PE

Comments are closed.

en_USEnglish