Digiqole ad

Umugore anshinja kumwanduza kandi abaganga bemeza ko ndi muzima

Muraho basomyi ba UM– USEKE ? Mbandikiye ngira ngo nsobanuze, ngisha n’inama ku kibazo mfite ariko nkaba ntifuza ko e-mail yanjye itajya ahabona. Ikibazo mfite giteye gitya: Ndi umugabo w’imyaka 37,mfite umugore twasezeranye,tubyaranye abana batatu.

Ku inda y’umwana wa 3 umugore yagiye kwipimisha kwa muganga nk’uko bisanzwe ku babyeyi batwite, baramupima bamusangana agakoko ka VIH/SIDA. Ageze mu rugo aza anyuka inabi ngo nimubwire iyo nakuye “izo” Sida namwanduje.

Mubyukuri  numvise ubwoba bunyishe, ariko ntekereje ko ntigeze muca inyuma na rimwe,nterwa ubwoba gusa no kuba nanjye nshobora kuba naranduye.

Mvuze “gusa” kubera ukuntu mu by’ukuri tutari tubanye neza kubera ukuntu yanshinjaga kujya mu bandi bagore, kandi rwose kuva twabana ntarigeze na rimwe muca inyuma.

Umuganga wamukurikiranaga yaje kumuntumaho ngo nanjye nzaze bampime ariko ntiyambwira, biba ngombwa ko yiyizira m urugo (yakekaga  ko

nanze kuza).

Birumvikan ko bitoroshye kubimwemerera kubera ubwoba
umugore yari yarambibyemo.Nyuma y’igihe naje kwemera, njyana na madamu
, ariko turebana ay’ingwe.

Naje gusanga njye ndi muzima. Umugore ntiyabyemeye akomeza kuntoteza no hanze avuga ko namwanduje. Mu mwaka wose nipimishije inshuro 4 abantu hatandukanye, bagasanga ndi muzima.

Muby’ukuri nubwo muganga yatugiriye inama zitandukanye harimo no gukoresha agakingirizo, ntabwo byanshobokeye kubera ko mu mutwe wanjye byahise bihinduka nzinukwa umugore burundu, ahanini ariko biva k’ukuntu yantoteje cyane ngo muca inyuma kugeza n’ubwo abijyanye mu kazi aho nkorera. None ndabaza ngisha n’inama:

-Ese bishoboka bite ko abantu 2 babana nk’umugore n’umugabo,umwe yandura undi akaba muzima kandi bamaranye igihe?

-Ese koko haba hariho amaraso atandura agakoko ka VIH kabone n’ubwo haba habaye gukomereka mu gihe cy’imibonano?

-None se ko mbona imibanire yanjye n’uwo twasezeranye yabaye mibi cyane, tukaba dushwana kubera kudahuza mu myumvire ku bijyanye n’iterambere ry’urugo, inkiko zaba zemera gatanya ku kibazo nk’iki ?

Mbaye mbashimiye ku bisobanuro n’inama mumpa.

Hagize umuganga cyangwa umunyamategeko wakunganira mu gutanga inama byaba byiza.

UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Ibyawe n’urujijo!
    Ukuri k’umuntu kumeywa n’Imana n’umutimanama we.
    Niba wumva ntacyo wishinja nibyiza.Ariko burya ntahacumba umwotsi hatari umuriro!
    Simpamya ko ibyo umugore wawe akuvuga byaba ari ibinyoma ijana ku ijana.Kabone niyo umugore wawe nawe yaba atari umwere ijana ku ijana.Muri make icyizere hagati yanyu nk’umugabo n’umugore cyarayoyotse.Erega urugo ntirwubakwa n’amafaranga gusa!
    Nimupfukame musenge ibibazo byanyu mubiture Imana, mwicuze, mwihane mubikuye ku mutima.Nibwo muzabona amahoro mu mitima yanyu kabone n’ubwo mwaba mwaranduye Sida.
    Imana ikomeze ibibafashemo.Icyakora Imana ifasha uwifashije.

    • @ Masengesho……….ariko se twumvikane, nkawe iyi nama umugiriye,nibura wasomye ibyo yanditse urabyumva……..kuryamana n’umuntu wanduye ,wowe ntiwandure bibabho,nanjye nzi abantu nka babili (2) byabayeho, ariko nyine ni amahirwe,bya bindi bita irengayobora. Uyu mugabo rero inama namugira : iya mbere ni ugukoresha ibizamini akamenya neza ko atarwaye nawe. iya kabiri ni ukutazigera aryamana n’umugore we nibura badakoresheje agakingirizo. iya gatatu ni ukutamutoteza kuko yamutera kwiheba,agerageze amubanire neza. ubundi ubwo biturutse ku bwabo bazumvikana gukomeza kubana cyangwa gutandukana……..ariko kuki mujya muvuga ngo abantu basezerana kubana mu bibi n’ibyiza? iryo ni itegeko ry’IMANA cyangwa n’iry’abantu? itegeko ritajya rihinduka ni iry’IMANA naho ay’abantu yo ,igihe cyose ashobora guhinduka (gukorerwa amendment, adjustment, modification cyangwa improvement). So,ibyo kubana akaramata kandi mwene so yaragaragaweho no kudatungana njye simbyemera,gusa usabwe kutamutoteza, kumuvugisha neza…….ariko mbabaze iyo umugore n’umugabo babanye ariko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina,icyo gihe byitwa iki? urwo ni urugo cyangwa ni association (sans but lucratif)? Mujye mureka kutubeshya..umugore wanjye ashobora gukora accident bigatuma tutongera kuryamana cyangwa nanjye bikambaho…icyo gihe namusigasira kuko accident ni accident cyangwa n’indi indwara umugongo se cyangwa ibindi……ariko se umuntu wanduye SIDA,aciye inyuma y’umugabo we cyangwa umugore we…harya nabyo bitwa accident ra???? Ubusambanyi ni ubusambanyi ni bubi ni icyaha , ariko njye umusore,inkumi,ingaragu iyo ari yo yose iramutse yanduye nayiha pole,rwose nkumva mbabaye ….ariko umuntu uca mugenzi we inyuma nta mpamvu ari irari gusa….njye usibye no kumugaya ahubwo namuha ,umubiri we, Satani kugirango nagira amahirwe roho ye izakire ku munsi w’IMANA na Kristo Yesu umwana wayo.

      • Muvandimwe, ubwo buzima urimo bwitwa guhozwa ku nkeke. Inama nakugira
        nuko wagana urukiko ukaregera ubutane ku mpmavu y’uko uhozwa ku nkeke. Gira kwihangana kandi wiringire Imana izasgufasha.

        • Imana ntabwo yemera gutandukana kw’abashakanye. Mwibuke ahanditse ngo Icyo Imana yafatanyije ntihakagire ugitandukanya. Ikindi bibuke n’indahiro bagiranye ko bazakundana ari bazima cg se barwaye kdi bakazatandukanywa n’urupfu. Namurwaze bajye bakoresha ako gakingirizo boye gutera abana agahinda ngo batandukana, kuko divorse si ikintu bavandimwe.

  • komera muvandimwe,

    ntago ndi umuganga ariko izo cas hari ahantu nigeze kubyumva, hari umuntu umwe nzi wabanye n’ umugore wari ufite sida ndetse barabyarana ariko we ntiyandura, sauf k nyuma yaho nigeze kumva ko umugore wa kabiri yashatse nawe yaje kwandura sida nkaba nakugira inama yo gutegerezaho gato ubundi ukazanahindura ibitaro niba uri umuntu ugera hanze y’ igihugu ukaba wakwipimishayo kugirango umenye neza aho uhagaze.
    kuba wagira contact n’ umuntu wanduye sida wowe ntuyigire birashoboka ariko ni amahirwe abaho gake(nkurikije ibyo nize muri biologie) kimwe n’ uko hari abantu bagira iyo virus ariko ntibagirweho n’ ibyuririzi.
    ku gutandukana rero icya mbere wakora ni ukumusaba gutandukana mu mahoro (separation amicale) uko bigenda gutandukana n’ uwo mwashakanye ibyoroshye ni uko buri wese aba ashaka kandi yemera gutandukana naho ibindi biragorana na none nzi umugabo wasabye gatanya kubera umugore we yamucaga inyuma ariko kubera ko umusambanya w’ umugore yari umunyembaraga gatanya barayimwimye neza neza kugeza aho umugabo avuye mu rugo. Wibuke ko kuba mu rugo rwawe ari ubushake nta muntu n’ umwe uzagufatiraho imbunda ngo genda usange uwo mugore, niba wumva byarakurambiye wowe wamubwira ko binaniranye ubundi ugafata utwawe ukigendera

  • Muvandimwe. Ufite ikibazo pe. Gusa Inama ya mbere nakugira ntuzaryamane nawe my friend. Nayo ibindi, arazi ko ariwe yabikoze niyo mpamvu akotsa igitutu cyane kugira yerekane ko ari umwere. Uzahamagare umuryango we nuwawe ubabwire ikibazo uko kimeze. hanyuma gutandukana byo ntibyemewe kubera uburwayi. Namara kwakira ikibazo mufite azagusaba imbabazi. nazigusaba muzajye mukoresha agakingirizo.

  • uwo mugore yakoze ibyo akora yihishe nonese isi iramugaragaje! gushaka birababaza ariko wamugabo we ubu nawe ugomba uko ibintu bimeze…nukwicarana nawe mukajya inama uko muzatandukana mugafatanya kurera abana naho ubundi ngo utazize inarashatse..

  • Pole sana,ndunva ukomerewe nibibazo,Inama nonguha nunguhamangara umuryango wumungore wawe nuwawe ukababwira uko byifashe,inama bazonguha ariyo uzongenderaho,naho ngutandukanaho sinongushingikira kubera abobana banyu baba basa nabangiye kurerwa bupfubyi,reba abana uburyo bazabaho nyuma yongutana kwanyu.Njyewe nabonye umungabo wabanye numungore umwanka wose umungore yanduye umungabo atanduye,Ibi bikunze kubaho ingihe ukoranye imibonano mpuza bitsina numungore iyo wamutenguye neza anfite amava ngingo meshi kuburyo utamukomeretsa cyagwe wewe ntukomereke,ikindi iyo wasiramuwe unfite 45%zokuntandura( VIH)SIDA rero kora ibyo nubwo umungore wawe angusunzunguye angutukisha kuko ubinvunga ihangane ,ukore ibyo,ngusa wirinde ngukorana imibonano nawe.

  • Nyamara bagabo mushishoze kandi musenge cyane kuko abagore mwashatse atari ba miseke igoroye.Batwawe n’iby’isi.Ubahereje ifaranga wese basasa ikemero.Niyo abo bagore bafite cash cyangwa se ari abayobozi nabo bashaka ba boy friends! Muri make ibintu birakomeye cyane mu bashakanye.
    Kuri wowe rero watanze iki kibazo kigukomereye, inama nta yindi nugushaka divorce kandi hagati aho ukirinda ko mubonana.Igisigaye n’uko wakwimenyereza kwinjira muri gahunda yo guhangayikira urubyaro rwawe kandi mu buryo wumvikanyeho na nyina wababyaye.
    Ngayo nguko urushako rw’iki gihe, ngiyo gender ituganisha muri Vision 20??

  • ntugire ubwoba ahubwo shaka uburyo ukemura ikibazo umuti uyivura urahari ubundi ukibanira numugore wawe akalamata nkuko waribyifuzaga uzanyandikiye kuri email yanjye kubwire detail komeza wizeri imana.

  • nshuti yange ibyo kuvuga ngo umuntu ashobora kubonana nundi ntiyandure nge numva abaganga bavuga ko bishoboka ariko ni amahirwe angana na 1 kuri miliyoni , naho ibyo aho umugore wawe yakuye sida bizwi n’Imana ye sinapfa gushinja umuntu ibyo ntazi wenda yatewe urushinge arandura gusa akenshi iva kubusambanyi , ariko rero inama naguha niba ukunda amagara yawe ukaba wizeye udashidikanya ko uri muzima , uzashaka impapuro zemeza ko arwaye sida wowe ukaba uri muzima , ugende usabe gatanya bazayiguha gusa bashobora kubategeka kujya kubitaro runaka bakongera bakabapima bakareba ko koko ibyo uvuga ari ukuri bazaguha gatanya ariko nyuma yiyi nama yange byaba byiza wegereye avocat mu mategeko yakwereka ni ngingo zikurengera kugira ngo babatanye , naho ibyo avuga ngo wamuteye sida niko isi imeze nawe ubwe azi ukuri ubwo se wowe wabona umuntu ari muzima wowe waranduye ukavuga ko yakwanduje ate , azi ukuri gusa burya iyo umuntu ari mu cyaha arusha mugenzi we uburakari .

  • Vana umwanda mu buzima bwawe ukomeze ushake icyaguteza imbere n’abana bawe….njyewe njya nibaza niba ubwenge bw’abagore bukora gute bikanshobera sana ! Ndacyari umusore ariko reba nk’ubu maze kuryamana n’abagore bageze kuri 6 mu myaka 2 gusa, kandi bose bafite abagabo, bameranye neza nabo nta kibazo, nta n’umwe unyaka Frws nibura ngo mbyite ko ari ubukene, nta numwe mba natayeho umwanya ngo ndatereta bidasanzwe, ariko ugasanga bose gutambikiza ni ibintu byoroshye cyane…wakoresha condom , utayikoresha ibyo ni ibyawe bapfa kuvanamo ibyishimo bashaka ubundi bagataha bazunguza amannyo wamubona uti dore umugore kandi yapfuye ahagaze…ubu simvuze abo umuntu aba agenda akwepa kwepa, abo umuntu yifata…simvuze abakobwa biga muri izi universites zateye birirwa batesha umuntu umutwe na calls zidashira, si ak’iyo bigeze ku wa kane noneho bose bashaka kuntwara samedi yanjye kandi bazi ko mba nifitiye ibiraka bimpa cash…!!

    Ikintangaza kandi, aba bavunamuheto hafi ya bose (uretse umwe) ntibatinya no kuvuga iby’iwabo mu buriri n’ibindi,…ukibaza uti se abagore ubundi kuki batabasha gutekereza hirya ya sentiments zabo.

    Ibi kandi mbiganira n’abasore bagenzi banjye ngasanga nabo ni uko, abagore n’abakobwa barabazengereje, harimo no kubaha Frws…!

    Dore wa mugabo ugisha inama hano, dore icyo ugomba gukora niba uzi ko utigeze uca inyuma umugore wawe ngo abe ari wowe wamwanduje-Ariko nizere ko wamaze gutandukana nawe mu bitekerezo n’umutima…

    1) Koresha exam ya HIV yimbitse (bazakoreshe ELISA hapana ziriya quick test bakoresha sticks) ube sure ko nawe utarwaye.

    2) Fata icyumba cyawe, ntuzongere kuryamana nawe no gukorana nawe imibonano

    3) Ni ukwitonda kuko ushobora kurogwa cyane cyane niba ufite imitungo ukaba utangiye kuzana ibya divorce-Abagore bakoze mu buryo buzwi nabo gusa

    4) Egera abanyamategeko bakuyobore inzira yo kwaka divorce.

    5) Gerageza kuba isoko y’amahoro mu rugo no kutaba isoko y’amagambo mu baturanyi

  • Hari abagore bamwe bibwiye ko gender ari ukwigira ibyontazi maze bigira agatebo kayora ivu.Uburenganzira Umugore w’umunyarwandakazi aharanira bigiye kujya bisobanura kwiyandarika? Bagore mwize za kaminuza, abandi mukaba mucuruza mufite cash, bamwe muri mwe bariho barabasebya kandi mwabibona mukicecekera! Ubwo bufatanya cyaha buzakomeza kugeza ryari? Ingo zirasenyuka buri munsi, abasore barahahamutse basigaye batinya gushinga urugo, abakobwa bazima babuze abagabo bitewe n’uko bagenzi babo bitwara nabi, urumogi ruravuza ubuhuha mu nkumi kandi zize zikaminuza,………..
    Mwa ba mama mwe b’imfura ko mucecetse, ibi bintu bizagarukira he?
    Jyewe byarandenze mpitamo gusenga.Imana nitabare umunyarwandakazi.

  • Rugwiro ndagira nkubwireko abagore bose atari ibishoshwe nkibyo wirirwa usambanya harabo Yesu yagiriye ubuntu bubaha abafasha babo kandi bakagira ibanga ryurugo nange ndimo, nakumvize uba iburayi kuko niho mbona ibyo uvuze!!! nibyiza ko wagiriye inama mugenzi wacu ariko nawe ndakugira inama yo kuva mubagore babandi bafite ingo sha bazaguhenera ubundi utakiriye Yesu upfe uri mumabuno ya bagore rokoka va mubyaha mwene data.

  • Yoo, ihangane. Kwandura kuri umwe mubo mumuryango ubana nk’umugore n’umugabo bibaho. Gusa, hagomba kuvaho urujijo rwo kumva ko uwo basanze nta bwandu afite ngo niwe wanduje abandi. Oya, oya pe, nta na gato. Ahubwo wawundi wanduye aba afite ahandi yanduriye, ho adashaka kuvuga, kuka inabi umugabo we ni uburyo bwo kwirwanaho ngo umugabo atabimubazaho cyane. Amaraso yose arandura. Wabajije impamvu wowe ukiri muzima, ni uko imibonano mwagiranye, nta occasion yabonekaga kuruhande rwawe yo wakwandduriramo. Ariko nta maraso ahari atandura agakoko gatera SIDA. Njye ndi umuganga sindi umucamanza, ariko nta tegeko rihari ryemerera abantu bahuye n’icyo kibazo gutandukana. Ahubwo twe tubagira inama yo kubana mumahoro, kugitanda kimwe, ariko imibonano mpuzabitsina yanyu ikaba mukoresheje agakingirizo, kuko kutagakoresha, ni ukwiyahura kuwabikora bamubwiye ko ari muzima, ariko uwanduye ukamuhumuriza, kandi ukamuba hafi, yarwara ukamufasha, mugakomeza gufatanya kurera abana mwabyaranye. [email protected]

  • @ Uwase Delphine rwose wintera amabuye, ndimo ndavuga ubuzima twe abasore tubayeho muri iyi Kigali…ndemeranywa nawe ko hari abagore bitwara neza, bakubaha n’abagabo babo ariko ndagirango nkubwire ko umubare wabo urimo kugabanuka at a faster rate than ever before…uraba ukorana n’umugore ku kazi akumva ko kwitsiritana ntacyo bitwaye, ubwo mu kanya gato muganira akaba akugejeje mu biganiro by’imibonano ukibaza uwo mugore niba ari muzima bikagushobera ugahitamo guhunga mu kinyabupfura, kandi ubwo ngo yize kaminuza da !

    Nta mezi abiri ashira ntumvise ngo kanaka na kanaka bamaze 2 ans bakoze mariage ngo bimeze nabi, ukibaza umuzimu wateye abagore bo muri iyi Kigali ukagushobera. Reka kunyikoma, dore ca aha unyarukiya muri izi evening programmes urebe ubusambanyi bukorerwayo mu matoilets, inyuma ya za hall, even no muri classes….nyaryukira hariya Nyandungu mu gitondo cya kare urebe condoms ziba zihanyanyagiye

    Uko byamera kose, abakobwa/abagore nimwe murimo kubihomberamo…nzi abakobwa barenga 10 bose ubu babuze abagabo kandi bari hagati ya 32~39, bamwe bafite akazi barahembwa neza, abandi baracuruza ariko bose bari aho barihebye ndetse bamwe batangiye kubivamo, none nawe ngo iki !!

    So, windenganya, ibi byohe nibyo bitwizanira, bimwe biyemeje no kujya bitanga cash abagabo babo baba biriwe bakorera !

    • Ese ko mbona uvuga ku bagore, wowe umaze kugeza kuru batandatu ni wowe muzima? waba ufite status yihariye ikwemerera gukora ibitandukanye n’iby’abandi, nkurikije ibyo wanditse, haba wowe uryamana n’abagore babandi, haba n’abo muryamana mwese ntihagire uzaseka undi, nawe ubwawe nta kwiyubaha kurimo, aho wirirwa usambanya abagore b’abandi, warananiwe gushaka uwawe. that’ means irresponsability at a higher level.

  • @anaclet sinziko wumvise neza delphine yakubwiye ngo nawe gerageza uve muri ibyo bikorwa byo kuryamana n’abagore b’abagabo kuko sibyiza shaka inzira yo kubijya kure kereka umbwira ko ari ibikorwa byiza aho nakumva , naho nkuko wabivuze abadamu benshi rwose bangiza izina ry’abadamu benshi ariko ntibivuga ko hari bake cyaneee bitwara neza . muri make ijamba abadamu bose , ni jambo abadamu benshi biratandukanye kuko uri hano utari muri uwo murongo mubi akubona nabi kandi aba afite ukuri . gusa nge nibaza ko ibi bihe ari bya bindi byahanuwe bya nyuma kuko ibiri kuba ni agahumamunwa menya mwabonye aho papa n’abasenyeri bari kwiga uburyo ababana bahuje ibitsina bahabwa ijambo . uwapfuye yarihuse menya biri imbere aribyo bibi kurushaho .

  • Uwo Mugaboa Yihangane SIDA Sikintu Wavuga Gusa Abayanduye Mwihangane Abatarayandura Mukomeze Mwifate Mwikomeze Mu MANA Niyo Buhungiro Izabafasha Kunesha Uwo Mugore Nawe Acishe Make Abagore Bafite Abagabo Ntibanyurwa Ariko Mumbabarire Simbatutse Nibihe Byanyuma Ugasanga Abatabafite Turatuje Dutegereje Icyo IMANA Yatuvuzeho Inama Nabaha Nukwihanganirana Nkuko Mwasezeranye Ko Muzabana Mubyiza No Mubibi Murakoze IMANA Ibahe Umugisha!!

    • Alice umbabarire kukubwira ko ufite ikibazo utazi kiri psychologique yo kuba udafite umugabo ubishoboye wakwegera abagufasha spychologically dore ufite ikibazo cyo guca urubanza ngo abagore bafite abagabo ntibanyurwa ndumiwe
      ariko nawe si wowe
      ahubwo rero wa mugabo we birumvikana ikibazo kirakomeye ariko mufatanyije mwembi mwabigeraho cyane mukanafata ingamba hamwe
      umugore wawe natuze amenye niba n,abana ari bazima mwibukiranye uko sida yandura ntimwumve ko ari mu busambanyi gusa mwisenya urugo kuko abana babakeneye mwembi !tera intambwe ya mbere umufashe gutuza umwereke ko umwakiriye muri icyo kibazo arahita ashyira ubwenge ku gihe akubwire byinshi ubone aho uhera umufasha
      Nyagasani akube hafi

    • Jyewe inama namuha nuko uwo mugabo yakumvikana nuwo mugore ,bakarebera hamwe uko barera abana babyaranye nta mwana uhutajwe , muburenganzira bwe .Ubundi bagatandukana ,kukourugo ni ikintu cyo kwishimiramao ukibagirirwamo ndetse nibibazo uba wahuye nabyo aho uba wiriwe mu mirimo.Niba rero umugore afite gutoteza umugabo amurega ko ariwe wamwanduje kandi bigaragara ko umugabo ari muzima, nta mpamvu yo kwica umunezero wumugabo yibuza ibyiza yakabonye ahandi.Numva mugabo ukwiye kureba uko mwatandukana ,ariko kuko ari wowe muzima ukarera abana cyeretse uwo muto ,nawe wabanza ukareba neza ko ari uwawe wasanga atari uwawe uwo mugore akamujyana kuwo bamubyaranye ubundi ugashaka undi ,ariko ukibuka kumubwiza ukuri ikigutandukanyije numugore wawe wambere ,mukipimisha ,ubundi mukabana mumunezero kandi Imana izagufasha iguhe ugukunda utaguca inyuma.Ndakwifuriza kwihangana mugihe mutarafata icyo cyemezo. Imana igufashe

  • Rugwiro nibyiza kuvuga uko twumva ibintu kandi tukagirana inama sinakwikomye oyaa, ahubwo Imana ishimwe ko twe tugira inama dufashanya gusobanukirwa neza urakoze cyane Gustave kumfasha gusobanurira Rugwiro mwese Imana ibampere umugisha.

  • Icyantungura nukubona umugabo urwaza umugore. nubwo itaba SIDA ikaba indwara imutinza mubitaro cg muburiri akamara icyumweru, akamara ukwezi kubona umugabo wabikora keretse uwigitangaza mubyukuri abagore bakunda abagabo ariko abagabo ntarukundo bagira nikimenyimenyi Imana yabibandikiye inshuro nyinshi muri BIBLE ngo mugabo kunda umugore wawe ahandi ngo abagabo bategetswe gukunda abagore babo muri make Imana ibibasaba inshuro nyinshi muri bible kuko iziko ntarukundo mugira. iyo aba umugore wasanze urwaye ntiyari kubivuga yari gushaka igisubizo byihuse ndetse agaceceka aga couvrant urugo rwe numugabo we wowe ugiye kukarubanda. ikindi ntemeranya nabakumva nuko uvuga ngo aragusebya ngo agenda avuga ko wamwanduje ibyo ntawabivuga azi neza ko utarwaye, yewe ntiyanatinyuka kwisebya amenyesha abantu bose ko yanduye ibyo uramubeshyera. sasa inama yange nuko mwakumvikana uko muzafatanya kurera abana ukagenda ukishakira undi mugore nta Divorce usabye kuko nuyisaba uzabura imitungo ubure abana ubure numugore mwasezeranye kubana yaba muzima cg arwaye
    Abagabo mumbabarire ntimuntuke kuko jye mfite experiences inshuti yange yumudamu yarwaje umugabo imyaka umunani arera abana atunze urugo yishyura byose yakoraga amasaha yose nkumutima natwe b’inshuti twaramufashije bikomeye tumwihanganisha. ariko umugabo yamaze gukira abana bari kurangiza universite kubera imvune yagize muriyo myaka ubu yarwaye imitsi na hypertension kubera ahari no gukura harimo na menopose ariko ubu umugabo yafashe icyumba cye nabandi bagabo babimushyigikiramo b’inshuti ze ngo ntiyararana numugore urara ataka rero abagabo hubwo mukoze ukwanyu ntimwihanganira ibibazo nuburwayi bwabagore ibyo turabizi. Gusa Imana ibabarire uwo mugore imuhe kwihana no kwiyakira yumve ko ubuzima bukomeza yikunde areke umugabo ashake undi ntakibazo arere abana be

  • Muraho bakunzi b’urubuga. Ndabashimiye ku nama mwahaye umuvandimwe buriya nawe arareba izinoze. Nagirango mubwire ko isi turimo itagira inyiturano , ntaho yajya ngo ye gusanga nta ngorane zihari, usibye no kwandura Sida hari byinshi kandi bibi biva ku ngaruka z’icyaha, nibyiza ko dusobanukirwa n’icyo twita ubuzima buzima. Muvandimwe rero zirikana ibyiza umugore wawe yaba yaragukoreye igihe mwari mu murongo umwe ubimukundire kandi ubimwubahure , nawe kandi niba agwiriwe n’amahano reka kumuhindura inyamanswa kuko nawe uri mu mubiri byakubaho , tuza muganire kandi ureke kumwuka inabi no kumukwiza agasozi kuko uribwira ko ariwe uvuga nyamara si we wenyine kuko murubatse mwabaye umubiri umwe igihe mwasezeranaga, niba sekibi yarabafendereye namwe mureke kumuha indaro , ahubwo nimurebe uburyo mwabana mudasakuje kuko ibibazo ntibikemurwa n’urusaku. Nimufate umwanya muvuge kuri icyo kibazo mufate umwanzuro wo kubana mudasakuje mwige igihe mubanze murebe ko ingamba mwiheye zishoboka, ubundi mubone gufata umwanzuro wa burundu kuko mufite aho mwahereye n’aho mugereje. Hagati aho muyoboke gusenga Imana ibayobore kuko uko bigaragara mushobora kuba muheruka mu rusengero igihe mwasezeranaga. Ndabifuriza guturiza mu Mana kuko niyo itanga amahoro n’umudendezo.

  • Umva muva, inama nkugira ndayikugira nk’umukirisitu. Niba usenga saba Imana iguhere umugore kwiyakira. Ibyo gutandukana si igisubizo kuko si ni impamvu iteganyijwe mu mategeko. Ikindi subiza amaso inyuma wibaze icyo wowe watanze ngo ube utaranduye niba utarasambanye washoboraga no kwandurira kwa muganga cy mu mpanuka. Pimisha abana mumenye uko bahagaze, hnyuma y’uko umugore wawe yiyakiriye n’ibyo gutekereza ko ari wowe wamwanduje nta gaciro azabiha kuko no kwandura hazamo ibyago kuko abasambanyi bose sibo bandura au contraire. Gukoresha agakingirizo si ikibazo kuko abakubwira ngo ntiwakwibuza ibyishimo bamenye ko byose bigenwa n’Imana ushobora no kubibona utaranduye.
    Kandi dutinya sida ngo ikomoka ku busambanyi ubu se ntushobora kurwara cancer ukarwara epatite C ukarwara n’ibindi birwara hari uruhare se waba wabigizemo.
    Ndabyumva niba uyu mugore atari yiyakira araremerewe kuko no kwirirwa akubwira ko wamwanduje, binabaye aribyo yumve ko ntacyo byamwanduza.
    Niyicuze yihane yiyakire kandi asenge Imana iratubwira ngo niba mugenzi wacu aguye mu cyaha ntitukamucire urubanza ahubwo tumucyahe mu rukundo tumwerere imbuto natwe twitonde kuko dushobora kugwa mu cyaha.
    Kandi kwandura sida ntibivuga gupfa ahubwo bishobora kubabera inzira yo gukiranukira Imana.
    So mukomere mwishyire hamwe mwiyubakire kandi Uwiteka abashe kuko mu bigeragezo havuka ibisubizo.

  • Mu byukuri kwiyakira biragoye,nta n’uwavuga ibyo mwese muri gukora ko ari ishyano ryaguye:ndavuga “umugabo ndetse n’umugore”.birashoboka ko mwahise mwese mugira ikibazo cy’ihungabana . mubanze murebe uko abana banyu bahagaze,hanyuma mugabo wumve ko SIDA ishobora no kwandura inyuze muzindi nzira atari ubusambanyi gusa,Ubanze wibaze ngo iyo nza kuba ari njye uyifite nari kwifuza iki umugore wanjye yankorera? nyuma y’ibi mwegere abaganga babagire inama yatuma ubuzima bukomeza ntawanduje undi. Umugore nawe asubize agatima inyuma arebe koko niba atarayikuye mungeso mbi zo guca umugabo inyuma abisabire imbabazi . Icyanyuma rero mugane urusengero mukizwe hari ibyiringiro bindi kubantu basenga Imana dore ko itajya ibura uko igenza abantu bayubaha.Ibyo mbabwiye ndabizi Yesu hari icyo yabafasha kandi buriya imiryango myinshi ifite ikibazo nk’icyo cyanyu kandi yarabyakiriye igerageza guhuza ubuzima bahitamo gufashanya.

  • Nanjye inama nakugira n’ubwo Imana n’amategeko bitemera ubuharike, shaka undi mugore witonda kandi uzi gukora, umushyire mu rugo rwa kabiri Imana izakubabarira kuko ntiwabaho wenyine, uzirinde gukora divorce kuko waba uhemukiye uwo mugore wa mbere n’abana mwabyaranye kandi watakaza umutungo ahasigaye uwo mugore wanduye mubiganireho muhane amahoro gusa mfite ubwoba ko uzamuta agashaka abandi bagabo akajya abyarira abana muri iyo sida bakazakurushya.

  • salut,ihangane gusa menya ko iyo ubana nu musambanyi ,iyo abivuyemo aza yirakaje kugirango utagira icyo umubaza,kandi ni wowe yita umusambanyi,gusa komera wihangane IMANA ISHUMBUSHA ntaho yagiye humura.

  • Mwabantu mwe, kuvuga biroroshye ariko gushyira mubikorwa bikaba ibindi, icyo nakubwira ni uko uwo mugore niyicuza akemera icyaha, agashakisha aho iyo Ndwara yavuye uzamubabarire pour l’amour de Dieu. Ariko naguma kw´izima uzamwihorere kuko umugore utashatse kumva Niyo wavugiriza ingoma mumatwi ye abibona ntacyo yumva. Menya gusa ko imana yakurinze igufitiye imigambi kandi wowe umubabarire ntuzamugumane kumutima, ibyamubayeho byashoboraga kukubaho nawe Niyo waba uzi kwirinda ute….

  • muvandimwe icyo nakubwira birashoboka ko ushobora kubana n umugore cg umugabo umwe yanduye ntibanduzanye nta gakingirizo kakoreshejwe kuko kugirango umuntu yanduze undi biterwa na concentration ya VIH mu maraso bivuze ngo hari igipimo virus iba igomba kuba igezeho mu maraso kugirango urwaye yanduze ;;ubwo impavu atakwanduje yarafite virus nke itageze kuri cya gipimo cyo kwanduza ariko nta maraso atandura virus abaho ibyo ubyibagirwe.umuntu wese yakwandura VIH

  • uzabaze neza wasanga faycal cg i kanombe babikora hari uburyo bapima sida bakoresheje akamashini nibwo buryo bwa nyuma bwizewe ushobora no kwipimisha inshuro 20 muri buriya buryo busanzwe bakabona uri muzima kdi urwaye

  • salut icyambere ifungishe wisiramuze kugirango utazabyara ahandi cyangwa ukandura ujye ukoresha kapote niyanga umureke,pimisha abana bawe urebe ko ari bazima ,va mumagambo na sentiments wagize chances ko utanduye byibura uzarera abana,aho yavuye sicyo kibazo ahubwo mufate umukunde umubwire ko bibaho mubuzima niba baramuteye amaraso ababyara cyangwa kwicisha inzara cyangwa gusambana kuo simarayika birashoboka so ishobora kuva henshi ahubwo nanywe imiti yihe morale siwe wambere n’uwanyuma arye neza ubuzima burakomeza,so birababaje aliko mubuzima habaho ibyiza nibibi ni mutumvikana bizaba pures kandi mufite abana wowe muzima kora inshingano nkumubyeyi,courage.

  • Igitekerezo nifuza kugira umugabo nuko agomba gufata abanabe bose uko ari batatu agahunga urugo kuko iyo muri babiri urwe agakora ikosa undi ahita amenya uwarikoze nawundi atari uwo mugore wazanye iyo sida agirango ayanduze umugabo maze abimwitirire maze imana ikinga akaboko ibyo yashakaga ntibyacamo imana izafashe umugabo ibibazo yanyuzemo kubera umugore mubi utifuza kubaho nkabandi

Comments are closed.

en_USEnglish