APR, Kiyovu, Rayon na Police FC zatangiye neza Shampiyona
18 Ukwakira 2014 – Nyamirambo – Ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’igihugu wahuje ikipe y’Amagaju na Rayon Sports, warangiye Rayon sports itsinze Amagaju igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Peter Kagabo ku munota wa 36 w’igice cya mbere akoresheje umutwe ku umupira yari ahawe na Nizigiyimana Karim bita Makenzi. Mu yindi mikino y’uyu munsi wa mbere wa Shampionat amakipe y’ibigugu nka APR FC, Kiyovu Sports na Police FC nazo zatsinze imikino yayo ya mbere. Mukura VS niyo kipe iba mu nkuru yatakaje umukino wa mbere.
Mu gice cya mbere ikipe ya Rayon yasatiraga cyane n’ubwo n’Amagaju y’i Nyamagabe nayo yakoraga ibishoboka byose ngo ibanzemo igitego.
Igice cya mbere cyarangiye ari kimwe ku ubusa bw’Amagaju, igitego cyabonetse ku burangare bwa ba myugariro b’Amagaju batarebye neza uko Peter Kagabo ahagaze mbere y’uko bamuterera umupira.
Mu gice cya kabiri Amagaju yagerageje kwishyura uko ashoboye kose ariko umupira urangira ari 1-0.
Umupira urangiye abafana ba Rayon Sports ubundi bari basanzwe bazwiho gushyushya umuhanda kubera ibyishimo basohotse batuje kuko itegeko risaba ko nta muntu ugomba gukoresha ibikoresho birangurura amajwi asakuriza abandi hanze ya Stade.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu:
-Etencelles 2-2 Isonga
-Espoir 1-0 MukuraVS
Ku Cyumweru 19.10.2014
Sunrise FC 0-1 As Kigali
Gicumbi FC 0-1 Police
Kiyovu Sports 2-0 Marines
APR FC 1-0 Musanze
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Rayon sport oyeeeee! N’ubwo ibibazo ari byinshi, ariko nta mvura idahita, kandi tuzasohoza I Kanaani! Songa mbere!
Amategeko aba menshi ariko iri ryo riratubihiriza p. Ibyishimo kubirangiriza muri stade kweri? Barisubiremo wenda bashyireho amasaha ntarengwa
Rayon sport iradushimisha Imana ijye iyiba hafi.
Comments are closed.