Digiqole ad

APR, Kiyovu, Rayon na Police FC zatangiye neza Shampiyona

18 Ukwakira 2014 – Nyamirambo – Ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’igihugu wahuje ikipe y’Amagaju na Rayon Sports, warangiye  Rayon sports itsinze Amagaju igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Peter Kagabo ku munota wa 36 w’igice cya mbere akoresheje umutwe ku umupira yari ahawe na Nizigiyimana Karim bita Makenzi. Mu yindi mikino y’uyu munsi wa mbere wa Shampionat amakipe y’ibigugu nka APR FC, Kiyovu Sports na Police FC nazo zatsinze imikino yayo ya mbere. Mukura VS niyo kipe iba mu nkuru yatakaje umukino wa mbere.

Peter Kagabo afite umupira  mbere y'uko atsinda igitego ku mupira yaherejwe na Mackenzie
Peter Kagabo afite umupira mbere y’uko atsinda igitego ku mupira yaherejwe na Mackenzie

Mu gice cya mbere ikipe ya Rayon yasatiraga cyane n’ubwo n’Amagaju y’i Nyamagabe nayo yakoraga ibishoboka byose ngo ibanzemo igitego.

Igice cya mbere cyarangiye ari kimwe ku ubusa bw’Amagaju, igitego cyabonetse ku burangare bwa ba myugariro b’Amagaju batarebye neza uko Peter Kagabo ahagaze mbere y’uko bamuterera umupira.

Mu gice cya kabiri Amagaju yagerageje kwishyura uko ashoboye kose ariko umupira urangira ari 1-0.

Umupira urangiye abafana ba Rayon Sports ubundi bari basanzwe bazwiho gushyushya umuhanda kubera ibyishimo basohotse batuje kuko itegeko risaba ko nta muntu ugomba gukoresha ibikoresho birangurura amajwi asakuriza abandi hanze ya Stade.

Indi mikino yabaye  kuri uyu wa Gatandatu:

-Etencelles 2-2 Isonga

-Espoir 1-0 MukuraVS

Ku Cyumweru 19.10.2014

Sunrise FC 0-1 As Kigali

Gicumbi FC 0-1 Police

Kiyovu Sports 2-0 Marines

APR FC 1-0 Musanze

Ikipe ya Rayon yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon yabanje mu kibuga
Ikipe y'Amagaju yabanje mu kibuga
Ikipe y’Amagaju yabanje mu kibuga yambaye umyenda iriho umuterankunga nayo
Amakipe yombi yari afite ishyaka ryo kubanzamo igitego
Amakipe yombi yari afite ishyaka ryo kubanzamo igitego mu kibuga kirimo amazi kubera imvura nyinshi yari ihise i Kigali
Abakinnyi b'Amagaju nabo bagerageje kwishyura mu gice cya mbere ari ko biranga
Abakinnyi b’Amagaju nabo bagerageje kwishyura mu gice cya mbere ari ko biranga
President wa Sena Beranrd Makuza(hagati) President wa Federation y'umupira w'amaguru Nzamwita De Gaule na Vuce President wa Rayon Gakumba Charles bari baje kureba uyu mupira
Umuyobozi wa Sena Bernard Makuza(hagati) President wa FERWAFA Nzamwita De Gaule na Vice President wa Rayon Gakumba Charles bari baje kureba uyu mukino
Ministre w'ingabo Gen James Kabareba nawe yari ahari
Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe (hagati) nawe yari ahari
Abafana ba Rayon ntabwo bagaragaje ibyishimo nka mbere
Abafana ba Rayon ntabwo bagaragaje ibyishimo nka mbere
Faustin Usengimana asuhuzanya na mugenzi we wari umusimbuye
Faustin Usengimana asuhuzanya na mugenzi we wari umusimbuye
Uyu mukino ubanza wa Sahmpiyona y'gihugu wahiriye Rayon Sports itarabashije gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup giheruka ubwo yasezererwaga na APR FC
Uyu mukino ubanza wa Shampiyona y’igihugu wahiriye Rayon Sports itarabashije gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup giheruka ubwo yasezererwaga na APR FC
Ikipe ya Amagaju nayo yarikoze uko ishoboye kose ariko biranga
Aha ikipe y’Amagaju yari ikoze uko ishoboye kose ariko biranga
Aabafana ba Rayon bishimira igitego kimwe Ikipe yabo yatsinze Amagaju
Abafana ba Rayon bishimira igitego kimwe Ikipe yabo yatsinze Amagaju
Thierry Hitimana ushinzwe ibikorwa muri Rayon asaba umwe mu bakinnyi ba Rayon kongeramo agatege
Thierry Hitimana ushinzwe ibikorwa muri Rayon asaba Ndatimana Robert kongeramo agatege

 

APR FC ihanganye na Etincelles
APR FC ihanganye na Musanze FC kuri iki cyumweru
Iranzi Jean Claude ku mupira
Iranzi Jean Claude ku mupira

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rayon sport oyeeeee! N’ubwo ibibazo ari byinshi, ariko nta mvura idahita, kandi tuzasohoza I Kanaani! Songa mbere!

  • Amategeko aba menshi ariko iri ryo riratubihiriza p. Ibyishimo kubirangiriza muri stade kweri? Barisubiremo wenda bashyireho amasaha ntarengwa

  • Rayon sport iradushimisha Imana ijye iyiba hafi.

Comments are closed.

en_USEnglish