Month: <span>October 2014</span>

Oasis of the Seas: Ubwato bwa mbere bunini ku Isi

Ubu ni ubwato bwakozwe bivuye ku itegeko ry’Umwamikazi w’Ubwongereza ariko bacungwa n’isosiyete Royal Caribbean International. Bwahagarutse bwa mbere muri 2006 ahitwa Nassau mu birwa bya Bahamas.  Ubwato bwa mbere bwo mu bwoko bwa Oasis of the Seas bwaguzwe Miliyari 1,4 y’amadolari ya USA. Bushobora kwikorera toni 225. Bufite uburebure bwa metero 361 z’uburebure. Iyo bureremba […]Irambuye

Ingabo za Israel zarashe umwana w’umuhungu wo muri Palestina

Umuhungu w’imyaka 13 w’umunyapalestina yarashwe amasasu atatu mu gituza n’ingabo za Israel mu kimeze nk’imyigaragambyo ahitwa  Beit Liqya mu gace ka West Bank kagenzurwa n’ingabo za Israel. Uyu mwana witwa Bahaa Badr yarashwe yinjiye muri aka gace hafi y’urukuta rubatandukanya na Israel, hari amakuru atangazwa na Al Jazeera ko uyu mwana yabanje no guterwa amabuye […]Irambuye

Nkomeze ubusambanyi na mabuja?

Muraho abasura uru rubuga, Njyewe ibyo nshaka kubagezaho ngo mungire inama ntabwo mu by’ukuri ari njye biri kubaho ahubwo ni inshuti yanjye iri mu kaga kandi yangishije inama biranshobera kugeza ubwo numvise nakwandikira Umuseke nkamugishiriza inama. Mu by’ukuri n’ubwo uwo ngishiriza inama nawe ari mukuru, ariko twabivuganyeho ko uko nabishobora kosa namugishiriza inama ariko cas […]Irambuye

Maroc ishobora kutakira CAN 2015 kubera gutinya EBOLA

Igihugu cya Maroc cyari cyaremejwe ko kizakira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’ibihugu by’Africa (CAN) cyasabye CAF ko bishobotse  iri rushanwa ryakwimurirwa mu kindi gihugu kubera gutinya  ko bamwe mu bafana  bazaturuka mu bihugu bivugwamo Ebola bashobora kuyinjiza muri Maroc bakanduza abaturage baho. Ministre wa Ghana ushinzwe imikino n’urubyiruko Mahama Ayariga yabwiye BBC ko mu cyumweru gishize […]Irambuye

Urukiko rwategetse ko 'Gitifu' w'Akarere ka Kamonyi aba arekuwe

UPDATED: Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rutegetse ko Emmanuel Bahizi wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi arekurwa agataha iwe akaburana ari hanze kandi akajya yitaba Urukiko rimwe mu kwezi. Emmanuel Bahizi yari afunganywe na n’abavandimwe be bibiri n’undi mugabo umwe  bakekwaho  gucura umugambi wo kwica umukecuru utuye mu murenge […]Irambuye

Bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda n’inzozi zabo bakiri bato

Abakina umupira w’amaguru bamwe muri bo bakiri bato sizo zari inzozi zabo. Abana bakiri bato usanga bafite inzozi ahanini zishingira kubyo babona abakuru bakora bakumva bibanyuze. Bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda nka Emmery Bayisenge yumvaga azaba umucamanza, umuzamu uzwi ku izina rya Bakame we yumvaga azaba umushoferi w’imodoka zitwara abantu, Robert Ndatimana we yumvaga […]Irambuye

FARG yanenzwe kudakurikirana neza ibikorwa by’abo ishinzwe

Kuri uyu wa kane tariki 16 Ukwakira 2014, abayobizi b’Ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) bisobanuye imbere ya Komisiyo y’abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ku amakosa 11 yo kudakurikirana neza ibikorwa ikorera abarokotse nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13. Iyo raporo yagaragaje amakosa (ibibazo) 11 […]Irambuye

Mushikiwabo yavuze ku bibazo bya Filimi ya BBC, FDLR, n’imirambo

*FDLR  turayiteguye  yaza ifite intwaro cyangwa itazifite *Twasabye u Burundi kubufasha mu iperereza ry’imirambo ntibaradusubiza. *Twamenyeye muri UN  Security Council uko isi ikora Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  agaruka ku bibazo bitandukanye bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda; imirambo yo muri Rweru, umutwe […]Irambuye

en_USEnglish