Digiqole ad

Ikibazo mu bahanzi nyarwanda ni ubukene – Jody

Jody Phibi umuhanzikazi mu njyana ya R&B mu Rwanda, uri mu bari kwigaragaza mu ndirimbo zitandukanye, asanga abahanzi nyarwanda babonye amikoro agaragara muzika nyarwanda nayo yagera kure ku isi.

Jody Phibi avuga ko atazacika intege ataragera aho ashaka kugeza muzika ye/photo facebook Jody
Jody Phibi avuga ko atazacika intege ataragera aho ashaka kugeza muzika ye/photo facebook Jody

Jody aherutse mu gihugu cya Uganda aho yasubiranyemo indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo, GNL Zamba, Maurice Hass na Ray Signature, indirimbo bise “Kaleke Kasome”.

Jody avuga ko ikibazo muzika yo mu Rwanda ifite muri rusange ari amikoro macye ku bayikora naho ubuhanga bwo asanga benshi babufite.

Jody yabwiye Umuseke ati “Birasaba imbaraga zidasanzwe ngo muzika mu Rwanda igere no hanze yarwo niba ikibazo cy’amikoro gikomeje gutya.”

Jody avuga ko niba umuhanzi yitegurira igitaramo cyose nta muterankunga, akijyana muri studio, akikurikiranira ibikorwa bye byose nta bufasha yibaza uko uwo muhanzi azagira igitekerezo n’ubushobozi bwo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye ku isi igaca kuma “Channels” akomeye ku isi.

Ati “Njye nsanga abashoramari bakinjiye no muri muzika, si ukuvuga ko nta bahanzi u Rwanda rufite ahubwo ni amikoro make bafite yo kugaragaza ibikorwa byabo”.

Jody Phibi we avuga ko atazacika integer mu bikorwa bye bya muzika, ahubwo ko azakomeza gukorana imbaraga kugeza ubwo ubaye uwo yifuza kuba we muri muzika.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Jody, ibyo uvuga ninko guhamagarira abashoramari gushora imari yabo mu buhinzi mu butayu utanerekana byibura uko amazi azahagera… Ahandi se babyinjiyemo bate ? Ni uko babibonyemo business. Tuvugishe ukuri:Umuntu washyira amafaranga ye mu bantu baririmba “Inyoni yaridunze”,”Ndi rusake sindi dindon”, “Caguwa”,” Urishyura”, ” Umwana uhiye”,etc ninde ? Kuki mutakwicara ngo mufate umwanya muhimbe indirimbo nzima ? Hanyuma ngo murebe ko abantu batazikunda n’abashoramari bakaza. Murebe izi njyana zo muri Nigeria zaciye ibintu:ni umuziki w’iwabo bicara bagakora neza. Ahatari kure murebe muri East Africa nka Uganda. Bakunda umuziki wabo kuko abahanzi bawitayeho. Ariko mwebwe icyo mukora ni ukwigana gusa. Ni ugushaka kuba umu star mutabikoreye. Wibicurika rero :Ikibazo cy’umuziki nyarwanda si ukubura abashoramari cyangwa amikoro: Ikibazo ni abahanzi badakora effort na mba ngo bakore ibintu bizima. Niba mbeshya se kuki abantu bagikunda indirimbo bita Igisope n’izindi za kera zimaze imyaka mirongo ariko izo mukora zikibagirana zimaze ibyumweru ku isoko ? Ntimugatinye kubwizwa ukuri kandi si ukubaca intege. Mureke short cyts mukore cyane kugirango mukore ibintu bizima. Nimubikora ibindi bizaza byihuta cyane. Mbifurije amahirwe menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish