Digiqole ad

Na TIGO CASH, ushobora gutombola 100 000Rwf buri munsi

Kigali, 25 Nzeri 2014 – Abataratangira kuyikoresha bakwihuta kuyinjiramo kuko ubu buri munsi umuntu umwe ukoresha Tigo Cash mu Rwanda azajya atombora amafaranga 100 000Rwf, naho abantu 10 umwe umwe akajya atombola 10 000Rwf  buri munsi,  muri promotion nshya yazanywe na Tigo Rwanda bise “TigoCashinga”.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri Tigo Rwanda
Daniel Barrientos, umuyobozi ushinzwe Imari muri Tigo Rwanda asobanura promotion ya ‘TigoCashing’

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ubu ari uburyo bushya bwo guha amahirwe abanyarwanda bamaze kuba benshi bakoresha uburyo bwa Tigo Cash mu kohereza kwakira no kwishyura serivisi zitandukanye mu Rwanda.

Pierere Kayitana ushinzwe itangazamakuru  muri Tigo Rwanda yavuze ko ubu ari uburyo bushya bwo gufata neza abakiliya ba Tigo mu Rwanda no kubafasha kwiteza imbere babaha amahirwe nk’aya.

Xavier Iyakare ni umumotari wabashije kwishyura moto ye akoresheje Tigo Cash kuko yoherereza ‘versement’ umukoresha we buri gihe akoresheje Tigo Cash, ari mu ba mbere bahise bahabwa igihembo cyo gukoresha iyi serivisi.

Iyakare avuga ko azakomeza gu ‘Tigocashinga’ (nk’uko muri iyi promotion) ndetse akabwira abandi bakiliya ba Tigo n’abatarayijyamo kwinjira muri Tigo Cash bagakayikoresha banafite amahirwe y’ibihembo nk’ibi.

Tongai Marimba umuyobozi wa Tigo Rwanda avuga ko Tigo itaje gucuruza gusa ahubwo yaje no gufasha abanyarwanda gutera imbere bakoresheje itumanaho n’ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse bahabwa na Tigo.

Ati “Tugamije guhindura ubuzima bw’aba kiriya bacu mu rwego rwo kwihutisha iterambere mw’itumanaho

Daniel Barrientos umuyobozi muri tigo Rwanda ushinzwe imari (mobile financial) yavuze ko biyemeje kuzamura ubukungu bw’u rwanda n’abanyarwanda by’umwihariko kubakoresha Tigo cash biciye kandi muri iyi tombola.

Tigo cash ikoreshwa kuva mu 2011, kugeza ubu hamaze kwinjira amafaranaga asaga miliyari 440 yahererekenyijwe kugeza mu kwezi kwa Nzeri nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Tigo Rwanda.

Tigo ifite abakiriya bagera kuri miiyoni 2.2 abagera kuri 85% bakoresha Tigo cash basabwe gukomeza bakoresha gu ‘Tigocashinga’ kimwe nabatayirimo bakayijyamo  kuko hahindutse izina gusana  hiyongeramo ibyo bihembo bya burimunsi aho bazajya bahemba abantu 10 batomboye akayabo k’amafaranga 100 000Rwf.

Iyakare asobanura uko yishyuye moto ikaba iye akoresheje Tigo Cash
Iyakare asobanura uko yishyuye moto ikaba iye akoresheje Tigo Cash

Marcel Habineza

en_USEnglish