Digiqole ad

Minisitiri Joe yasuye Ingoro y’Umurage w’Amateka yo Guhagarika Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA yasuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside (Campaign against Genocide Museum), iri Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Major Nyirimanzi Gerald wasobanuye ibijyanye n’iyi ngoro yavuze ko ibice biyigize bisobanura neza ubutwari bw’Abanyarwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakarokora abicwaga no kubohora Igihugu amahanga arebera.

Minisitiri Habineza ahanze amaso ishusho y'umusirikare wabohoye igihugu
Minisitiri Habineza ahanze amaso ishusho y’umusirikare wabohoye igihugu
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Joseph Habineza asobanurirwa amateka y'urugamba
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza asobanurirwa amateka y’urugamba
Minisitiri Habineza ateze amatwi ibyo Maj Nyirimanzi asobanura
Minisitiri Habineza ateze amatwi ibyo Maj Nyirimanzi asobanura
Minisitiri aritegereza ishusho yerekana ingabo za APR zishaka kwinjira muri Sitade Amahoro
Minisitiri aritegereza ishusho yerekana ingabo za APR zishaka kwinjira muri Sitade Amahoro
Maj Nyirimanzi asobanurira Minisitiri wa Siporo inzira ingabo za APR zanyuragamo ku ikarita
Maj Nyirimanzi asobanurira Minisitiri wa Siporo inzira ingabo za APR zanyuragamo ku ikarita
Iyo shusho irerekana uko Leta y'Ubumwe yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iyo shusho irerekana uko Leta y’Ubumwe yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iyi karita iragaragaza aho ibitero byo kubohoza igihugu byagiye bituruka
Iyi karita iragaragaza aho ibitero byo kubohoza igihugu byagiye bituruka
Ifoto y'ubuhanga buhanitse yerekana uko ingabo zari iza RPF Inkotanyi zakizaga abantu bicwaga
Ifoto y’ubuhanga buhanitse yerekana uko ingabo zari iza RPF Inkotanyi zakizaga abantu bicwaga
Ishusho igaragaza uko ibintu byari byifashe mu gihe cya Jenoside, inkomere, impunzi, n'ibikorwa by'ubuvuzi
Ishusho igaragaza uko ibintu byari byifashe mu gihe cya Jenoside, inkomere, impunzi, n’ibikorwa by’ubuvuzi
Ifito igaragaza ibikorwa by'ubutwari byaranze ingabo za APR
Ifito igaragaza ibikorwa by’ubutwari byaranze ingabo za APR
Maj Nyirimanzi arasobanura ibijyanye n'amashusho y'amabumbano yashyizwe imbere y'Inteko Nshingamategeko
Maj Nyirimanzi arasobanura ibijyanye n’amashusho y’amabumbano yashyizwe imbere y’Inteko Nshingamategeko
Ishusho y'umusirikare wa APR usa nutekereza ku bintu yabonaga
Ishusho y’umusirikare wa APR usa nutekereza ku bintu yabonaga
Ishusho ibumbye irerekana ingabo zari iza APR zirashisha imbunda nini
Ishusho ibumbye irerekana ingabo zari iza APR zirashisha imbunda nini
Ishusho y'ubutwari bw'ingabo zari iza APR
Ishusho y’ubutwari bw’ingabo zari iza APR
Ayo mashushuo abumbye yerekana uko urugamba rwabaga bamwe barwana abandi bakiza abantu
Ayo mashushuo abumbye yerekana uko urugamba rwabaga bamwe barwana abandi bakiza abantu
Ishusho yerekana Inkotanyi zashinze ibirindiro ku musozi
Ishusho yerekana Inkotanyi zashinze ibirindiro ku musozi
Ishusho yerekana Inkotanyi zashinze ibirindiro ku musozi
Ishusho yerekana Inkotanyi zashinze ibirindiro ku musozi
Ibyo ni ibisare by'amasasu yaraswaga ku nyubako ya CND yari irimo ingabo zari iza APR
Ibyo ni ibisare by’amasasu yaraswaga ku nyubako ya CND yari irimo ingabo zari iza APR
Bateze amatwi uko Maj Nyirimanzi asobanura urugamba
Bateze amatwi uko Maj Nyirimanzi asobanura urugamba

Amafoto/Pascal GASHEMA MINISPOC

UM– USEKE.RW

29 Comments

  • kuhasura ngo natwe twirebere iby ayo mateka bisaba iki?
    uwaba abizi yatubwira yaba abahakora cg undi ubizi

    • ni ukwandika ubisaba nta kiguzi ubundi ukavuga umunsi wifuza kuzahasura ku girango ubishinzwe afate gahunda

      • Iki ni igikorwa cyiza kwerekana amateka.Turashaka kuhasura pe. Twandikira nde? gute? ni email, letter? murakoze

  • Ingoro iracyubakwa, niyuzura abantu bose bazaba bemerewe kuhasura

  • this guys make me proud to be rwandan

  • Ngabo zari iza APR mwakubise umwanzi arahunga, mubohoza inzirakarengene Imana ibzabibahembere kandi muragagahorana insinzi murangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wacu dukunda, may God bless u all.

  • Jye ikintu kintangaza kikanambabaza ni ukuntu abantu bibagiwe vuba cyane ubutwari bw’izari iza RPA bitangiriye kubo ubutwari butagereranywa bw'”Abana” bwagiriye akamaro:Abo zarokoye umupanga wa bene Gahini n’abo zatumye bataha mu Rwanda bari barahejwemo imyaka mirongo…N’abaguye muri iyo ntambara ntacyo babwiye abantu icyashyizwe imbere ni ugushaka cash… So sad…

  • CND yubatswe nabo mwita abajenosideri.

  • @Muyenzi:CND yubatswe mu misoro y’abanyarwanda.Si impuhwe bagize bayubaka. Abayoboraga u Rwanda icyo gihe si “abo twita abajenosideri.” Ni abicanyi ba mbere babaye kuri iyi si. Mwakoze n’ibyo inyamaswa zitarigera zikora. Gusa, mwasaruye iki se ? Ikimwaro. Ipfunwe. Mwaratsinzwe. Mwamenye guhunga icyo aricyo. Mwahuye n’Imbangukanabigwimumihigo arizo RPA bamwe muri mwe ntimwaducika. Ubwo se mwungutse iki ??????

    • @Dez Mwenekanyarwanda yise umwana we Vuguziga.urikwishima none abandi barikurira ukarushaho ukanishongora, abatsinzwe baratsinzwe kandi ndumva babizi kukurusha,Ubutegetsi bukomeye kurusha ubusingiza mumateka nibwinshi bwatsinzwe,Empire romain nirwo rugero natanga.gatambe rero sinakubwiriki.

      • egoko bavuga ibigoramye imihoro ikarakara niko se kuba avuze ko ubwicanyi ntacyo mwabukuyemo uretse ubuzima mwashakaga ko vbahoramo ubuziraherezo ni ikosqa da! biratangaje abantu nkamwe baba bakwiye gucibwa mu isosiyete murayobya ababyiruka twe turabazi murek’e kwitaza ingoma zahe ni izahe zavuyeho .nta nubwo mpamya ko ibyabo mubizi neza

  • Ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA ntibuzibagirana, cyane cyane kubo zakuye mu maboko y’abicanyi ndetse n’abanyarwanda twese zikadukura mu butegetsi bw’ivangura n’akarengane, Uwiteka Imana yazikoresheje ahabwe icyubahiro iteka ryose!

  • @Gasarabwe:Ahubwo niba koko amateka yakwigishaga kimwe na bene wanyu bakubabaje, wakamenye ko nta na rimwe mu mateka abantu bapanze kurimbura abandi ngo bibagwe amahoro. Ingero ebyiri:Empire Ottoman yagerageje kurimbura aba Armeniens/Armenians birangira itsinzwe intambara ya mbere y’isi inavaho ityo. Hitler n’aba Nazis bagerageje kurimbura aba Juifs/Jews n’abandi batashakaga mu Burayi, uzi uko byabarangiranye. Ahubwo se, ko kwa Habyarimana I Kanombe twahasanze traductions/translations z’ Ikinyarwanda ndetse na originals za “Mein Kampf”(igitabo cy’ivangura rikomeye cyanditswe na Hitler), kuki aba bicanyi (bari baranize cyane) bagushavuje kuba baratsinzwe n’Inkotanyi batigiye no kuri ayo mateka ngo bumve ko bitazabagwa amahoro? None ngo urababaye kuko abantu bakoze n’ibyo inyamaswa zitigeze zikora batsinzwe ? Ubwo se uratera nde imbabazi? Abo mwarimburiye imiryango se ? Ababyeyi mwagize inshike ? Imiryango y’abana baguye ku rugamba bahanganye n’abo ba rukarabankaba se ? Intwali zamugariye ku rugamba se ? Wikwirushya kandi utega abantu iminsi, ibyo mutakoze ni ibyo mutashoboye, abo mutishe ni abo mwateshejwe. Iyo minsi utega abandi kandi nawe irakureba. Sinkeneye kugira uwo nishongoraho kandi, kwishimira gutsindwa kw’abicanyi berekanye ubugome butagira urugero ni uburenganzira bwanjye. Ubu rero nijye nkoze ishyano kuba mvuze ko abicanyi batsinzwe cyangwa bari bakwiye gutsindwa ? Nibikunanira kubyihanganira uzimanike. Abantu barabihorera mukagira ngo ntacyo bafite babasubiza ?

  • Amateka yu Rwanda azashyirwaho nabanyarwanda bose kandi babanje kuyumvikanaho.Nabandi bari baranditse ayabo kuva muri 1959.

  • Ayo mateka rero uko bayababwiye harimo ibinyoma byinshi.BBC yarabivumbuye.

  • Kamitatu & Muhayimana Filipo:Sinari nzi ko burya ari BBC igomba kwandika amateka y’U Rwanda. Ariko nibyo mwamenyereye ko abandi babakorera byose kuko n’icyo mwise “Revolution Sociale” cyangwa Revolution y’abahutu ni ababirigi babibapangiye nk’uko Colonel Guy Logiest ubwe washyize mu bikorwa icyo gikorwa abyivugira mu gitabo cye. Mubyemere cyangwa mubyange, ariko biriya bisare byo kuri iriya nzu Parlement ikoreramo byerekana ku buryo budasubirwaho ubugome butagira urugero bw’abicanyi bari biyemeje kurimbura abatutsi n’ubutwari butagereranywa bw’Inkotanyi duhereye ku zari iza 3rd Battalion zabaga muri iriya nzu kimwe n’izari mu zindi unities mu guhangana n’abicanyi. Muzavuga ibyo mushaka ariko ibi bintu bibiri kubihakana n’ubu byarabananiye kandi mwaratangiye kubihakana mugitsindwa/bene wanyu bagitsindwa muri 1994.

    • Niba abahutu barabonye ubafasha kwigobotora ingoma Kalinga bamazeho imyaka irenga 400.Aho abahutu bari barahinduwe abacakara mu gihugu cyabo ntakibazo.Bakoze amakosa yokwikubira ubutegetsi nkuko nabandi bari barabwikubiye mbere.Reka rero nkubwire ko nta mugabo umwe, iyo RPF itagira Uganda inyuma yari gutsinda iriya ntambara? wisidro zose kwari ukwambuka umupaka ukajya Uganda.Iyo Uganda ifunga umupaka nkuko yabisabwaga byari kugenda gute?

  • Ahhahhahahhhhahhahh!! Ndabashinyitse mwese abari kwishongora n’abari kuvuga ko mwababaye kubera gutsindwa. Icyo nzicyo ni kimwe, Vs tous, vou n’etez que les vaincues. Ari abakoze genocide bakanicana mwaratsinzwe kuko mwakoze ibyaha, ari abishongora ko batsinze, ntacyo mwatsinze, ntacyo mwatsinzemo kuko mwakoze ibyaha byo kumena amaraso menshi, vous etez les vaincues!! ubwo se uwatsinze n’inde?

  • Njyewe nsanga ikzagorana cyane ahri abanyarwanda babwiraga ibinyoma kugirango babone uko babashyira mu rugamba, ngo mu Rwanda bose ntibazi gusoma no kwandika, tugomba kubabohora tukabazanira iterambere ngo baba muri nyakatsi nibindi, kurundi ruhande nabo bati: Inkotanyi n’imihirimbiri batunzwe nibitiritiri.Igihe tuzabwizanya ukuri tukirinda ibinyoma tuzaba turi gutera imbere.MRND yaratubwiraga ngo ubumwe amahoro n’amajyambere,Musesengure neza murasanga muri FPR bitari kure y’ibyo.

  • Anie, uravuga ngo urashinyika nyamara nta gisekeje kiri muri ibi,iyi si inkuru ivuga kuri comedie.Reka ariko ngusubize ikibazo ubajije:Twaratsinze kandi dutsinda abicanyi.Twe tuba muri monde réel si muri fantasy world nk’iyo yawe, tuzi ko tutari guhagarika abicanyi n’amagambo cyangwa amasengesho. Na benshi mubo twari kumwe basize ubuzima muri ibyo uvuga ko ushinyika kandi nabyo byari byitezwe.Ndahamya kandi ko ibyo uvuga ushyinyika bigufitiye akamaro cyangwa bigafitiye abawe.Ariko abantu batekereza nkawe babaho:akenshi biterwa na naiveté, hypocrisie ou les deux à la fois. Quant à moi, je suis très fier de ce que nous avons accompli à l’époque et je le serai toujours.

    Naho Kabanga,ngo barabashukaga? Bari barabashutse ko ari impunzi zimaze imyaka 30 kandi atarizo se ? Bari barabashutse ko bimaga amashuri abatutsi? Ko babimaga akazi?Ko babishe guhera muri 1959? Hanyuma abo bantu bashutswe babashije gutsinda igisirikare cyanyu cyo kitashutswe gute ?

  • nimukomere ngabo zacu tuzabagwinyuma ! ntago tuzibagirwa aho mwadukuye imihoro ituri kugakanu! abicanyi batwigabije kdi nta cyaha twabakoreye! imana yonyine izabakomereze ubutwari mwatugaragarije muri biriya bihe bikomeye cyane twarimo! tuzahora tubasengera kuko nta kindi twabona twabitura! izo nkoramaraso nabazishyigikiye bazapfa babungera kuko nubundi ntamahoro yabanyabyaha!

  • dez jyubambwirira kbsa bazumva ryari kdi bazemera ryari ko batsinzwe! kdi ko ntanuzongera gutega ijosi ngo bamuteme! harabaye ntihakabe! barahagarikiwe baratwica ariko ntitwapfiriye gushira nkuko babyifuzaga kdi ntiduteze no kuzashira! barose nabi rero buzabakeraho! iryo nipfunwe ryibyo bakoze! imitima yabo izahora ibacira imanza mpaka!niyo batabiryozwa nurwo ntirworoshye!

  • Urakoze cyane Ange. Aya magambo bayaterwa n’ipfunwe n’ikimwaro ariko binavanze n’ubugome aho benshi n’ubu batumva ukuntu kwica abatutsi bari baramenyereye guhemberwa ubu noneho babihanirwa! Niyo mpamvu uzasanga barakaye kurusha abo bamariye imiryango!Ntihakagire uwo babeshya ngo barashutswe kandi:ko batashutswe ngo biyahure se cyangwa bice bene wabo? Ariko nk’uko wabibabwiye neza, ibyo bakoze biracyabakurikiranye kandi bizabakurikirana. Miliyoni z’abicanyi zarababariwe. Ku bacyumva ko batabaho batishe abatutsi nabo umuti wabo urahari kandi ukaze.Nkwifurije amahoro n’amahirwe mushiki wanjye!

  • ariko burya hari abantu bakunda ibibi koko! murababaje gusa nta kindi, kubona hari abantu bababazwa nuko u Rwanda rwabohojwe n’inkotanyi. ahubwo mugashyigikira abakoze genocide! njyewe ubivuga nzi impamvu kuko u Rwanda rwa mbere y’inkotanyi narubayemo, twajyaga kw’ishuli dufite ubwoba kubera abana twiganaga bari baratoje ubugome, twanataha nabwo bakadutera amabuye bakadutuka, ama tracte boherezaga mu mago y’ubugome ngo bazatumara n’ibindi byinshi. ariko Imana ishimwe kubw’inkotanyi na President Kagame. Mana ukomeze urinde u Rwanda.

  • Umuntu wese ashobora kuhasura, mwambwira?

  • Sha izahoze ari iza APR nizo gushimwa pee kuko ni abahanga cyane kd ni indashyikirwa peee!!! ark ndagaya cyane abantu bagikoresha ijambo ngo BENE WANYU!!!! His exellence aracyafite akazi peee!! Big up to Him!!

    • Uwazanye igitekerezo cyo kutwereka amateka yacu ni umugabo cyane pee!!!

  • @Dr: Nijye warikoresheje nibaza impamvu abavuga ko bashutswe batashutswe ngo bice benewabo aribo abo bavaga inda imwe, ababyeyi n’abandi bari bafite ibyo bapfana mu miryango( gusa iyo babaga ari bene wabo ariko bitwa ko babyawe n’abatutsi baricwaga). Nashakaga kwerekana ko batashutswe ahubwo bakoze ibyo bazi, banamenya kuvangura bica abo bumvaga bagomba kwica. Ibi se aho bitari ukuri ni he kandi bitera ikihe kibazo ku buryo utabaza Perezida Kagame ?

  • Gusa ni bitangaje kuko kuko kamere muntu ariko iteye kdi ntawe ushimwa na bose gusa uwiteka niwe mucamanza mukuru kdi yari aturimbere niwe watuyoboye, Ngabo zari iza APR mwakubise umwanzi arahunga, mubohoza inzirakarengene Imana izabibahembere kandi muragagahorana insinzi murangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wacu dukunda, may God bless u all.

Comments are closed.

en_USEnglish