Digiqole ad

Nigeria : Urujijo ku rupfu rwa Abubakar Shekau uyobora ‘Boko Haram’

Igisirikare mu gihugu cya Nigeria cyatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa gatatu cyivuganye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze ya Islam, “wajyaga agaragara ku mashusho nka nyakwigendera Abubakar Shekau”, umuyobozi wa Boko Haram. Aya makuru nta ruhande rw’igenga ruragira icyo ruyavugaho.

Abubakar Shekau avuga ko bazatangira gucuruza aba bakobwa
Abubakar Shekau avuga ko bazatangira gucuruza aba bakobwa

Kuva mu 2009 no mu 2013, ingabo za Nigeria zatangaje kenshi ko zishe Abubakar Shekau, none no ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu tariki 24 Nzeri, ingabo za Nigeria zongeye kwemeza urupfu rwe.

Umuvugizi w’igisirikare muri Nigeria, Gen Chris Olukolade, umuyobozi w’inyeshyamba za Kisilam “wakoraga cyangwa akigaragaza mu mashusho nka nyakwigendera Abubakar Shekau, umuntu udasanzwe uzwi nk’umukuru w’agatsiko” Boko Haram, yishwe mu mirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba ahitwa Konduga, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gen Chris Olukolade yongeyeho ko abaturage mu cyaro cyabereyemo imirwano “bakomeje kwemeza inshuro nyinshi ayo makuru ajyanye na Bashir Mohammed, uzwi nka Abubakar Shekau, uzwi kandi nka Abacha Abdullahi Geidam, akaba azwi kandi nka Damasack, n’andi mazina.”

Uyu musirikare nta makuru afite gihamya yatanze ku byerekeye urupfu rwa Abubakar Shekau nyawe, ariko yavuze ko izina rye ryabaye “igikoresho kidasanzwe” mu kumenyekanisha Boko Haram.

Gen Chris Olukolade yatangaje ko ingabo za Nigeria “zizahana zihanukiriye uwo ariwe wese uzagerageza kugira ibyo atangaza yigize Shekau cyangwa akoresha izina rye (…).”

Herekanywe umurambo w’uwajyaga agaragara mu mashusho ya Boko Haram

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, hari ka video gatoya katafashwe na camera z’umwuga, kerekanaga imirwano yabereye Konduga (muri Leta ya Borno) ndetse n’imirambo myinshi yandagaye mu mihanda.

Chris Olukolade yafashe umugabo ufite ubwanwa bwinshi, wakumbagurikaga mu muhanda mu yindi mirambo, nk’ “umuntu wajyaga yigaragaza muri video” za Boko Haram.

Ifoto y’uyu mugabo yeretswe abari aho, ingabo za Nigeria zikaba zigendeye ku miterere y’isura ye igirorotse, zavuze ko asa n’umuyobozi w’inyeshyamba za Boko Haram.

Hari hashize iminsi myinshi, mu gihugu cya Nigeria hari ibihuha by’urupfu rwa Abubakar Shekau, nyuma y’aho ingabo za Nigeria zitangaje ku rubuga nkoranyambaga twitter ko “umuyobozi wo hejuru mu nyeshyamba za Kislam yakomerekejwe bikomeye” kandi akaba yafashwe mpiri mu mirwano ahitwa Konduga.

Ifoto y’umugabo ufite icyanwa cyinshi, wiciwe aho Konduga, yakomeje cicicikana kuri Internet, ariko nta muntu urabyemeza, bikaba byarakomeje kongera ibihuha ku rupfu rw’umuyobozi wa Boko Haram.

Kugeza na n’ubu, nta makuru yigenga aragira icyo avuga mu kwemeza urupfu rw’umuyobozi wa Boko Haram.

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko numva se namwe mushobora kuregwa gukwirakwiza inkuru zidafite gihamya/ibihuha?

Comments are closed.

en_USEnglish