Digiqole ad

Bashiki ba Athanase Sentore babiri bitabye Imana mu masaha 42

Abakecuru Cansilda Mukabaryinyonza na Maria Umulinga bitabye Imana umwe kuwa kabiri tariki 23 Nzeri undi kuri uyu wa 25 Nzeri. Gushyingura uwapfuye mbere byari biri kuri uyu wa gatanu byigijweyo ngo aba bavandimwe bazashyingurirwe rimwe. Aba bombi ni bashiki ba Athanase Sentore umuhanzi gakondo ukomeye nawe watabarutse muri Werurwe 2012.

Basanze musaza wabo Rwigirizabigarama
Basanze musaza wabo Rwigirizabigarama

Mukabaryinyonza yitabye Imana bitunguranye kuwa kabiri w’iki cyumweru azize umutima, abo mu muryango we bavuga ko yari yaramutse ameze neza. Asize abana icyenda n’abuzukuru.
Ngo mushikiwe we umukurikira Umulinga Maria abyumve, yahise agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso n’umutima kuko asanzwe arwara diabetes maze ararwara yitaba Imana kuri uyu wa 25 Nzeri 2014.
Uyu witabye Imana none yari afite imyaka 72 naho Mukabaryinyonza yitabye Imana ku myaka 75. Aba bombi barakurikiranaga kandi bagakurikira umuhanzi wamamaye muri muzika gakondo Athanase Sentore.
Bagiye basanga uriya musaza wabo bitaga Rwigirizabigarama wasize muri muzika gakondo abana n’abuzukuru barimo Intore Massamba na Jules Sentore.
Umunsi wo gushyingurira rimwe aba bavandimwe ntabwo uratangazwa…
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mwatweretse amafoto yabo ba nyogokuru bacu koko

  • oh ! IMANA IBAKIRE

Comments are closed.

en_USEnglish