Digiqole ad

Active igiye gusangira n’impfubyi 300 inatange Mituelle 70 ku batazifite

Itsinda rya ‘Active’ rya muzika rigizwe n’abasore batatu; Tizzo, Olivis na Derek, ibihembo bahawe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 bifuje kubisangiraho n’impfubyi zo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Derek
Derek, Tizo na Olivis bazashimira Imana bifatanya n’abatishoboye

Active yegukanye umwanya wa gatanu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 ku nshuro yabo ya mbere bari batabiriye PGGSS IV. banegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ibyo bavanye muri iri rushanwa barifuza kubisangira n’abatishoboye.

Tariki ya 25 Ukwakira 2014 nibwo Active izerekeza i Gicumbi aho izasura abana bibana bagera kuri 300 bazafasha abana bagera kuri 70 kubona ubwisungane bwa Mituelle kuko abandi 230 babusanganywe.

Aba basore bamenyekanye ku ndirimbo “Udukoryo twinshi” bavuga ko bazajya mu karere ka Gicumbi ariko iki ari igikorwa bifuza kuzajya bakora buri mwaka bitewe n’uko bazajya bagenda bamenya amakuru y’iyo miryango aho iri hose itishoboye.

Derek wo muri iri tsinda ati “Hari byinshi tumaze kugeraho ariko si ubushobozi bwacu gusa kuko ni Imana ibidushoboza. Niyo mpamvu nta shimwe rindi dufite twaha Imana uretse kwegera abatishoboye tukabafasha uko dushoboye.”

Ntibikunze kubaho ko umuhanzi mu Rwanda azamuka mu gihe kitarenze umwaka akaba yinjiye mu 10 bakunzwe cyane mu gihugu. Ibi ngo ni ibyababayeho bakwiye gushimira Imana.

Nta gihe kinini baramara muri muzika, bahise bamenyakana kubera kuririmba no kubyina badasobanya
Nta gihe kinini baramara muri muzika, bahise bamenyakana kubera kuririmba no kubyina badasobanya

Aba basore bashinze iri tsinda ryabo ‘Active’ muri Kanama 2013, mu marushanwa ya Salax Awards aheruka begukanye umwanya w’itsinda ryitwaye neza kurusha andi.

Uretse ubwo bwisungane mu kwivuza aba basore bavuga ko bazajyana n’imyambaro yo guha abo bana ndetse n’ubundi bufasha buzatangwa n’umuntu ku giti cye waba ubyifuza.

Uwifuza gufatanya na Active muri iki gikorwa akaba ngo ahawe ikaze nk’uko Derek abivuga. Yahamagara kuri 0788844477 cyangwa 0788309905 bagafatanya muri iki gikorwa cyiza.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • igikorwa kiza kandi kitigeze gikorwa nundi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda aba bana nizereko bagiye guha abandi bantu urumuruli ndetse ni urugero rwiza row kumvako nib hari cyo wungutse wagakwiye gusangira nabandi , ibi bibere urugero abandi bahanzi bose bitabiriye guma guma bakagira nibihembo begukana ariko ugasanga ntagikorwa cy’urukundo nkiki cyabaranze

  • wow.ni byiza kabsa kandi mukomereze aho Imana izaba imigisha myinshi mwifuza kubera kwibuka abatishoboye.kandi bonne chance tubari inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish