Month: <span>September 2014</span>

Football: U Rwanda ntirugikinnye na Kosovo kubera amikoro

Umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri FERWAFA yatangarije Umuseke kuri uyu wa 24 Nzeri ko umukino wa gicuti Amavubi yagombaga kuzakina n’ikipe y’igihugu ya Kosovo utakibaye kubera ikibazo cya ‘budget’. Amavubi y’umutoza Stephen Constantine yari afite imikino ibiri ya gicuti irimo uwo bazakina na Maroc hagati ya tariki ya 6-14 Ukwakira 2014 wasabwe na Maroc, n’uwari […]Irambuye

I Muhanga hatangajwe ikigo cy’ubushakashatsi kizafasha abaturage

24 Nzeri 2014 – Mu muhango  wo guha  ku nshuro ya 4 abanyeshuri barangije mu ishuri gatolika rya Kabgayi ( ICK)  Umuyobozi w’ikigo gishinzwe  guteza imbere imishinga no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi Prof  Munyanganizi  Bikoro, yavuze ko    iki kigo,  kigamije  gukora ubushakashatsi   buzafasha abaturage  gutera imbere  mu myuga  bakora. Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi […]Irambuye

Kantengwa mu rukiko yarezwe guhombya Leta miliyari na miliyoni 700

Angelique  Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014. Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu. Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na […]Irambuye

Umurwayi wapfiriye ku bitaro bya Muhima ntiyazize Ebola – Dr

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hari hatangiye gucicikana amakuru y’uko umugore waguye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa gatatu yaba yahitanywe na Ebola, aya makuru yanyomojwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima mu kiganiro kirambuye yagiranye na UM– USEKE ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014. Amakuru yacicickanaga avuga uyu […]Irambuye

Rwamagana: IPRC East irasobanura ibyiza byo kwiga imyuga binyuze muri

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) rirateganya guhura n’umubare munini mu bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu karere ka Rwamagana, kugira ngo abaryitabiriye bashishikarizwe kandi bahabwe ibisobanuro birambuye ku kamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ubu bukangurambaga burakorwa bitewe n’uko benshi bagifata kwiga imyuga nk’amaburakindi. IPRC East iri gusobanurira abaturage ibyiza byo kwiga […]Irambuye

U Rwanda rwumvikanye n'Ubudage ubufatanye mu ngendo z’indege

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014  ku kicyaro cya Minisiteri y’ibikorwa remezo ku Kacyiru Dr Alexis Nzahabyanimana wari uhagaririye Leta y’u Rwanda na  Ambasaderi w’Ubudage  Peter Fahrenhlz  basinye amasezerano ku mikoranire y’ingendo z’indege hagati y’ibi bihugu byombi. Minisitiri wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr. Alexis Nzahabwanimana  yavuze ko aya masezerano ari ingenzi cyane […]Irambuye

Kenya: Umugore yakubise umwana aramwica amuziza 20Ksh

Police yo muri Kenya yafunze umugore wiyemerera ko yakubise umwana we akamwica amazijije  amashilingi 20,  ni hafi amafaranga 150 y’u Rwanda. Uyu mwana w’umukobwa witwaga Esther  wishwe na Nyina  yari afite imyaka icyenda y’amavuko. Uyu mugore witwa Janet Sakwe w’imyaka 37, yabwiye The Daily Nation ko yafashwe n’uburakari bwinshi agakubita umwana we ngo kuko yamubazaga aho […]Irambuye

Losciuto watozaga Rayon yageze i Ouagadougou

Jean François Losciuto, umutoza mushya w’ikipe ya ASFA Yennenga yageze i Ouagadougou kuwa mbere w’iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byaho. Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ouagadougou Losciuto yavuze ko yumva afite iby’ingenzi kugira ngo ikipenshya aje gutoza ayizamure.  Ati “ Nsanzwe menyereye igitutu kuko nagikoreyeho mu makipe nanyuzemo. Mbyitwaramo neza nta kibazo.” Uyu mutoza […]Irambuye

Abanyamadini biyamwe urusaku, bukeye bane bararuzira!

.Gusenga, kuramya, ukaririmba nturenze imbago ni ikizamini. .Inama ya La Parisse yaba yaratandukiriye yiga ku bindi bibazo by’ingutu. .Abayobozi b’amadini n’amatorero bemeye ko bagiye guhagarika urusaku bakina? Ku cyumweru tariki 21 Nzeri, abayobozi b’amadini n’amatorero bane batawe muri yombi aho bashobora kuzahanwa n’itegeko rihana urusaku. Tariki ya 17 Nzeri, hari kuwa gatatu, ubwo habaye inama […]Irambuye

en_USEnglish