Rugby: u Rwanda rwatsinze u Burundi nta bafana bahari
Ntabwo uyu mukino uramenyekana cyane mu Rwanda, ku bamaze gusobanukirwa uko ukinwa ariko bavuga ko ari umukino uryoheye ijisho. Kuri uyu wa 03 Kamena ikipe y’u Rwanda yitwa Silverbacks yakiriye iy’u Burundi kuri stade Amahoro i Remera. Warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 15 – 6. Nta bafana urebye bari kuri Stade Amahoro.
Hari mu marushanwa ya ‘Zone II’ ari kubera mu Rwanda, igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Burundi butsinze u Rwanda amanota 6 kuri 5 y’u Rwanda. Mu gice cya kabiri nibwo abasore ba Silverbacks batsinze amanota yandi icumi umukino urangira ari 15 kuri 6 y’u Burundi.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu bitatu bibarizwa mu karere ka kabiri muri Rugby ya Africa ibyo ni u Rwanda, DR Congo n’u Burundi.
Mu mategeko y’ibanze, abakinnyi bakina bahererekanya imbere, ntabwo byemewe guha umupira mugenzi mu ikipe uri inyuma yawe, gutsinda ni ugutereka hasi umupira ku murongo urangiza ikibuga cy’ikipe mukeba babyita ‘Trial’hakabarwa amanota atanu (5) ikipe itsinze yongezwa icyo bita “Conversion’ hahita haterwa ikimeze nka Penaliti gicishwa hagati y’ibiti bibiri birebire cyane bizamutse ku biti by’izamu risanzwe rya football (hakabarwa amanota abiri iyo uciyemo).
Kuri uyu wa kane u Burundi burakina na DR Congo, umukino wa nyuma ukazahuza u Rwanda na DR Congo kuwa 6 Kamena 2014, nyuma bakareba yagize amanota menshi igaagararira Akarere.
Rugby ni umukino ukinwa iminota 80, 40 mu bice bibiri, amateka avuga ko umupira w’amaguru wamamaye ku Isi washibutse kuri uyu mukino nawo ukomoka mu Bwongereza.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
“Mu gice cya kabiri nibwo abasore ba Silverbacks batsinze amanota yandi icumi umukino urangira ari 15 kuri 6 y’u Rwanda.” aho murabeshe kabisa nariyo byarangiye u burundi aribwo bufite 6 apana u rwanda muhindure inkuru yanyu ni 15 by u rwanda kuri 6 y uburundi
Comments are closed.