Digiqole ad

Kiyovu yagaruye umunyezamu yari yarirukanye BURUNDU kubera ruswa

Uwari umunyezamu wa kabiri wa Kiyovu Sports  Mazimpaka André wirukanwe burundu mu mpera z’ukwezi  kwa kane uyu mwaka, ubu yababariwe agarurwa mu ikipe. Uyu mukinnyi yari yatahuweho kurya amafaranga ngo yitsindishe ku mukino wabahuje na Mukura Victory Sports, umukino Kiyovu yatsinzwemo ibitego 3-0.

Kiyovu Sports muri shampionat ishize yarangije iri ku mwanya wa gatanu
Kiyovu Sports muri shampionat ishize yarangije iri ku mwanya wa gatanu

Umwe mu bayobozi muri Kiyovu utashatse gutangazwa yabwiye Umuseke ko Mazimpaka yasabye imbabazi zo kugaruka mu ikipe no kutazongera ayo makosa akomeye.

Uyu mukinnyi ubusanzwe ni umuzamu wa kabiri w’ikipe ya Kiyovu Sports, iyi kipe ariko biravugwa ko nta bundi buryo yari ifite butari ukumugarura kuko umunyezamu wa mbere Mutuyimana Evariste ngo yigiriye muri Kenya gushakayo ikipe yakinira.

Tariki 22 Mata, Mazimpaka André nibwo yari yirukanywe igitaraganya kandi burundu kuko ngo ikipe ya ariwe yari ikimara kubona ibimenyetso simusiga ko yariye amafaranga ngo yitsindishe ubwo yari yabanje mu izamu bakina n’ikipe ya Mukura yabatsinze ibitego bitatu ku busa. Abandi bakinnyi bane bacyekwaga bari bahagaritswe by’agateganyo.

Nyuma y’ikibazo cya ruswa mu bakinnyi n’amakipe mu kugura imikino (match fixing) cyavuzwe mu mpera za shampionat ishize, ubuyobozi bwa FERWAFA bwabwiye Umuseke ko buri gukora iperereza bunashaka ibimenyetso kugirango bahane amakipe yabyijanditsemo.

Kugeza ubu nta kiratangazwa cyavuye muri iryo perereza…

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • KIYOVU Sport niramuka ihaye imbabazi uwo muzamu birayireba ariko ntabwo FERWAFA igomba kwemera ko akina muri championnat y’u Rwanda. FERWAFA nayo niramuka yemeye ko akina ubwo izabyirengere izaba ishyigikiye ruswa muri football y’u Rwanda. Kuba uriya muzamu yarasabye imbabazi ni uko yemera icyaha. Ruswa ihanwa n’amategeko y’igihugu uwayiriye yahemukiye umuryango w’abakunda football bose bo mu Rwanda ku buryo agomba kwirukanwa imyaka runaka nka NTAGWABIRA. Ni uko rero ndababuriye mwebwe KIYOVU namwe FERWAFA.

Comments are closed.

en_USEnglish