Month: <span>June 2014</span>

U Rwanda rugiye kongera kuyobora Akanama k’umutekano ka UN

Mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2014, u Rwanda rurongera kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbe, intego rufite ngo ni iyo kurushaho guha agaciro ibikorwa byo kubungabunga amahoro nk’uko Ministre Mushikiwabo abivuga. U Rwanda ruzayobora aka kanama muri Nyakanga mu gihe mu bihugu nka Centre Africa na Sudani y’Epfo hari intambara, naho mu bihugu […]Irambuye

Amavubi yazamutse imyanya 15 ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya yazamuwe imyanya igera kuri 15 yose ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 131 ku Isi rugera ku mwanya 116 na ho ku mugabane w’Afurika ubu ruri ku mwanya wa 35. Muri aka karere Uganda Cranes […]Irambuye

Muhanga: Abikorera mu gihombo kubera ibura ry’amashanyarazi

Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga, batangarije Umuseke ko bafite igihombo gikomeye bari guterwa n’ibura rya hato na hato ry’umuriro, rituma batabasha gukora cyane cyane mu masaha y’umugoroba, barasaba EWSA kugira icyo ibikoraho. Hashize ukwezi kurenga amashanyarazi muri uyu mujyi wa Muhanga ataboneka guhera saa kumi n’imwe (17h) z’umugoroba akagaruka ahagana saa ine za nijoro. […]Irambuye

Abahinzi bagiye kujya bamenyeshwa amakuru y’ibihe by’imvura kuri telefone

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiratangaza ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo, kirimo kongera ingamba zo kugeza amakuru ku baturage benshi bishoboka by’umwihariko abahinzi. Kikaba none kigiye kujya cyohereza amakuru y’iteganyagihe kuri za telefone. Kuwa kane tariki 05 Kamena, ni itariki Isi yose yizihizaho umunsi wahari ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Mu rwego rwo […]Irambuye

Umurozi wo muri Ghana yavuze ko ariwe waroze Cristiano Ronaldo

Hari impungenge ko kubera imvune Cristiano Ronaldo ashobora kudakina igikombe cy’Isi mu mukino ubanza ikipe ye ya Portugal izakinamo n’Ubudage, umurozi wo muri Ghana yatangaje ko ariwe nyirabayazana w’iyo mvune ya Ronaldo. Nana Kwaku Bonsam ni umurozi uzwi cyane muri Ghana, izina rye risobanuye “Ishitano yo kuwa gatatu” mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka yavuze […]Irambuye

Igitekerezo cy’UMUSOMYI ku makuru hagati ya USA n’u Rwanda

IGITEKEREZO CYANJYE KU ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA NIBIRO BYA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA KU RWNDA Mugire amahoro , Maze kumvano gusoma  Itangazo riturutse mu biro bishinzwe ububanyi n,amahanga bwa Leta zunze umwe z’ AMERIKA, ndetse nitangazo  risubiza rikanahakana ibikubiye mu iryo tangazo  ryaturutse muri Minisiteri y,ububanyi n,amahanga y,U RWANDA  mu ijwi rya minisitiri w,ububanyi namahanga. […]Irambuye

Umuraperi Bulldogg yongeye kwikoma mugenzi we P-Fla

Bulldogg, yongeye kwikoma Murerwa Amani Hakizimana uzwi nka P-Fla ku magambo amaze igihe atangaza mu bitangazamakuru avuga nabi itsinda yahozemo rya Tough Gangz. P-Fla amaze igihe agaragaza ko yaba Jay Polly, Bulldogg, Fireman na Green P bahoze mu itsinda rimwe, nta numwe umurusha gukora injyana ya HipHop. Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Turiho kubera Imana’ […]Irambuye

“RDF ntikeneye ingwizamurongo kugira ngo yubahurize ihame ry’uburinganire,” Gen Kabarebe

Kuwa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014, ubwo Minisiteri y’Ingabo z’igihugu yatangarizaga komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari ibijyanye n’uko yakoresheje amafaranga yahawe mu mwaka ushize, ikanatanga ingengo y’imari izakenera, Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe yahakaniye abadepite ko RDF itashyira mu gisirikare abakobwa badashoboye ngo kugira ngo gusa yubahirize ihame ry’uburinganire. Nk’uko bisanzwe, buri rwego rwerekana uko rwakoresheje […]Irambuye

Wari uzi ko urumogi rwica ubushobozi bwo kubyara ku mugabo?

Urumogi ni ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara hamwe na hamwe mu duce tw’u Rwanda ruranyobwa, muri iki gihe urubyiruko rwo mu mujyi usanga rwishora mu bikorwa byo kunywa iki kiyobyabwenge gituma rushobora gukora amahano. Hejuru y’ububi bw’iri tabi wari uzi ko ubushakashatsi bw’abahanga bwerekanye ko urumogi rugira ingaruka zikomeye cyane ku kubasha kubyara kw’umugabo?  […]Irambuye

en_USEnglish