Fly over itsinda rishya mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda
‘Fly Over’ n’ itsinda rishya muri muzika nyarwanda mu njyana ya Afrobeat rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, ngo imwe muri gahunda bazanye itandukanye n’izabandi bahanzi, ni ukurushaho gukora indirimbo zifasha abantu mu buzima busanzwe aho kwibanda ku rukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.
Iryo tsinda rigizwe na, Hall Jorham,The Mirror na Mitien, bamaze gukora indirimbo zigera muri enye (4), gusa imwe muri izo ndirimbo bayikoranye n’umuraperi Bulldogg.
Mu kiganiro na UM– USEKE, The Mirror umwe mu bagize iryo tsinda, yatangaje ko ubutumwa bwabo bwibanda cyane ku buzima abantu bahura nabwo bwa buri munsi aho kwibanda k’urukundo hagati y’umusore n’inkumi.
Yagize ati “Mu Rwanda hamaze kuvuka abahanzi benshi, ariko benshi muri abo usanga ubutumwa bwabo kenshi bwibanda k’urukundo hagati y’abantu babiri. Ntabwo tuvuga ko tutazaririmba ku rukundo, tuzaruririmba rwo gutuma abantu barushaho gukundana ariko bitari hagati y’umusore n’inkumi”.
Muri izo ndirimbo zose uko ari 4 nta n’imwe ifite amashusho, bityo ngo byaba biterwa no kuba nta mujyanama bafite ariko biri mu mishinga ya hafi bagomba gukora. Fly Over iri tsinda ribarizwa ku Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umva indirimbo bakoranye na Bulldogg bise ‘Mbaye uwande?’
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com