Month: <span>June 2014</span>

Amahoro Yesu atanga atandukanye n’ayo abantu bahana?

Iyo umuntu avuze ijambo « amahoro » twumva kintu kinini cyane nubwo kidafatika ariko gikubiyemo byinshi. Amahoro nubwo tutayabonesha amaso yacu, ariko tuyabonera mubyo atera cyangwa azana bitabarika bifatika. Amahoro adahari ni byinshi bidashobora gukorwa. Nubwo ariko aya mahoro tuvuga, duhana, cyangwa kenshi twifurizanya iyo abuze ashobora gutuma hari byinshi tutageraho haba mu gihugu, mu […]Irambuye

Casa arava mu Amavubi niba adahawe amasezerano

Casa Mbungo André umutoza wungirije w’ikipe w’igihugu yatangaje kuri uyu wa 04 Kamena ko nibigera mu cyumweru gitaha adahawe amasezerano nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu azahita yisubirira mu ikipe ya AS Kigali. Casa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ubwo yariho atoza ikipe ya AS Kigali, muri iyi kipe ariko akaba atarahasinya naho amasezerano kuko […]Irambuye

Mu matangazo, uyu munsi u Rwanda rwahakanye ibyo USA yanenze

Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’ububanyi n’amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 04 Kamena, rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda. Mu masaha yo kuri uyu mugoroba Leta y’u Rwanda nayo ku rubuga rwayo yahise isohora itangazo rivuga ko Polisi n’inzego z’umutekano mu Rwanda […]Irambuye

Espoir yahembye abakinnyi isaba ko umukino wayo na Kiyovu wigizwa

Nyuma yige kitari gito abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bashaka amafaranga y’ibirarane ngo bahembe abakinnyi n’abatoza, baje kuyabona bahita banasaba FERWAFA ko umukino bafitanye na Kiyovu wa kwimurirwa itariki. Nsengiyumva Albert umuyobozi w’ikipe ya Espoir yatangarije Umuseke ko bamaze guhemba abakinnyi umushahara w’amezi abiri mu mezi atatu bari babafitiye ndetse ngo abakinnyi bose bamaze kugera […]Irambuye

Muri Centre Africa kohererezanya ‘SMS’ byahagaritswe

Minisiteri y’Itumanaho mu gihugu cya Centarfurika yakuyeho ubutumwa bugufi kubera impamvu z’umutekano nyuma y’imvururu mu mujyi wa Bangui. Ubutegetsi bwa Centrafurika bwakuyeho ibyo kohererezanya ubutumwa bugufi kuri za telefoni mu rwego ngo rwo gukumira abantu bashakaga gukora imyigaragambyo rusange yamagane umutekano muke uri muri iki gihugu. Minisiteri y’Itumanaho itangaza ko ubu butumwa bwakuweho kuko buhungabanya […]Irambuye

Barack Obama yihanije Uburusiya, ariko aha inkunga ya gisirikare Ukraine

Mu ijambo yavugiye i Varsovie muri Pologne, Perezida w’Amerika yavuze ko ibihe by’ubutegetsi bw’ibihangange bikandamiza ibindi bihugu ndetse n’ibigaragaza igihihagararo byarangiye. Avuga ko amayeri y’Uburusiya yo gushaka kwigarurira Ukraine adakwiye muri iki kinyejana. Ibi yabivugiye mu isabukuru ya kwishimiraga imyaka 25 ubutegetsi bwa Gikomisiti busenyetse muri Pologne ubu kikaba kigendera kuri Demokarasi. Obama yatangaje ko […]Irambuye

Rayon Sports yatanze akazi ku bantu biganjemo urubyiruko 420

Ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na ‘Ruhago Sports Promoters’ bagiye guha akazi Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bagera kuri 420 bazakora igikorwa cyo kubarura abafana ba Rayon Sports no kubakorera amakarita abaranga azakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino wa 2015. Aganira n’itangazamakuru Hagenimana Philemo uyobora Ruhago Sport Promoters yavuze ko mu gikorwa cyo kubarura no gukorera amakarita abakunzi […]Irambuye

“Ubunyarwanda bwasenyutse kuva umukoloni yakwinjira mu Rwanda”-Amb Fatuma Ndangiza

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 04, Kamena, mu kiganiro cyatanzwe na Mme Fatouma Ndangiza wungirije umukuru w’Ikigo cy’iguhugu cy’imiyoborere (RGB) yahaye abanyeshuri n’abakozi ba ISPG ikiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yababwiye  ko  Ubunyarwanda bwasenywe n’ivangura ryazanywe n’abakoloni.  Ubwo yatangizaga ikiganiro yagaragaje inkomoko y’ibyiswe amoko mu Rwanda aho yerekanye ko mbere y’umwaduko w’Abazungu b’abakoloni, […]Irambuye

Bugesera: Urubyiruko rwahoze mu buraya n’urwacikije amashuri ruriga imyuga

Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata urubyiruko nyuma yo gucikiriza amashuri kuri bamwe, abandi bakareka umwuga w’uburaya, bahisemo kwiga umwuga wo gutunganya imisatsi mu rwego rwo kwihangira imirimo. Uru rubyiruko rwatangarije Umuseke ko rutakagombye kwicara bitewe n’uko rwabuze ubushobozi bwo kwiga ngo kuko hari n’ubundi buryo bwatuma babaho kandi baticaye ngo basabirize, ariyo […]Irambuye

en_USEnglish