Digiqole ad

Umugore wanjye yantwaye abana 4 abajyana i Burayi nabaye nk’umusazi

Ndi umugabo usigaye warahindutse ingaramakirambi kandi narimfite urugo. Bavandimwe ndabasaba ngo mu mfashe kumpa ibitekerezo by’uko nakwitwara mu kibazo mfite gikomeye.

Mu by’ukuri nateye umukobwa inda nyuma tuza kubana nk’umugore n’umugabo, tubyarana abana bane. Mu rugo iwacu nta kibazo cy’intonganya cyahabaga nabonaga tubanye neza kandi umugore wanjye mukunda rwose.

Umugore wanjye yari mwiza ku buryo nta wundi mukobwa wamundutira ndetse no gushaka undi numva byaramvuyemo.

Icyo gihe mutera inda yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatanu, ndamurihira arangiza kwiga ndetse ajya no muri kaminuza.

Ibyaje kuba nk’igitangaza ntazi umuzimu wamukoresheje, umugore yaje gusa n’aho atangiye imico mibi arangije kwiga, nyuma aza kujya mu gihugu cy’u Burundi.

Hashize iminsi ine yaragarutse mu rugo ngira ngo wenda yisubiyeho, ubwo bwarakeye njya mu kazi kanjye k’ubufundi kuko ni byo nize.

Ngarutse nasanze abana b’abahungu bane twari dufitanye yabatwaye, aza kumpamagara ambwira ko ageze muri Ethiopia, hashize iminsi ambwira ko yageze ku mugabane w’Uburayi.

Umugore wanjye avuka mu miryango ikize cyane mu Rwanda, ku buryo hari abantu b’iwabo yasanze iyo i Burayi.

Ubu byaranyobeye cyakora iyo ntashye mfata agacupa kamwe kugira ngo ntatekereza cyane ku bana banjye kuko iyo mbatekereje n’umva no gusara nasara. Sinshobora kujya i Burayi ngo nkurikireyo uwo mugore wanjye kuko numva yazansuzugura n’ubwo ataransaba ko musangayo.

Hari abangira inama ngo nzage njya Cordor (Remera) ngo ntahane indaya, ariko numva umugore wanjye n’abana nkibakunze kuburyo ntakora ayo mahano.

Bavandimwe ba Umuseke umutwe umwe wifasha gusara ndabinginze ngo mumpe inama z’uko nakwira muri iki gihe mbona ko gikomeye ku buzima bwanjye. Nababwira ko nkiri muto mfite imyaka 45 y’amavuko.

Imana ibagirire neza, ya umukunzi wa UM– USEKE

0 Comment

  • nagusaba kwihangana arikorero nujya gukora ikintu jya ureba ingaruka zacyo !!!!!!!! uriya mukobwa waramuhohoteye umuera inda ikirimuto umwicyira futireye , none ubu ari kukwishyura, hama wumve,

  • ufite ikibazo cyuko yagutwate abana birumvikana ariko njyewe nakugira inama yo gutuza cyane cyane ariko , ukomeze imirimo yawe wagize amahirwe akugereza abana bawe iburayi niba akigutekereza  nawe azakujyanayo, bitihise muzavugane namara gutuza aguhe uburenganzira ushake undi mugore. ariko utuze rwose nubwo bikomeye imbabazi zabana 4 babahungu yakwibye igihe kizagera ubabone ikizima nuko utabbahemukiye.

  • humura ubwo ari abahungu yatwaye bazakugarukira. iyo baza kuba ari abakobwa ho nari kukugira inama yo guheba kuko bari buzakwibagirwe. ariko humura nta mwana w’umuhungu wibagirwa se umubyara niyo byagenda gute. Courage

  • iyo ibintu bikurenze ukareba hirya ukareba hino ukabura igisubizo, inzira ntayindi nugusenga.

  • Umwana iyo akuze yishakira se, ahubwo mubwire we n’abo mu muryango we bagufatire abana neza, babigishe neza, naho abana nibamara gukura bazakwishakira. Ahubwo bagukuyeho inshingano, humura weho, ihangane utuze, ukore ntube imbwa, uzabona bakwizanira wiyicariye mu rwa Gasabo.

    • Mwiriwe,nanjye nashakaga kukugira inama yo kwihangana kandi iyo nama wigiriye yo kujya utaha akiyahuza agacupa kugirango udatekereza sinama nzima,ahubwo haranira kubaho mubuzima buzira umuze kugirango abo bana babahungu nibaza bagushakisha dore ko ari vuba bazasange utarandagaye.Murakoze

    • Mwiriwe,nanjye nashakaga kukugira inama yo kwihangana kandi iyo nama wigiriye yo kujya utaha akiyahuza agacupa kugirango udatekereza sinama nzima,ahubwo haranira kubaho mubuzima buzira umuze kugirango abo bana babahungu nibaza bagushakisha dore ko ari vuba bazasange utarandagaye.Murakoze.

  • mbega oswald ukuntu yanditse nabi? ubu se yasomye koko inkuru arayirangiza? Ndumiwe pe. Yamuteye inda ariko aramutwara ntabwo yamutereranye kandi tuzi abazibatera bakabihakana. Ntabwo wari ukwiye kumubwira gutyo pe.

    • yoooooooo, humura  haranira kugira ejo heza naho abana uzababona vuba cyane naho kwiyahuza agacu sibyo pe. kandi uzanshake kwimarire ako gahinda ufite.

      • muvandimwe akira icyo cyigeragezo kuko nubitekereza cyane bizagutesha umutwe nukuri birakomeye ariko senga imana igutize imbaraga kandi abana muzongera mubonane naho abkugirinama zo kujya muri cirridor bihorere waba ukemuje ikibazo ikindi.komera

  • Umwana ngo apfa mu iterura nibyanyu niko byagenze. Umugore wawe ntiyigeze akubabarira icyo we abona nkicyaha cy’uko wamuteye inda akabana numufundi kandi avuka mu bakire. yiyibagije ko nawe yabigizemo uruhare kandi ko utamutereranye.Sinzi uko umuryango we wakwakiriye, hari ubwo wabona aribo bari inyuma yibyo byose bamubwira ko yabona undi mugabo bakwiranye. mwari mubanye neza wabitabaza ntihabura abagufasha.uko biri kose ugomba kubabwira ko umugore yagiye mutabyumvikanyeho. nta guceceka kuko nyuma byakugaruka.Icyo gihe yagiye I Burundi agombe kuba ariho yatangiye gupangira ibyo byose, kandi yatse passport zabana bujura kuko atabikubwiye.Niba ushobora kumusangayo reka kuvuga ngo yagusuzugura kuko ubwibone ntacyo buzagukemurira. kandi waba utereranye abana bawe. perereza umenye aho baherereye nuko babayeho.nawe ushake uko uzajyayo azabone uhari.nuhagera umushake muvugane umubwire ko atagombaga kugutwara abana gutyo.umubwire ko uje ngo mubikemure.niba agifite agatima azabona ko ibyo wakoze birenze ibihagije.icyo nizeye nuko uzasanga uburayi bumaze kumwereka amaze kubona ko abamujyanyeyo bamushutse.niyo yaba mwene wanyu ntawagufasha kurera abana 4 wenyine imvune irimo ntabwo wayimenya utayibayemo. hari ubwo uzasanga amaze kwicuza icyo yakoze byonyine kuko ubuzima bumugoye.aho rero wowe uzaba ushobora kumubwira ibyifuzo byawe akabyumva ku bijyanye nahazaza hanyu.nadashaka kubyumva uzamubwire ko uzitabaza ubucamanza bwaho kuko ntabwo agomba kukubuza kubona abana keretse niba aziko atari abawe.gusa umuntu ukora nkibyo na bene wabo uzabitondere no kukugirira nabi babikora.hagati aho ukeneye kumenya ibyo yagiye avuga iyo za burayi:wazanga yaragiye avuga ko ahunze umugabo umutoteza umufata nabi.nkuko ubizi ntawikubita I burayi ngo ndaje gusa kuko agomba kubona uburenganzira bwo kuhaguma. icyo gihe rero wagombye kwitonda kuko hari ubwo wahagera ufungwa da. usanze yaraguharabitse watanga ikirego kuri ambassade yigihugu arimo uvuga ko wibwe abana kandi ko wamenya ko ariho baherereye. abana 4 ni benshi ntabwo wabareka nabo bazakubaza icyatumye utabashaka.iwanyu hari ikibazo kuva na kera ahubwo warakirengagije cg se wabaye umupfapfa wibwira ko byose bigenda kuko nta rusaku. abantu batavugana akenshi nibo baba baba bafitanye ibibazo bikomeye kurusha nabarwana. Subiza amaso inyuma utekereze, ubundi witegure kujya gushaka umuryanyo wawe. mu gutekereza wongere wibaze ku mibanire yawe nabana bawe.umenye ko nyina atabagutamitse bakaba bakuzi nkumuntu mubi.-hagati aho nizere ko utatubeshye ahubwo ukaba wari waramujujubije izo ngeso uvuga ko urimo kwiga zikaba ahubwo zarakubayemo akarande.-umuntu wese wakugiriye inama yo kujya mu ndaya umucikeho si inshuti ahubwo ni bamwe bishimira kukubona umeze nabi.na kera kose bari bagufitiye ishyari kandi wasanga bari banazi gahunda zumugore wawe.-kwiyahuza inzoga ubireke ndetse ntuzongere kuzikoraho.nonese iyo zigushizemo ntabwo ukomeza utekereza ku kibazo cyawe?numara kuba umusinzi se ntabwo umugore azaba afite ukuri ko kuguta ukeka ko bazavuga ko wabaye umusinzi nyuma?bazavuga ko ariko wamye, wibaha ukuri rero. ikindi kandi inzira ugiye kujyamo ni ndende bisaba ko uba ufite umutwe ukeye ngo utekereze neza. nushyiramo inzoga rero…… ahubwo jya ku mavi Imana ikwereke aho uhera.

    • Ninette umenya uzi ibya burayi, uramubwiye pe!

  • Uko mbyumva, banza umenyeshe ubutegetsi bw’i Rwanda ko umugore yagutwaye abana kandi ko yabatwaye bujura atakubwiye. Numara kugira amadossiye yerekana ko wavuze ibi mu butegetsi , tangira ushakishe ukuntu wajya I burayi muri icyo gihugu uwo mugore abamo. Ibi bizakugora gato kuko ugomba gushaka amavisa kandi ntibyoroshye. Umaze kugera I Burayi rero , uzagerageze umushake kandi wicishe bugufi cyane kugirango haboneke umwanya wo kuganira ku bintu byose. Ntuzagende urakaye cyangwa umutura umujinya ntacyo byakumarira. Nubona umugore yarafashe icyemezo cyo kuba wenyine mutari kumwe uzatangire procedure yo kwaka uburenganzira bwo kujya ubona abana bawe, iburayi birakorwa. Hagati aho nawe ushakishe ibyangombwa byo kugumayo no kwirwanaho , ukomeze umwitwareho neza , nta wamenya igihe cyazagera nabona nawe wihagazeho azongera agaruke mubane. Imana ikube hafi.

  • Ahaaaa!mu menye ko ntamunezero muri iyi si mw’abakunzi b’umuseke mwe!mureke dukunde ijuru imihangayiko ntibayo naho ino sa hantu.

  • Mbanje kugusuhuza inama nakugira nuko wahagarara kigabo ugakomeza ubuzima bwawe nkuko bisanzwe ukitahira kare ukirebera amakuru cyangwa film igihe cyo kujya kuryama ufukame imbere y’igitanda cyawe wiragize uwiteka imana yacu, uyibwire icyo utekereza positvement usabire abana bawe na nyina imigisha n’amahoro ko aho bari ibarinda nurangiza uyisabe kuguha ibitotsi kuko Imana yonyine iba izi impanvu. mubyukuri wagizimana ntiyabagutana ngo yijyane icyonacyo ujye ugitekereza ho iyo abagutana utagira uwo ubasigira uba umeze ute? sasa ji calmer ibyo bakubwira ngo uza shake uko umukurikira iburayi wazumirwa ugezeyo.. icyonzi cyo nuko abana batazakwibagirwa nagato naho waba utarabareze, umfa kuba ufite adress imail,face book mugihe gito uzaba uvugana nabo bakwibagiza agahinda umaze igihe urimo..Dot forget to pray God.

  • Ihangane, ni ukwiragiza Imana yonyine kuko ariyo itanga amahoro. Ukunde gusenga cyane kuko nta kintu na kimwe kiba Imana itakizi, ubundi wizere kuzagirirwa neza nayo. Ibyo guhungira ku gacupa sibyo hungira ku Mana. Izo ndaya nazo ntacyo zakumarira, ntuzatezuke gukomeza gukunda umugore wawe, buriya wasanga afite impamvu yamujyanye itandukanye n’iyo ukeka.Komera Imana iragukunda kandi yiteguye kukuba hafi muri byose. Yigire ubuhungiro bwawe. Encore une fois ihangane.

  • Ihangane muvandimwe0 Wowe ugira amahirwe abana bawe bagiye kwiga no kuba i Burayi. Ibyo n’umugisha kandi birashoboka ko iyo ariyo nzira izakuvana mu bufundi. senga rero nawe uzasange abawe maze wibagirwe izo nzoga

  • Buriya yabahinduye abarundi batanga ruswa abana babaha passeports ntabwo yoroshye uwo mudamu afite soutien ikomeye kuko ibyo mu Rwanda ntabwo yari kubishobora !ariko biratangaje ko nta na kimwe wakekaga kuko izo plans ni ndende bisaba ubufasha bigaragara ko famille yamufashijetuza ubanze ushyire ubwenge ku gihe kuko umugabo kwibana biragora nyuma uzakira ikibazo nyuma uzashaka undi mugore gusa ntuzabyare benshi kuko abahungu bawe muzabonana ntugire impungenge

  • Sha birababaje kuba warahuye n;ikibazo nkico. Kugutwara abana birababaje. Kandi burya abana batarezwe n’ababyeyi bombi kandi bariho bakurana desequilibre. Gusa umenye ko ibyakubayeho atariwe wenyine. Hari abo bibaho bakabatwara n’imitungo bakumirwa. Jyewe Inama nakugira n’uko watanga ikirego mu nkiko z’u Rwanda, d’abord ko yataye urugo akaniba n’abana akabajyana I Burayi utabizi. Leta izagufasha bakoreshe na Interpol. Nayo ibyo kubana nawe my friend, niba atagushaka forget her. Ntabwo wabana n’umuntu utagushaka anagusuzugura bigeze aho. Kora ibishoboka uzabone divorce unagire uburenganzira kubana bawe. Wirinde kwiyandagaza utazavaho wandura Sida ugapfa Atari ngombwa. Ukomeze ukore akazi kawe neza unazigamire abana bawe. Numara kubona Divorce, uzashake undi barahari bafite umutima kandi bubaha. Icyonzi nuko I Burayi nta mikino ibayo, ubuzima ntibworoshye na gato. No kurererayo abana 4 ntabwo bizamworohera. Mwikuremo uteganyirize abana bawe nayo umugore nubundi mwahuye mukuze mwahuzwaga n’urukundo, niba rutagihari ubwo byararangiye. Wihangane.

  • inama nakugira nuko wakora utikoresheje ukagera kubukire nabona wakize azahita agaruka kuko iburayi atariheza icyakora uzamubwire azahatire ABANA kwiga kuko abana biburayi baba ibirara

  • sha iyi nkuru sinyemeye. ese abo bana yabanjyanye ate? ko nziko iyo ungiye guhabwa visa y’abana ise wabo iyo akiriho agomba gusinya kandi iyo atariho werekana icyangombwa cyuko yitabye Imana. kereka niba yarakoresheje za ruswa n’ibindi wenda. niba rero utamusangayo ngo ubonane n’abana bawe kimwe nuko abo bana baba batagushaka ndumva watuza ukazabashakisha kubyitumanaho ukanjya uvugana nabo ukabafasha mubyo bakeneye nawe ugakomeza ubuzima bwawe ugashaka undi mugore aho kunjya mu ndaya kandi ntudashobora kubabona nabwo nukwihangana ugatangira ubuzima bushay kuko ndumva ibyo urimo ntacyo byagufasha.

    • Kubera ko se utazi ko za impapuro zimpimbano zibaho? kuko se utazi ko ruswa n’uburangare bwabakozi bo mu biro bushoboka?ntimukaze kwigiza nkana cg se gushinyagura.

Comments are closed.

en_USEnglish