Digiqole ad

U Rwanda ntirubangamiye gahunda yo guha imbabazi Ex-M23-Min.Mukantabana

Mu nama yahuje Itsinda ryashyizweho na Leta ya Kinshasa rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba n‘intumwa zihariye mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari, iri tsinda ryashinje u Rwanda kubangamira gahunda yo gutanga imbabazi kubahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 baruhungiyemo, gusa ibi  Minisitiri ushinzwe impunzi  w’u Rwanda yabiteye twatsi arabihakana.

Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi arabihakana.
Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe impunzi arabihakana.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko izi ntumwa zitandukanye zari ziyobowe na Mary Robinson, intumwa yihariye y’umuryango mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari zaganiriye n’abayobozi bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Addis Abeba harebwa aho bigeze.

Mu biganiro bagiranye n’abayobozi bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, bavuze ko mu bijyanye gutanga imbabazi kubahoze ari abarwanyi b’imitwe yarwanyaga Leta ngo birimo guhura n’imbogamizi zimwe na zimwe harimo n’u Rwanda.

Bavuga ko mu bice byinshi birimo abarwanyi bagiye bahageza impapuro abasaba imbabazi bagomba kubanza kuzuza, ariko ngo itsinda ryagombaga gushyira impapuro abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda ryo ntiryabigezeho kuko ngo ryabujijwe kurwinjiramo.

François Muamba, umuyobozi mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’iy’Addis-Abeba yavuze ko u Rwanda rwabashyizeho amananiza, rusaba ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bahuruhungiyemo bahabwa irangamimerere y’umwihariko (un statut special) bagafatwa bitandukanye n’abandi.

Kubwa Muamba, ngo ibi ntibishobora kuko bose bahoze ari abarwanyi ba M23 kimwe n’abari muri Uganda, bityo ngo n’uburyo bwo guhabwa imbabazi bugomba kuba bumwe.

Ati “Niba abahoze ari M23 bose ari bamwe, bivuze ko abari muri Uganda ari kimwe n’abari mu Rwanda by’umwihariko ku bijyanye n’ubuyobozi bwayo… Guhabwa imbabazi bigomba gukorwa kimwe.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana yaduhakaniye ko iryo tsinda ntaryigeze riza ngo baryangire.

Yagize ati “Barabeshya nta delegation (itsinda) yigeze iza ngo tuyangire, ntabigeze baza.”

Min.Mukantabana avuga ko ahubwo nabo kugeza n’ubu bagitegereje izo mpapuro, ndetse ngo batazi n’igihe zizazira kugira ngo abahoze ari abarwanyi ba M23 nabo bahabwe uburenganzira nk’abandi.

Mu mwaka ushize Leta ya Congo Kinshasa yasohoye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bahoze ari abayobozi b’umutwe wa M23 barimo n’abahungiye mu Rwanda.

Gusa u Rwanda ruza gutangaza ko idosiye zo kubata muri yombi zituzuye kandi ko bidashoboka ko babohereza mu gihugu gifite igihano cy’urupfu kandi mu byaha bashinjwa bashobora kugihanishwa bigize uwo bihama.

Mu minsi ishize Minisiteri ishinzwe impunzi, ikaba yaratangiye kubabarura mu rwego rwo kureba niba bahabwa ubuhungiro mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Noneho leta yu Rwanda nibahubuhungiro birangire.Usibyeko nabyo bitazoroha, abantu bafitibyo bashinjwa ntabuhungiro bagomba kubona iyo bimera gutyo Mugesera ntabwaba yaroherejwe mu rwanda

  • @ KinyogoteNtabwo uregwa ibyaha wese yimwa ubuhungiro kubera impamvu zitandukanye. Ari ibyo interahamwe zariye Abatutsi ntizaba zidegembya ku isi hose cyangwa ngo Kayumba Nyamwasa aba ari South Africa!

    • Biterwa nibimenyetso bibabyatazwe mugushinjibyaha.byaragaragaye ko mu manza zajenoside harabo bagiye bacuriribyaha.Ibyo iyobimaze gutahurwa ibirego biteshwagaciro.Aba M23 ari leta,UN Bose babashinja ibya.

Comments are closed.

en_USEnglish