Barack Obama yihanije Uburusiya, ariko aha inkunga ya gisirikare Ukraine
Mu ijambo yavugiye i Varsovie muri Pologne, Perezida w’Amerika yavuze ko ibihe by’ubutegetsi bw’ibihangange bikandamiza ibindi bihugu ndetse n’ibigaragaza igihihagararo byarangiye. Avuga ko amayeri y’Uburusiya yo gushaka kwigarurira Ukraine adakwiye muri iki kinyejana.
Ibi yabivugiye mu isabukuru ya kwishimiraga imyaka 25 ubutegetsi bwa Gikomisiti busenyetse muri Pologne ubu kikaba kigendera kuri Demokarasi. Obama yatangaje ko Demokarasi ya Pologne ari urumuri ku baturanyi babo barimo igihugu cya Ukraine.
Obama yagize ati “Ni gute twakwemerera ko Politiki y’umwijima yo mu kinyejana cya 20 yakomeza kugeza no mu kinyejana cya 21.”
Kuri uyu wa gatatu Perezida Barack Obama yahuye na Perezida mushya wa Ukraine Petro Poroshenko amwizeza inkunga mu kugarura amahoro muri iki gihugu cyabaye isibaniro ry’ibihanganjye cyane Uburusiya n’ibindi bihugu.
Iyi nkunga ikaba ingana n’amadolari miliyoni eshanu ($ 5 000 000) yo gukoresha mu bya gisirikare yiyongera ku yindi ikubiyemo ibikoresho nk’amaradiyo, ibiribwa n’ibindi, byose bifite agaciro ka miliyoni 18 z’Amadolari.
Obama yasabye Poroshenko gushyira mu gaciro mu kuyobora Ukraine. Avuga ko iki gihugu kizongera kikiyubaka ndetse kigatera imbere mu gihe ibihugu bizaba byifatanyije nacyo.
Perezida Poroshenko ni umunyemari watowe mu kwezi gushize kwa Gicurasi, akaba yararahiriye kuyobora Ukraine kuwa gatandatu tariki 31 Gicurasi 2014.
Obama arava muri Pologne yerekeza i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi mu nama ya G7 ihuza ibihugu bikize cyane ku isi, hakaba haravuyemo Uburusiya muri Werurwe ubwo bwigaruriraga agace ka Crimea ko muri Ukraine.
Obama kandi ategerejweho kuzabonana na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, n’uw’u Bufaransa mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ibihugu bya Amerika, u Bwongereza n’u Burusiya bitsinda Abanazi ba Adolph Hitler bari barigaruriye Uburayi ahitwa Normandie mu majyaruguru y’u Bufaransa.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com